Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Uko byifashe ku icumbi ry'i Kigali ryitegura kwakira abimukira bavuye mu Bwongereza
- Umwanditsi, Barbara Plett Usher
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC kuri Afurika uri i Kigali
Icumbi rizwi nka 'Hope' cyangwa Icyizere mu Kinyarwanda – riri i Kagugu mu nkengero y'umujyi wa Kigali – rimaze iminsi 664 ryiteguye kwakira abimukira Ubwongereza budashaka.
None ubu, nyuma yuko inteko ishingamategeko y'Ubwongereza yemeje itegeko, leta y'u Rwanda irashaka kuzuza abantu muri ibi byumba byo kubamo n'ibyumba byo guteraniramo, byose byomonganamo Nyiramubande iyo ubivugiyemo, mu gihe cy'ibyumweru biri imbere.
Ahanini, u Rwanda rwaritaje rukurikiranira kure gushyamirana mu mategeko kwabereye mu Bwongereza kuri iyo gahunda yateje impaka yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.
Inkiko zo mu Bwongereza zagarutse cyane ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda, zisaba ko hashyirwaho ubundi buryo bwo kurengera abantu bazoherezwa hano.
Hagati aho, u Rwanda rwiteguye mu buryo bwitondewe kwakira abo bantu kuva muri Kamena (6) mu 2022, ubwo hari hashize amezi abiri amasezerano yo kubakira ashyizweho umukono hagati ya leta y'Ubwongereza na leta y'u Rwanda.
Natemberejwe muri iri cumbi ryambaye ubusa imbere muri ryo (uretse ibitanda) na Ismaël Bakina uriyobora.
Ibyumba byo kuraramo byaryo bishashe neza, birimo kandi n'ibikoresho nk'imikeka yo gusengeraho ku bayisilamu n'impapuro z'isuku yo mu bwiherero, amasabune n'umuti wo koza amenyo.
Abakozi bo mu busitani baraconga urugo rw'aha hantu hatohagiye cyane, harimo ikibuga cy'umupira w'amaguru n'ikibuga cy'umukino w'intoki wa 'basketball', mu gihe abatetsi n'abakora isuku bashishikaye mu buryo burimo kwikwashagura.
Hari n'ihema ririmo imirongo y'intebe z'inyegamo, ritegereje kwakirirwamo ubusabe bw'ubuhungiro bw'abimukira bazaba bari mu Rwanda. Mu gihe ubusabe bwabo bwaba butemewe, ni ho hahandi bazaba bemerewe guhabwa impushya zo gutura mu Rwanda. Cyangwa bashobora kugerageza kujya mu kindi gihugu, ariko atari ugusubira mu Bwongereza.
Bakina ambwiye ko iri cumbi ryiteguye gutangirakwakira abantu akanya ako ari ko kose.
Ati: "Banahageze aka kanya, uyu munsi atari ejo [aho kuba ejo], dushobora kubacumbikira.
"Dukomeje kuba twiteguye100%."
Urebeye mu madirishya y'iri cumbi, ushobora kubona urwungikane rw'imisozi yo mu duce dusukuye tw'i Kigali. Ni umujyi mwiza urimo imihanda iri kuri gahunda kandi itekanye ku bijyanye n'ubugizi bwa nabi. Intero y'iki gihugu ni "u Rwanda rurakora [rurashoboye]".
Bamwe mu bashya bazahagera bashobora gushaka akazi hano, ariko hari ibitekerezo by'uruvange ku bijyanye no kumenya niba u Rwanda rucyeneye abakozi bashya.
Emmanuel Kanimba, ufite resitora i Kigali, ati: "Ntekereza ko bizaba ari byiza ku bukungu bw'igihugu.
"Ndabizi ko bizaba ari ukunguka amaboko, bazanakora ibicuruzwa banatange za serivisi kandi bazanagira ibintu bagura. [Hakabaho kandi] ibitekerezo bishya bashobora kuzana mu bukungu bwacu."
Undi mugabo arabaza ati: "Ariko se aba bantu uzababonera akazi hehe?
"Natwe ubwacu twarangije za kaminuza ariko nta kazi turabona. Turi hanze aha dushakisha akazi."
Uwo mugabo ntiyashatse ko umwirondoro we utangazwa kuko yari arimo gutanga igitekerezo kinyuranya na gahunda ya leta, bigaragaza umwuka w'ubwoba ututumba muri iki gihugu.
Hari ibirego henshi ko abategetsi baburizamo abatavuga rumwe n'ubutegetsi.
Abanenga leta barimo imiryango y'uburenganzira bwa muntu, abatavuga rumwe n'ubutegetsi, ndetse n'amasuzuma (amasesengura) yakozwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubwongereza akatari kera, mu 2021.
Victoire Ingabire, ukomeye mu batavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda wigeze no gufungwa ku birego byo guhungabanya umutekano w'igihugu, yifashishije urubanza rwe mu gutanga igitekerezo ko abasaba ubuhungiro barimo gukorerwa amasezerano mabi.
Yabwiye BBC ati: "Ni abantu bahunze igihugu cyabo, kubera ubucyene, kubera intambara, kubera ubutegetsi bw'igitugu buri mu gihugu cyabo.
"None bazaza mu gihugu aho bazahurira n'ibibazo nk'ibyo, aho badashobora kuvuga icyo batekereza mu bwisanzure, aho batazabonera imibereho myiza barimo gushakira mu Bwongereza.
"Sinumva impamvu leta y'Ubwongereza ishaka rwose kohereza aba bantu mu Rwanda."
Leta y'u Rwanda ihakana ibi birego yivuye inyuma.
Ndetse n'inteko ishingamategeko y'u Rwanda yemeje itegeko ryo gucyemura impungenge z'Urukiko rw'Ikirenga rw'Ubwongereza.
Ibyo birimo kwemeza amasezerano mashya n'Ubwongereza yo kongerera imbaraga uburyo bwo kurengera abasaba ubuhungiro, harimo no kubizeza ko batazasubizwa mu bihugu bari barahunze.
'Twiteguye kwakira abazimurwa' – Makolo
Ku byaraye byemejwe n'inteko y'Ubwongereza, umuvugizi wa leta y'u Rwanda Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye ko iryo tegeko ryemejwe, kandi ko iki gihugu kimaze imyaka 30 cyiyubaka ngo kibe ahantu "hatekanye ku Banyarwanda n'abatari Abanyarwanda".
Nabajije kandi umutegetsi wo mu Rwanda wo ku rwego rwo hejuru ushinzwe aya masezerano n'Ubwongereza, niba abimukira bazashobora kunenga leta no kwigaragambya igihe baba babishatse.
Yagize ati: "Amategeko y'igihugu yacu arasobanutse neza ku burenganzira bwo kwigaragambya, burarinzwe [buremewe] hamwe na hamwe h'umwihariko.
"Niba rwose bifuza kwigaragambya mu mahoro mu buryo buteganywa n'amategeko, barabyemerewe rwose."
Ariko yongeyeho ati: "Ugomba kwibuka ko impunzi muri rusange, ndetse ku bijyanye n'ibikorwa bya politiki by'impunzi, hari ibyo zibuzwa n'amasezerano agenga impunzi."
U Rwanda rwakiriye abandi basaba ubuhungiro, ndetse akenshi rutanga urugero rw'ikigo kibacumbikira by'igihe gito – kiri i Gashora mu karere ka Bugesera – mu majyepfo ya Kigali, nka gihamya ko rushobora kubitaho neza cyane.
Iyi nkambi icumbikiye Abanyafurika bari baraheze muri Libya, ubwo babaga barimo kugerageza kugera i Burayi, ndetse iyoborwa n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).
Ni ahantu aba bantu batishoboye bacumbikirwa by'igihe gito, mu gihe baba barimo kwiga ku byo bagiye gukurikizaho. Bashobora guhitamo gutura mu Rwanda. Ariko umuyobozi w'iyi nkambi, Fares Ruyumbu, avuga ko nta n'umwe muri bo wari wahitamo gutura mu Rwanda.
'Sinshobora kubona akazi hano'
Daniel Diew arashima kuba ari hano, nyuma y'ibihe bibi cyane yanyuzemo. Ni umusore ushinguye (muremure) unanutse ukomoka muri Sudani y'Epfo, uvukana n'abandi bahungu n'abakobwa bose hamwe 11.
Yavuye mu cyaro cy'iwabo agira ngo ashake umurimo azashobore gufasha mu kwita ku muryango.
Diew yagerageje inshuro zirindwi kugera mu Butaliyani yambutse inyanja avuye muri Libya, ndetse avuga ko kuri buri nshuro yasubizwaga inyuma yafungwaga.
Ubu amaso ayahanze kugera muri Amerika y'Amajyaruguru.
Ati: "Sinshobora kubona akazi hano.
"Nta kazi gahagije mbona gahari kuko maze amezi atanu hano. Ariko buri gihe ndasenga ngo nzabone amahirwe yo kuva mu Rwanda."
Ubwo nari mubajije uko yari kwiyumva iyo aza kuba yaroherejwe hano nyuma yuko yari kuba yarageze i Burayi, ariruhutsa cyane, nuko avuga ko yizeye ko Imana yamurinda ibintu nk'ibyo.
Ku bimukira bari muri iki kigo kibacumbikira by'igihe gito, n'abandi bazaza, icyo bashaka ni ukugira ejo hazaza heza.
U Rwanda rwaba ruzababera ikorosi, iherezo ry'inzira aho badashobora kuva, cyangwa ahantu hashya ho kuba?