Isesengura: Igikangisho cy'imisoro cy'Amerika cyateye Uburusiya kwiruhutsa kurusha guhangayika

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Steve Rosenberg
- Igikorwa, Umwanditsi mukuru wa BBC News ku Burusiya
Ku wa mbere, mu cyumba cyitwa 'Oval Office' cyo mu biro bya perezida w'Amerika (White House), Perezida Donald Trump yavugaga mu mvugo ikakaye, atangaza izindi ntwaro Amerika igiye koherereza Ukraine zaguzwe n'ibihugu by'i Burayi, ndetse akangisha gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira mu gihugu, igihe yaba ishyizweho yashegesha isanduku ivamo amafaranga y'intambara.
Ariko, mu murwa mukuru Moscow w'Uburusiya, isoko ry'imari n'imigabane ryabyakiriye gute? Ryiyongereyeho 2.7%.
Impamvu ni uko Uburusiya bwari bumaze igihe bwitegura ibihano ahubwo bikaze cyane kurushaho bwafatirwa na Perezida Trump.
Ikinyamakuru Moskovsky Komsomolets cy'inkuru za byacitse cyo mu Burusiya cyari cyaburiye muri nimero yacyo yo ku wa mbere kiti: "Uburusiya n'Amerika birimo kwerekeza mu cyiciro gishya cy'ubushyamirane [bushingiye] kuri Ukraine."
"Agashya ka Trump ko ku wa mbere ntikazaba keza ku gihugu cyacu."
Ntikabaye "keza". Ariko, urugero, Uburusiya buziruhutsa ko iyo misoro iziguye ku bicuruzwa byinjira mu gihugu izafatirwa ibihugu bicuruzanya n'Uburusiya, izatangira gusa mu minsi 50 uhereye ubu.
Ibyo biha Uburusiya igihe gihagije cyo gushaka ubundi buryo bwo guhangana na yo no gutinza kurushaho ishyirwa mu bikorwa ry'ibihano.
Nubwo bimeze bityo, itangazo rya Donald Trump rwose ni umuvuno ukakaye cyane afashe ku Burusiya.
Rinagaragaza gucika intege kwe ku kwigonogwa kwa Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin mu gushyira umukono ku masezerano y'amahoro.
Ubwo yari asubiye ku butegetsi muri Mutarama (1) uyu mwaka, Donald Trump yari yagize kurangiza intambara y'Uburusiya muri Ukraine kimwe mu byo ashyize imbere mu bubanyi n'amahanga.
Mu mezi ashize, igisubizo cy'Uburusiya cyari: "Yego, ariko..."
Yego, ni ko Uburusiya bwavuze muri Werurwe (3) uyu mwaka, ubwo bwakiraga neza icyifuzo cya Perezida Trump cy'agahenge kuzuye.
Ariko mbere na mbere, bwavuze ko imfashanyo ya gisirikare uburengerazuba bw'isi buha Ukraine no guhanahana amakuru y'ubutasi hagati y'uburengerazuba na Ukraine, bikwiye guhagarara, ndetse Ukraine ikanahagarika gutegurira abasirikare kwitabira urugamba.
Yego, ni ko Uburusiya bukomeje gushimangira, burashaka amahoro. Ariko "impamvu-muzi" z'intambara zigomba kubanza gucyemurwa.
Ibiro bya perezida w'Uburusiya (Kremlin) bibona ibi mu buryo butandukanye cyane n'ukuntu Ukraine n'uburengerazuba bw'isi babibona.
Kremlin ivuga ko iyi ntambara yatewe n'inkeke ku mutekano w'Uburusiya zivuye hanze: zivuye muri Ukraine, mu muryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika (OTAN), mu yandi magambo, zitewe n'"uburengerazuba muri rusange'.
Nyamara, muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022, si Ukraine, si OTAN cyangwa uburengerazuba byateye Uburusiya. Ni Uburusiya bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine, buteza intambara ya mbere nini cyane yo ku butaka ibaye i Burayi kuva intambara ya kabiri y'isi irangiye, mu mwaka wa 1945.

Ahavuye isanamu, Reuters
Mu gihe kitari gito uwo muvuno wa "Yego, ariko..." watumye Uburusiya bwirinda ibihano by'inyongera by'Amerika, ari na ko bukomeza intambara.
Ubutegetsi bwa Trump, bushishikajwe no kunoza umubano no kugirana n'Uburusiya ibiganiro kuri Ukraine bigamije kugeza ku masezerano y'amahoro, bwashyize imbere kugusha neza aho gukarira abategetsi b'Uburusiya mu biganiro bwagiranye na bo.
Abanenga Kremlin baburiye ko uwo muvugo wa "Yego, ariko..." Uburusiya bwari burimo gukoresha wari uwo gutinza igihe. Ariko Perezida Trump yari yizeye ko azabona uburyo bwo kumvisha (kwemeza) Vladimir Putin akemera amasezerano.
Perezida w'Uburusiya yagaragaye ko atarimo kwihutira kubikora. Kremlin yemeza ko ku rugamba ari yo ifite uruvugiro. Ishimangira ko ishaka amahoro, ariko ashingiye ku byifuzo byayo.
Ibyo byifuzo birimo nko kuba uburengerazuba bugomba guhagarika guha intwaro Ukraine. Ugendeye ku itangazo rya Donald Trump, biragaragara ko ibyo bitazabaho.
Perezida Trump avuga ko atishimiye Vladimir Putin.
Ariko uko gutenguhwa kuri hombi. Uburusiya, na bwo, bumaze igihe burimo kuzinukwa urukundo kuri Perezida w'Amerika. Ku wa mbere, ikinyamakuru Moskovsky Komsomolets cyaranditse kiti:
"Biragaragara ko [Trump] yifitemo kwibeshya ko ari igihangange. N'umunwa munini cyane."













