Steve Rosenberg: Ihirikwa rya Assad rishegeshe icyubahiro cy'Uburusiya

Ifoto yo mu bubiko igaragaza Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin (iburyo) na Perezida wa Syria Bashar al-Assad begeranye, ubwo Putin yari yasuye ikigo cya gisirikare cy'ingabo zirwanira mu kirere z'Uburusiya cy'i Hmeymim, muri Syria, mu mwaka wa 2017

Ahavuye isanamu, Reuters

    • Umwanditsi, Steve Rosenberg
    • Igikorwa, Umwanditsi mukuru wa BBC ku Burusiya, uri i Moscow

Mu gihe kigera hafi ku myaka 10, imbaraga za gisirikare z'Uburusiya ni zo zari zaragumishije Bashar al-Assad ku butegetsi.

Kugeza ubwo habaga ibintu bidasanzwe byo mu masaha 24 ashize.

Umurwa mukuru Damascus wafashwe, Perezida wa Syria yahiritswe, ndetse, ni ko amakuru avuga, yahungiye i Moscow mu Burusiya.

Ibiro ntaramakuru bitandukanye byo mu Burusiya hamwe na televiziyo y'igihugu, byasubiyemo amagambo y'uwabihaye amakuru wo mu biro bya perezida w'Uburusiya (bizwi nka Kremlin), bitangaza ko Uburusiya bwahaye ubuhungiro Assad n'umuryango we "ku mpamvu z'ubutabazi".

Mu gihe cy'iminsi gusa, umushinga wa Kremlin muri Syria washwanyutse mu buryo bwa mbere butunguranye cyane, Uburusiya bubura imbaraga zo kubiburizamo.

Mu itangazo yasohoye, minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Uburusiya yavuze ko irimo "gukurikira n'umuhangayiko mwinshi cyane ibintu bidasanzwe [bibera] muri Syria".

Ihirikwa ry'ubutegetsi bwa Assad rishegeshe icyubahiro cy'Uburusiya.

Mu mwaka wa 2015, ubwo Uburusiya bwoherezaga muri Syria abasirikare babarirwa mu bihumbi bo gufasha Perezida Assad, imwe mu ntego z'ingenzi z'Uburusiya yari iyo gushimangira ko ari igihugu cy'igihangange ku isi.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yari yo mbogamizi ya mbere ikomeye Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ateje ku mbaraga no kwiharira ijambo kw'uburengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika), ahantu kure y'ahahoze ubwari Ubumwe bw'Abasoviyeti.

Ndetse byasaga nkaho byamuhiriye. Mu mwaka wa 2017, Perezida Putin yasuye ikigo cya Hmeimim cy'ingabo z'Uburusiya zirwanira mu kirere kiri muri Syria, atangaza ko intego yagezweho.

Nubwo amakuru yakomezaga kuvuga ko ibitero byo mu kirere by'ingabo z'Uburusiya byicaga bikanakomeretsa abasivile, minisiteri y'ingabo z'Uburusiya yumvaga yiyizeye bihagije kuburyo yajyanye abanyamakuru b'ibitangazamakuru mpuzamahanga muri Syria kugira ngo barebe igikorwa cya gisirikare cy'Uburusiya.

Mu rugendo rumwe muri izo, ndibuka ko umusirikare mukuru yambwiye ko Uburusiya bwari bwagiye muri Syria "by'igihe kirekire".

Ariko ibi byari birenze kuba ari icyubahiro gusa.

Mu gushimira Uburusiya kuri iyo mfashanyo ya gisirikare, abategetsi ba Syria bahaye Uburusiya ubukode bw'imyaka 49 ku kigo cy'ingabo zirwanira mu kirere cy'i Hmeimim n'ikigo cy'ingabo zirwanira mu mazi cy'i Tartous.

Uburusiya bwari bwashinze imizi ahantu h'ingenzi h'uburasirazuba bw'inyanja ya Mediterane. Ibyo bigo byabaye ingenzi nk'ahantu hahurizwaga abahoze ari abasirikare basigaye bakora serivisi za gisirikare, mu kubohereza cyangwa kubakura muri Afurika.

Ikibazo cy'ingenzi ku Burusiya: ubu biragenda gute kuri ibyo bigo bya gisirikare by'Uburusiya?

Ikarita ya Syria igaragaza ahari ibigo bya gisirikare by'Uburusiya, hamwe n'ibihugu bikikije Syria

Itangazo rivuga ko Assad yageze mu murwa mukuru Moscow w'Uburusiya ryanavuze ko abategetsi b'Uburusiya barimo kuvugana n'abahagarariye "abatavuga rumwe n'ubutegetsi bitwaje intwaro bo muri Syria".

Umunyamakuru utangaza amakuru kuri televiziyo ya leta y'Uburusiya yavuze ko abakuru b'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bizeje umutekano w'ibigo bya gisirikare by'Uburusiya n'ibiro by'abahagarariye Uburusiya ku butaka bwa Syria.

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Uburusiya ivuga ko ibyo bigo bya gisirikare byo muri Syria byashyizwe "mu buryo bwo kuba maso ku rwego rwo hejuru" ariko ivuga ko "nta nkeke ikomeye ihari kuri ibyo muri iki gihe".

Bashar al-Assad yari inshuti yiringirwa cyane y'Uburusiya mu karere k'uburasirazuba bwo hagati. Ibiro bya perezida w'Uburusiya byari byaramushoyemo ibintu byinshi cyane. Abategetsi b'Uburusiya bazagorwa no kugaragaza ko ihirikwa rye ari ikindi kintu kitari igihombo ku Burusiya.

Na n'ubu, barimo kugerageza... ndetse barashakisha ba nyirabayazana.

Mu ijoro ry'ejo ku cyumweru, ikiganiro cy'amakuru yaranze icyumweru cy'ingenzi cyane mu byo kuri televiziyo y'Uburusiya cyibasiye ingabo za Syria, bigaragara ko cyazibyegetseho kivuga ko zitarwanyije inyeshyamba.

Umunyamakuru utangaza amakuru kuri iyo televiziyo, Yevgeny Kiselev, yagize ati: "Buri muntu wese yashoboraga kubona ko ibintu byari birimo kurushaho gutungurana ku bategetsi ba Syria.

"Ariko muri Aleppo, urugero, ibirindiro byaratawe nta mirwano urebye ibayeho. Uduce turinzwe cyane twatanzwe nta mirwano kamwe ku kandi ubundi turaturitswa, nubwo [ingabo za leta] zari zifite ibikoresho byinshi cyane ndetse umubare wazo uruta cyane uruhande rwateye. Ni amayobera!"

Uwo munyamakuru yavuze ko Uburusiya "buri gihe bwizeraga ko hazaba ubwiyunge [hagati y'impande zitandukanye] muri Syria."

Nuko avuga ingingo ye ya nyuma:

"Birumvikana ntiduteye umugongo ibirimo kubera muri Syria. Ariko icyihutirwa cyane kuri twe ni umutekano w'Uburusiya ubwabwo – ibirimo kubera mu karere k'igikorwa cyihariye cya gisirikare [intambara y'Uburusiya muri Ukraine]."

Hano hari ubutumwa busobanutse bugenewe abaturage b'Uburusiya.

Nubwo hashize imyaka icyenda Uburusiya bushora imari nyinshi mu gutuma Bashar al-Assad aguma ku butegetsi, Abarusiya barimo kubwirwa ko hari ibindi bintu by'ingenzi cyane byo guhangayikira.