Rwanda: EU na UNHCR mu masezerano yo gufasha abimukira baturuka muri Libya

Abimukira bari kumwe n'umukozi wa UNHCR

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza

Insiguro y'isanamu, Abimukira bo mu nkambi y'agateganyo ya Gashora aha barimo kwigishwa mudasobwa n'umukozi w'ishami rya ONU ryita ku mpunzi

Jean Claude Mwambutsa

BBC Gahuzamiryango i Gashora

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi (UNHCR) ku wa kane bemeje amasezerano yo gufasha abimukira baturuka mu gihugu cya Libya bakirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu burasirazuba bw'u Rwanda.

Ni amasezerano agomba kumara imyaka ine, ngo akaba agomba kurinda umutekano no gusubiza agaciro aba bimukira bari mu Rwanda mbere yuko babona igihugu cya gatatu kibakira.

Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko yiteguye gukomeza kwakira aba bimukira kandi ko nta mubare ntarengwa yiteguye kugarukiraho.

Kuva mu mwaka wa 2019, abasaga 1400 bamaze kwakirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, igice kinini cyabo bakaba bamaze kubona igihugu cya gatatu kibakira.

Ni amasezerano agizwe n’inkunga ya miliyoni 22 z’ama-Euro (miliyari 25Frw) yashyizweho umukono hagati ya Madame Calvo Uyarra uhagarariye umuryango w'ibihugu by'Uburayi mu Rwanda na Madame Aissatou Masseck Dieng Ndiaye uhagarariye UNHCR mu Rwanda.

Mu gihe cy’imyaka ine, iyi nkunga ngo izafasha leta y’u Rwanda gukomeza kwita kuri aba bimukira.

Mu byo bagomba gufashwa, harimo kwitabwaho mu rwego rw’imitekerereze kuko bamwe baza barahungabanye. Bakenera kuvurwa ndetse bakanahabwa ubumenyi nko kwigishwa indimi, kwiga gutwara imodoka no kubonerwa uburyo bw’imyidagaduro. Ibi byose bigakorwa mu gihe hategerejwe ko haboneka igihugu kibakira.

Uvuye ibumoso ujya iburyo: Calvo Uyarra uhagarariye EU mu Rwanda, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri yo gucyura impunzi, Philippe Habinshuti, na Aissatou Masseck Dieng Ndiaye uhagarariye UNHCR mu Rwanda

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza

Insiguro y'isanamu, Uvuye ibumoso ujya iburyo: Calvo Uyarra uhagarariye EU mu Rwanda, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri yo gucyura impunzi, Philippe Habinshuti, na Aissatou Masseck Dieng Ndiaye uhagarariye UNHCR mu Rwanda, i Gashora nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Intumwa y’ibihugu by’i Burayi, Madame Calvo Uyarra, yishimiye ko abakabakaba 1000 bamaze kubona ibihugu bibakira kandi ko yizera ko bizakomeza.

Yashimye by'umwihariko ibihugu nka Suède (Sweden), Ububiligi n'Ubuholandi biri mu byakiriye benshi muri abo bimukira.

Kuri ubu, inkambi y’agateganyo ya Gashora icumbikiye abasaba ubuhungiro bagera kuri 559, barimo abana 120 n’abagore 225.

Ariko ishami rya ONU ryita ku mpunzi rivuga ko iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 700, nyuma y’aho kivugururiwe kandi n’imirimo yo kucyongera ikaba ikomeza.

BBC yabajije umunyamabanga uhoraho muri minisiteri yo gucyura impunzi, Philippe Habinshuti, ingano y’abo igihugu cyiteguye kwakira, avuga ko "hano hagenda hakorwa ibikorwa bituma twakira umubare wisumbuyeho".

Ati: "Ariko uko tubakira ndetse bakanafashwa vuba bamwe bakavamo hakaza abandi, ni ko abantu bazakomeza gutabarwa kuburyo bwisumbuyeho kandi bunini".

Ikigo cy’agateganyo cya Gashora kiriho kuva mu mwaka wa 2019.

Mu myaka ine kimaze gikora, kimaze kwakira ibyiciro 12 by’ abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya, aho abamaze kugezwa mu Rwanda bakabakaba 1500.

Kugeza ubu, abasaga 900 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’Uburayi, icyiciro gikurikira cy'abazakirwa mu gihugu cya gatatu kikaba gitegerejwe mu kwezi gutaha kwa gatatu.