Rocket y'ikigo SpaceX cya Elon Musk iri mu nzira yo kugonga Ukwezi igashwanyuka

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Na Georgina Rannard
- Igikorwa, BBC News
Rocket yohereza ibigendajuru yoherejwe mu isanzure na kompanyi y'umukire wa mbere ku isi Elon Musk ubu iri mu nzira yo kugonga ukwezi igasandara.
Falcon 9 yahagurukijwe mu 2015 ariko nyuma yo kurangiza ubutumwa bwayo ntabwo yari ifite ibitoro bihagije byayigarura ku isi, bityo iguma mu isanzure.
Umuhanga mu by'isanzure Jonathan McDowell yabwiye BBC ko izaba rocket ya mbere itarimo kugenzurwa izaba igonze ukwezi.
Gusa avuga ko ingaruka zizaba ntoya.
Iyi rocket yarekewe kuri orbit mu myaka irindwi ishize nyuma y'uko kirangije ubutumwa bwacyo bwo kohereza satelite yo gupima ikirere mu rugendo rwa kilometero hafi miliyoni ebyiri.
Rockets zikoranwa ingufu zidasanzwe zituma itumbagira ikagera kure cyane mu isanzure ijyanyeyo akenshi icyogajuru cyangwa ikinyamitende ku yindi mibumbe bigiye gukora ubushakashatsi.
Kohereza iriya satelite hifashishijwe Falcon 9 byari muri gahunda y'ikigo cy'ubucuruzi Space X cya Elon Musk, yo kugeza abantu ku yindi mibumbe bagaturayo.
Kuva mu 2015 Falcon 9 yakomeje gukururwa n'ingufu rukuruzi zitandukanye z'isi, ukwezi n'izuba, bituma ikomeza "kujajaba aho mu isanzure", nk'uko Prof McDowell wo mu kigo Harvard-Smithsonian Center for Astrophysics abisobanura.
Ati: "Yarapfuye - ubu ikurikira gusa amategeko ya rukuruzi."
Falcon 9 yiyongereye ku zindi miliyoni z'ibintu byapfiriye mu isanzure - imashini zitagikora nyuma yo kurangiza ubutumwa bwazo zidafite ingufu zizigarura ku isi.
McDowell ati: "Mu myaka za mirongo ishize hari ibintu binini bishobora kuba bigera kuri 50 byaburiwe gikurikirana burundu. Ibyo kandi bishobora kuba byaranabayeho na mbere, ntabwo twari twarabibonye. Iki ni icya mbere cyemejwe neza."
Falcon 9 itagikora yabonywe n'umunyamakuru Eric Berger ku rubuga rw'ibyo mu isanzure Ars Technica hamwe na Bill Gray wakoze isesengura ry'amakuru ku rubuga rwe bwite.
Uko kugonga ukwezi kwitezwe kuba tariki 04 Werurwe/Ntwarante ubwo izahita ishwanyuka ikimara kwihonda ku butaka bwo ku kwezi.
Prof McDowell ati: "Ubundi ni tank y'icyuma irimo ubusa ipima toni enye, ifite moteri ya rocket inyuma. Rero tekereza kujugunya icyo kintu ku ibuye kiri ku muvuduko wa 8,000 km/h, ntabwo kizabyishimira".
Nikimara kwihonda ku kwezi kizahasiga ikinogo gitoya kubera uko guturika.
Bill Gray, ukoresha 'software' mu gukurikirana ibintu biri hafi y'isi, ateganya ko Falcon 9 izagonga ku mpera imwe y'ukwezi.
Mu 2009 Prof McDowell n'abandi bahanga mu isanzure bakoze igerageza ry'uko byagenda ikintu gifite ubunini - nk'ubwa Falcon 9 - kigonze ukwezi. Bafashe ibimenyetso byerekana uko byagenda n'ikinogo cyahasigara.
Ibyo bisobanuye ko abahanga muri science bashobora kutagira ikintu gishya bazabona muri uku kugonga ukwezi kwitezwe, nk'uko Prof McDowell abivuga.
Yongeraho ko mu gihe ubu nta ngaruka zizaterwa n'ibisigazwa bizatarukira mu isanzure kubera uko kugongana, zishobora kuzabaho mu gihe kizaza.
Ati: "Niba ahazaza ku kwezi hazaba hari imijyi n'ibikorwa, turashaka kumenya ibiriyo ubu. Ibyo biroroshye kurushaho kwitegura ubu kuko mu isanzure hataraba umubyigano w'ingendo zijyayo, aho gutegereza kugeza ibyo bibaye ikibazo."
Ni iki kizaba hagati ya none na tariki 04 Werurwe/Ntwarante? Falcon 9 izakomeza gutwarwa n'amategeko ya rukuruzi, ijajaba aho mu isanzure mbere y'uko iminsi yayo irangira yihonze ku kwezi.











