Tokyo Paralympics: Uko u Rwanda rwatsinze Japan ...Liliane Mukobwankawe arabisobanura

Ahavuye isanamu, AFP
"Intego yacu yari iyo guhindura umwanya twari turiho ku isi... twakoresheje imbaraga zidasanzwe" - uwo ni Liliane Mukobwankawe kapiteni w'ikipe y'u Rwanda ya sitting volleyball y'abafite ubumuga, ubu ifite umwanya wa karindwi ku isi.
Iyi kipe y'u Rwanda y'abagore ntabwo yakuye umudari mu mikino paralympic iherutse kurangira i Tokyo, ariko yahakoze ibyo itigeze ikora mbere, mu gihe bwari ubwa kabiri igiye muri iyi mikino.
Bwa mbere igera muri iyi mikino mu 2016 i Rio de Janeiro yabaye iya nyuma, kuri iyi nshuro yabaye iya karindwi mu makipe umunani, nyuma yo gutsinda seti 3 - 0 Ubuyapani bwakiriye iri rushanwa.
Mukobwankawe ati: "Gutsinda Abayapani byari mu ntego zacu. Nyuma yo kuva Rio de Janeiro turi aba nyuma ubu intego yacu yari iyo guhindura umwanya twari turiho ku isi, kuri iyi nshuro rero twabigezeho dutsinda Abayapani.
"Twakoresheje imbaraga nyinshi zidasanzwe kuko twari dufite ubushake bwo kugira ngo duhindure uwo mwanya. Navuga ngo ni uko twatsinze Abayapani."
Mu 2019 nibwo iyi kipe y'u Rwanda ya sitting volleyball yabonye 'ticket' yo kujya mu mikino paralympic y'uyu mwaka ihagarariye Africa nyuma yo gutsinda Misiri ku mukino wa nyuma.
Mu makipe umunani bahuriye i Tokyo batahanye umwanya wa karindwi, wumvikana nk'umwanya utari mwiza ariko Liliane Mukobwankawe avuga ko ari uwanyuma mu ba mbere ku isi.
Ati: "Ni umwanya ukomeye kuko aba ari umwanya uriho ku rwego rw'abitabiriye imikino paralympic n'abatarayijemo, abo bandi ntibashobora kuwubona kuko batayijemo.
"Ni ukuvuga ngo uwo mwanya uhinduka iyo hari indi mikino mpuzamahanga nka za World Championship, cyangwa imikino mpuzamigabane mugiyemo."
Yongeraho ati: "...Byaradushimije cyane rero kuko ni amateka, bitandukanye n'ayandi makipe aba yaragiye yitabira iyo mikino paralympic kandi nabo byabasabaga igihe, kuba rero twe yari inshuro ya kabiri tugahita dukora ayo mateka navuga ko twishimye cyane."

Ahavuye isanamu, Liliane Mukobwankawe
Sitting volleyball ni umukino ukinwa nka volleyball ariko abamugaye bakawukina bicaye.
Abakinira ikipe y'u Rwanda ntabwo babigize umwuga nk'uko Mukobwankawe abivuga, abenshi bafite ibindi bakora, bamwe ni abanyeshuri, abandi ni ababyeyi.
Avuga ko bakina uyu mukino "nk'inzira yo kugaragaza ko n'abafite ubumuga hari icyo dushoboye biciye muri sport."
Ubwe yakinaga Basketball aza kumugara yiga mu mashuri yisumbuye, nk'uko yabibwiye BBC.
Ati: "...nahise ntangira kumva ko nta kintu nzongera gushobora, ko ntazongera gukora sport, nyuma nza kugira amahirwe mpura n'umwe mu bashinze imikino y'abafite ubumuga ambwira ko hari amahirwe kandi nshobora gukina."
Kuva mu 2008 yatangiye gukina maze mu 2013 yinjira muri sitting volleyball ahita ayibera kapiteni kugeza ubu.

Ahavuye isanamu, Liliane Mukobwankawe
Mukobwankawe asaba abandi bafite ubumuga gutinyuka "bakareka guheranwa n'amateka [mabi] y'ukuntu abantu bagiye babafata mu buzima busanzwe mu myaka yashize, aho bavugaga ko ufite ubumuga ntacyo azabamarira, bakaguhisha..."
Avuga ko ubu abamugaye bafite amahirwe kuko bajya mu mashuri kandi no mu mikino itandukanye bakaba bashobora kwerekana impano zabo.
Ati: "[ubu] Usibye no kuba wahagararira igihugu bigukura mu bwigunge ukabasha guhura n'abandi bagenzi bawe bafite ubumuga butandukanye bikakurinda no kwiheba wibaza ko ari wowe ufite ubumuga bukomeye kurusha abandi."










