DR Congo - Rwanda: Paul Kagame na Félix Tshisekedi mu bufatanye ku kibazo cy'umutekano mucye

Tshisekedi yahaye ikaze Paul Kagame i Goma

Ahavuye isanamu, RWANDA PRESIDENCY

Insiguro y'isanamu, Tshisekedi yahaye ikaze Paul Kagame i Goma

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RD Congo bavuze ubushake bafite bwo gufatanya mu kurandura imitwe y'inyeshyamba iteza umutekano mucye ku bihugu bakuriye, n'ubushake bwo kubana neza mu nyungu za rubanda.

Mu kiganiro n'abanyamakuru i Goma ku munsi wa kabiri wo guhura kwabo, babanje gutembera i Goma naho bareba ingaruka z'iruka rya Nyiragongo aho bageze i Kibati hafi y'icyo kirunga.

U Rwanda na DR Congo byagiye bigirana ubushyamirane bwa politiki bwakuruye intambara, kutarebana neza hato na hato kw'ababituye, n'inyeshyamba ziba muri DR Congo ishinjwa ubwicanyi no gusahura rubanda.

Perezida Kagame ati: "Ntidukwiye gukomeza uko kutizerana kuko guha imbaraga umutekano mucye n'ibindi bibi byose, kandi n'uyu muhate mu gufatanya mu bukungu ntacyo wageraho."

Perezida Tshisekedi yavuze ko kuva yajya ku butegetsi aharanira ko Congo ibana neza n'abaturanyi bayo icyenda (9) mu nyungu z'abaturage, ashima ko u Rwanda babanye neza.

Ati: "Ubu hari ubuvandimwe kandi bugomba gukomeza kubaho hagati y'abaturage bacu.

"Twatakaje imyaka myinshi turebana nabi, tubaho mu buryo bw'intambara, twangana, ubu rero harageze ngo tubeho duhana amahoro, urukundo n'ubufatanye mu bukungu."

Tshisekedi na Kabila bageze basura ibice byashenywe n'iruka rya Nyiragongo i Goma

Ahavuye isanamu, RWANDA PRESIDENCY

Insiguro y'isanamu, Tshisekedi na Kabila bageze basura ibice byashenywe n'iruka rya Nyiragongo i Goma

Aba bategetsi bavuze ko guhura kwabo muri iyi minsi ibiri kwabayemo ibiganiro byagutse, byavuyemo amasezerano yo gufatanya mu nzego zitandkanye.

Hari ibyo tutavugira mu itangazamakuru - Kagame

Ikibazo cy'umutekano mucye uterwa n'inyeshyamba kimaze imyaka myinshi bagitinzeho mu kiganiro n'abanyamakuru, iki cyatumye hashyirwaho ibihe bidasanzwe n'ubutegetsi bwa gisirikare mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri ngo bashake uko kiranduka.

Perezida Kagame yavuze ko icyo cyemezo cya Tshisekedi cyari "gikwiye" kandi ubwacyo ari "ubutumwa bukomeye ko iki ari ikibazo gikomeye cyo gukemura"

Ati: "Ntiwagira umutuzo mu gihugu cyawe kandi igihugu gituranyi kivandimwe kidafite umutekano.

"Kutagira amahoro n'umutekano ntabwo bikwiye kuba ibintu bihoraho mu bihugu byacu cyangwa ibintu tugomba kumenyera tukabana nabyo nk'uburyo busanzwe bwo kubaho.

"Hari ikintu rero kigomba gukorwa, byahereye ku cyemezo cya perezida cyo guhangana n'umuzi w'ikibazo, imitwe iteza umutekano mucye mu karere."

Umusirikare w'u Rwanda ibumoso n'uwa RD Congo iburyo bacunze umutekano ku kiyaga cya Kivu i Goma uyu munsi kuwa gatandatu
Insiguro y'isanamu, Umusirikare w'u Rwanda ibumoso n'uwa RD Congo iburyo bacunze umutekano ku kiyaga cya Kivu i Goma uyu munsi kuwa gatandatu

Kagame yavuze ko "nibyifuzwa na DRC mu busugire bwayo u Rwanda rwatanga umusanzu warwo mu gukemura icyo kibazo."

Ati: "u Rwanda rwiteguye kwifatanya na DRC mu buryo ubwo aribwo bwose mu bushobozi bwacu kuri iki kibazo. Hari ibintu tutavugira mu itangazamakuru kugeza tumaze kubinozaho umugambi."

Yongeraho ati: "Dufite ubushobozi, dufite ubumenyi ku bibazo byacu n'ubushake bwo gufatanya, simbona uko cyatunanira…Nategereje igihe kirekire ngo bimwe muri ibi bibazo bicyemuke..."

Tshisekedi yavuze ko yategetse ibihe bidasanzwe muri ziriya ntara kubera uburyo ikibazo cy'umutekano mucye n'inyeshyamba cyari ingutu kandi giterwa n'ibintu byinshi.

Ati: "Birababaje ko harimo hato na hato uruhare rw'ingabo zacu, uruhare rw'abaturage bacu, uruhare rw'abaturanyi binjira iwacu, n'uruhare rwa sositeye zimwe zikora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu gihugu cyacu."

Yavuze ko icyemezo yafashe kiri gutanga umusaruro mwiza, gusa avuga ko ari icyemezo kidafite aho gihuriye n'ubufatanye n'u Rwanda.

Gusa ati: "…Nibyo turakorana mu bice byose; igisirikare iperereza na politiki ku buryo habaho kumvikana ku kibazo gituma tudafatanya mu buryo busanzwe.

"Duhuje intego imwe yo kugarura amahoro kandi duhuje ikibazo kuri ayo mahoro, tugomba rero no gushyira imbagara hamwe tukarandura icyo kibazo cyane cyane turengera abaturage bacu…badasaba ikindi uretse kubaho no kwikorera ibyabo mu mahoro."