Ethiopia – Tigray: 'Turi leta kandi tuzi ibyo urimo gukora'

Girmay Gebru
Insiguro y'isanamu, Girmay Gebru amaze imyaka ine akorera BBC

Umunyamakuru wa BBC Girmay Gebru, wari umwe mu bakora mu itangazamakuru benshi baherutse gufungirwa mu murwa mukuru Mekelle w'akarere ka Tigray karimo imirwano mu majyaruguru ya Ethiopia, aravuga ku byamubayeho:

Natawe muri yombi ku munsi w'isabukuru yanjye y'amavuko.

Natekereje ko abasirikare, bari bitwaje imbunda, barimo bashaka undi muntu ubwo bagotaga inzu icururizwamo ikawa yo kunywa aho nari ndimo kongera guhura n'inshuti zanjye ku wa mbere.

Umusirikare umwe yaraje asaba buri muntu wese gutuza, nuko dukomeza kuganira. Ariko hashize gusa iminota micye, twegerwa na ba maneko babiri bambaye imyenda ya gisivile.

Umwe muri bo wari warubiye avugira hejuru ati: "Uri nde?"

"Tubwire amazina yawe!"

Ndavuga nti: "Nitwa Girmay Gebru".

Nakubiswe inshyi mu maso

"Yego, ni wowe dushaka". Nuko njyanwa hanze hamwe n'inshuti zanjye eshanu.

Nuko, imbere y'abantu benshi bari bashungereye n'amatsiko menshi, maze gutanga indangamuntu yanjye n'ikarita ya BBC, umwe muri ba maneko ankubita inshyi mu maso.

Umusirikare arahagoboka amusaba kubihagarika, nuko nsunikirwa mu modoka y'irondo.

Buri kintu cyarimo kiba mu buryo bwihuse cyane kuburyo tutagize akanya ko kubaza impamvu twari dutawe muri yombi.

2px presentational grey line

Imirwano muri Tigray

Tigrayan refugees in Sudan

Ahavuye isanamu, AFP

  • Imirwano yatangiye ku itariki ya 4 y'ukwezi kwa 11 mu 2020
  • Leta ya Ethiopia yagabye igitero cyo guhirika ku butegetsi ishyaka Tigray People's Liberation Front (TPLF) nyuma yuko abarwanyi baryo bafashe ibigo bya gisirikare bya leta
  • Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bahungiye muri Sudan (nk'abo bari ku ifoto aho hejuru)
  • Imirongo ya internet na telefone yaraciwe abanyamakuru bananirwa gutangaza amakuru ava muri ako karere
  • Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed mu kwezi kwa 11 yavuze ko intambara yarangiye ariko imirwano yarakomeje
  • Hari uguhangayika ku ihonyorwa ry'uburenganzira bwa muntu ndetse no ku mibereho y'abantu muri ako karere
2px presentational grey line

N'igihe twari tugeze mu kigo cya gisirikare mu mujyi nta gisobanuro twahawe.

Ariko umwe muri ba maneko yarambwiye ati: "Girmay, turi leta kandi tuzi ibyo uba urimo gukora buri munsi - ibyo uba urimo uvugaho, ubutumwa wohereza. Tuzi ibyo urya nk'ifunguro rya mu gitondo, irya saa sita n'irya nimugoroba".

Ndamusubiza nti: "Mbwira ibyo nari ndimo nkora. Mbwira ibyo nari ndimo nohereza".

Kuva imirwano yatangira mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize, ntabwo noherereza inkuru BBC kuko nasabwe kwita ku mutekano wanjye mbere na mbere.

Ati: "Ni wowe wo kumbwira ibyo umaze igihe uvuga n'ibyo umaze igihe utekereza. Uraza kubimbwira nyuma".

Guhamagara rimwe gusa kuri telefone

Ibi ntibyari uguhatwa ibibazo ahubwo kwari ukumpa gasopo.

Telefone zacu zari zatwawe, ariko umusirikare mukuru arazidusubiza ngo duhamagare umuntu umwe.

Umugore wanjye yari ahangayitse ubwo namubwiraga uko byagenze, ariko mubwira ko meze neza kandi ko adakwiye guhangayika.

Muri rusange twari twitaweho neza mu kigo cya gisirikare, ariko uko twari batandatu twagombaga kuryama hasi mu cyumba kandi buri umwe muri twe ahabwa icupa rya plastike ryo kwitumamo.

Benshi muri twe twari duhangayikishijwe n'icyari kigiye gukurikiraho. Ntabwo nashoboraga gusinzira.

Mu gitondo, ba maneko bavuze ko bashaka gusaka inzu yanjye ngo barebe muri mudasobwa yanjye igendanwa (laptop) kandi ko bari buyijyane na telefone yanjye ndetse bagatwara n'amakuru yose arimo. Icyabaye ni uko batigeze na rimwe basaka iwanjye.

Umunuko w'ahajugunywa imyanda

Bambwiye ko banashakaga kumpata ibibazo kuko ngo amakuru yose bashakaga yari ari mu mutwe wanjye.

Ariko n'ubundi ntabwo bavuze impamvu twari dufunze.

Narinzi neza muri jyewe ko nta kintu na kimwe kibi nari nakoze.

Naravuze nti: "Ndi umunyamakuru. Ndi umuntu wisanzuye kandi mushobora kumbaza ikintu icyo ari cyo cyose".

Ariko sinahaswe ibibazo. Ahubwo, ku wa kabiri mu gitondo twajyanwe mu modoka tujya kuri stasiyo ya polisi rwagati muri Mekelle tuba ari ho dufungirwa.

Aho imibereho yari imeze nabi cyane kurushaho.

Nashyizwe mu kumba gato ahatari harimo ibitanda gapima nka metero 2,5 kuri metero 3 ndi kumwe n'abandi bantu 13.

Hari hashyushye cyane kandi umunuko wavaga ahajugunywa imyanda (cyangwa imicafu mu Kirundi) hari hafi aho, watumye ibintu birushaho kuba bibi cyane.

'Nahaye udupfukamunwa abo dufunganywe'

Nanone twahawe icupa mu gihe twaba ducyeneye kujya kwituma nijoro. Ariko nari mpangayitse ku kuba nacyenera kurikoresha kuburyo ibiryo byonyine nariye ari icunga (orange) rimwe.

Umuntu wari undi iburyo yari arimo gukorora, numva ngize ubwoba bwo kwandura coronavirus. Ku bw'amahirwe inshuti zanjye zimwe zari zamenye aho nari mfungiye zishobora kumpa udupfukamunwa n'umuti wo gukaraba imyanda (sanitizer), mbisaranganya mu bandi twari dufunganye.

2px presentational grey line

Izindi nkuru wasoma kuri Tigray:

2px presentational grey line

Ku wa gatatu mu gitondo cya kare, umupolisi yaraje arambwira ngo negeranye ibintu byanjye, ambwira ko nshobora gutaha.

Ariko nta gisobanuro cy'impamvu yatumye mfungwa, nubwo nzi ko BBC yabajije leta ya Ethiopia icyihishe inyuma y'uko guta abantu muri yombi.

Umugore wanjye, mama wanjye n'abana banjye bose bari bari imuhira ubwo nagarukaga. Habayeho kurira amarira y'ibyishimo.

Ikintu cyampangayikishije cyane kurusha ibindi cyari uko nashoboraga kurwarira muri kasho ya polisi. Ubu ndumva niruhukije kandi nizeye gufata igihe cy'akaruhuko.