Cuba yamaganye icyemezo cya Trump

Ahavuye isanamu, Getty Images
Leta ya Cuba yamaganye icyemezo cya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyo guhindura politiki ya Amerika kuri Cuba.
Abategetsi ba Cuba bongeyeho ko bafite ubushake bwo gukomeza gukorana na Leta zunze ubumwe za Amerika muri gahunda yo gutsura umubano hagati y'ibihugu byombi.
Bavuze ariko ko igikorwa cyose cyo kugerageza kubangamira ubusugire bw'igihugu cyabo cyangwa se kukizanamo ku ngufu amahinduka yo mu rwego rwa politiki n'ubukungu ntacyo gishobora kugeraho.
Mbere yaho, Perezida Trump yari yatangarije i Miami ko yafashe icyemezo cyo guhindura bimwe mu masezerano yari yarashyizweho umukono na Barack Obama ku birebana na Cuba ngo kubera kutubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa muntu.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Trump avuga ko politiki ye igamije gukaza amategeko yerekeranye n'ingendo ndetse no kohoreza amafaranga muri Cuba.
Mu itangazo ubutegetsi bwa Cuba bwavuze ko bubabajwe n'icyo bwise igikorwa cyo gusubiza inyuma ibyagezweho.
Bwanavuze kandi ko Leta zunze ubumwe za Amerika nta burenganzira zifite zo guha amasomo Cuba ku byerekeranye ko kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu.






