Rwanda – Uganda: Alain Mukuralinda avuga ko 50% y'ikibazo irimo ibonerwa igisubizo

Perezida Paul Kagame aherutse kwakira Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Ahavuye isanamu, Instagram Paul Kagame

Insiguro y'isanamu, Perezida Paul Kagame aherutse kwakira Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Umuvugizi wa leta y'u Rwanda Alain Mukuralinda avuga ko ikiganiro cya Perezida Paul Kagame n'intumwa ya mugenzi we Yoweri Museveni, umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, gitanga icyizere kuko kuri we 50% y'ikibazo irimo irabonerwa igisubizo.

Uruzinduko rwa Gen Muhoozi i Kigali rwabonywe na benshi nk'intambwe nshya mu kurangiza amakimbirane ya politiki amaze hafi imyaka ine hagati y'ibihugu byombi.

U Rwanda rushinja Uganda kugirira nabi Abanyarwanda bamwe muri icyo gihugu, kubafunga, kubambura ibyabo no kubacyura ku ngufu. Rushinja kandi Kampala gufasha abarwanya ubutegetsi bwa Kigali.

Mu gihe Uganda yo yagiye irega u Rwanda ubutasi no kwivanga mu mikorere y'ubutegetsi bwa Uganda.

Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa leta y'u Rwanda, yabwiye BBC ko mu kiganiro cya Paul Kagame na Muhoozi Kainerugaba u Rwanda rwongeye kumwereka ibyo rurega Uganda, kandi habayeho "kubwizanya ukuri".

Uganda yemeye ibyo u Rwanda ruyishinja?

Mukuralinda avuga ko aba bategetsi bumvikanye ko "noneho hagiye gushakwa ikigomba gukorwa kugira ngo ibyo bikorwa bihagarare".

Abajijwe niba Uganda yaremeye ibyo bikorwa u Rwanda ruyishinja, agira ati: "Niba [Uganda] yemera yuko igiye gushaka ikibihagarika ni uko ibyemera...Ni ikiganiro cyabaye nta gucengana."

Naho ku byo Uganda na yo ishinja u Rwanda, agira ati: "… biba bigomba kugaragarizwa ibimenyetso bifatika, nihagira ibyo bagaragaza ntabwo u Rwanda ruzabihakana, nkuko twebwe iyo tuvuze tuti hari Abanyarwanda birukanwa, turaberekana."

Iyi si yo nama ya mbere, umwihariko w'iyi ni uwuhe?

Kuva mu 2019 habaye ibikorwa bitandukanye byo kugerageza kunga ibihugu byombi, inama zinyuranye zabereye i Luanda, i Kampala n'i Kigali.

Perezida Museveni amaze kohereza i Kigali intumwa ze bwite kuri mugenzi we inshuro zirenga eshatu, na Gen Kainerugaba yaje hashize iminsi ine (4) Amb. Adonia Ayebare, indi ntumwa ya Museveni, avuye i Kigali.

Mukuralinda avuga ko Gen Kainerugaba kuba ari umuhungu w'imfura wa Museveni, kuba ari umusirikare mukuru kandi akaba ari umujyanama wa Perezida "bifite icyo bivuze".

Ati: "Urumva rero umuntu nk'uwo kujyana ubutumwa bw'umukuru w'igihugu noneho bakanavuga bati 'igihe kirageze ko noneho ibyakozwe byose muri ino myaka bishyirwa mu bikorwa kugira ngo ibyo ibihugu byagirizanya bihagarare'…

"Ntekereza ko kuri ruriya rwego nta rundi rwego rwarengaho uretse urusigaye noneho rwo kuba na ba perezida wa repubulika bazashyira babonane."

Mukuralinda avuga ko ikiganiro cya Perezida Kagame na Gen Kainerugaba kuri we abona cyaratanze icyizere cya 50% ko ikibazo kirimo kubonerwa igisubizo. Ati "…igisigaye ni ugushyira mu bikorwa."