Rwanda – Uganda: Liyetona Jenerali Muhoozi Kainerugaba yaganiriye na Perezida Kagame

Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency
- Umwanditsi, Didier Bikorimana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Liyetona Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umukuru w'ingabo zirwanira ku butaka za Uganda akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw'umunsi umwe rugamije kuzahura umubano w'ibihugu byombi.
Ibiro bya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame byatangaje ko bagiranye "ibiganiro byuje ubwuzu, by'ingirakamaro kandi bireba kuri ejo hazaza bijyanye n'ibihangayikishije u Rwanda ndetse n'intambwe zishoboka zicyenewe mu kubyutsa umubano hagati y'u Rwanda na Uganda".
Liyetona Jenerali Kainerugaba yanditse kuri Twitter ko afite "icyizere ko ku bw'ubuyobozi bwa ba Perezida bacu bombi tuzashobora kubyutsa vuba umubano wacu mwiza umaze igihe kirekire".
Yanashimye Perezida Kagame ku kubahiriza ubusabe bwe bwo gusubiza umusirikare wa Uganda, Private Ronald Arinda, ngo wari wayobeye ku butaka bw'u Rwanda ari muri gahunda ye bwite kandi nta ruhushya abifitiye.
Yatangaje ifoto yerekana ko yatahanye n'uwo musirikare wo mu mutwe wihariye, bivugwa ko yari mu Rwanda guhera mu mpera y'ukwezi kwa cumi na kumwe.
Umubano hagati y'ibihugu byombi wazambye kuva mu mwaka wa 2019 ubwo byafungaga imipaka.
Ku cyumweru gishize, Jenerali Kainerugaba yari yanditse kuri Twitter ubutumwa bushima Perezida Kagame, avuga ko "abamurwanya barimo kurwanya umuryango wanjye. Bose bakwiye kwitonda".
Ubwo butumwa bwakurikiwe n'urugendo ku wa mbere rwa Adonia Ayebare, ambasaderi wa Uganda mu muryango w'abibumbye (ONU/UN), byatangajwe ko yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Museveni.
Icyo gihe, umuvugizi wa leta y'u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko ari "byiza kubona ibiganiro bikomeza ku nzego zose, ariko inama n'inzinduko z'intumwa ntibyagejeje ku musaruro ufatika ku ruhande rwa Uganda".

Ahavuye isanamu, Getty Images
U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira no gutera inkunga abafite umugambi wo gutera u Rwanda no gutoteza Abanyarwanda baba muri Uganda ibafunga bazira ubusa. Uganda ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y'ibikorwa bihungabanya umutekano wayo no kwinjirira inzego z'umutekano zayo.
Mu kiganiro na televiziyo Al Jazeera mu kwezi kwa cumi na kumwe, Perezida Kagame yavuze ko atari akivugana kuri telefone na Perezida Museveni, ko ibiganiro hagati yabo bimaze igihe byarahagaze.







