Pakistan: Bagiye kuganira kuri ‘feminism’ batumira itsinda ry’abagabo gusa

Ahavuye isanamu, Getty Images
Inama y'igihugu y'ubugeni n'ubuhanzi muri Pakistan byabaye ngombwa ko yisubiraho nyuma y'uko itumiye abatumirwa b'abagabo gusa ku ngingo ya 'feminism' bigatera benshi uburakari.
'Feminism' ni ingingo bamwe bafata nk'ubuhezanguni mu guharanira uburenganzira bw'abagore, abandi bakayifata nk'inkubiri yo guharanira uburenganzira bw'abagore mu buryo bwose bushoboka.
Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bagaragaje uburakari no kunenga ibyakozwe n'iyi nama y'igihugu.
Ibi byatumye ihita ihindura ibintu yongera abagore babiri mu bari buganire kuri iyi ngingo mu kiganiro kiba uyu munsi kuwa gatanu mu mujyi wa Karachi.
Abagiteguye bari bavuze ko gutumira abagabo gusa bari bagamije kumva ibitekerezo byabo kuri iyi ngingo itavugwaho rumwe.
Pakistan nk'igihugu gifite umuryango ugendera cyane ku guha ijambo umugabo, kuba ari nabo gusa batumirwa muri iki kiganiro byafashwe na benshi ko nta buringanire na bucye burimo mubyo bari buvuge.

Ahavuye isanamu, APK
Umugore umwe wari washyizwe mu batumirwa mbere ni Uzma al-Karim wari kuba ari umuhuza gusa, izina rye ryashyizwe hasi ku rupapuro rwamamaza iki kiganiro.
Nyuma yo kunengwa n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, byahindutse bongeramo abagore babiri barimo umwe w'impirimbanyi y'uburenganzira bw'abagore n'undi w'umunyamakuru.
Ntibyanyuze bose ariko
Abagabo bari bemeye kujya kuri iyi 'panel' nabo banenzwe ko niba koko barimo abemera ko abagore bafite uburenganzira nk'ubw'abagabo batari kwemera kuyijyaho.
Uzma al-Karim uri bwakire iki kiganiro yabwiye BBC Urdu ati: "Twashakaga kumva uruhande rw'abagabo kuri iyi ngingo kuko bagira uruhare runini mu gufata imyanzuro.
Ati: "Niyo mpamvu ikiganiro twari twakise 'urundi ruhande'".

Ahavuye isanamu, APK
Jibran Nasir umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu watumiwe avuga ko yasanze intero ya mbere y'iki kiganiro iyobya abantu.
Avuga ko we yari yabwiwe ko azaza kuganira n'abandi bagabo impamvu hakenewe uruhare rw'abagore mu buzima bwose.
Ati: "Ntabwo byari ugusobanura 'feminism' cyangwa abagabo kuvuga ibireba abagore ".
Ingingo ya 'feminism' ntivugwaho rumwe henshi ku isi kuko bamwe bayifata nk'ubuhezanguni abandi bakayifata nko guharanira uburenganzira bw'umugore mu bwisanzure.










