CAN 2019: Misiri yarenze amatsinda Uganda yo birayigora

Mohamed Salah yarekuye ishoti atsinda igitego cya kabiri, Misiri ntiratsindwa igitego na kimwe

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Mohamed Salah yarekuye ishoti atsinda igitego cya kabiri, Misiri ntiratsindwa igitego na kimwe

Mohamed Salah yatsinze igitego cya kabiri cyashimangiye intsinzi ya 2 - 0 ya Misiri kuri Kongo biyiha umwanya muri 1/8, naho Uganda muri iri tsinda A amahirwe yo guhita ikomeza inanirwa kuyasingira.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Ahmed Elmohamady, ukinira Aston Villa, wateye mw'izamu rya Kongo ku mupira mwiza wari uturutse ku mpande utewe na Mohamed Salah.

Salah yaje kandi kurekura ishoti riremereye ubwo yari agoswe n'abakinnyi ba Kongo, umuzamu Ley Matampi ntiyabasha kuwugarura.

Misiri iri iwayo, inafite igikombe cya Afurika inshuro zirindwi, yahise ibona umwanya mu mikino ya 1/8, iba ikipe ya kabiri ibonye uyu mwanya nyuma ya Nigeria.

Kongo amahirwe yabonye ntiyavuyemo ibitego, imipira yatewe n'abakinnyi bayo Marcel Tisserand na Jonathan Bolingi yombi yagaruwe n'igiti cy'izamu rya Misiri.

Kongo nyuma yo gutsindwa kabiri - na Uganda na Misiri - yahise isezererwa n'ubwo isigaje umukino wa nyuma izakina na Zimbabwe.

Uganda yananiwe gukomeza itagowe

Muri iri tsinda, Uganda yasabwaga gutsinda Zimbabwe igahita ikomeza, ariko ntiyabigezeho, ahubwo Zimbabwe yasatiriye cyane hafi gutsinda, umukino urangira banganya 1 -1.

Ku munota wa 12, Emmanuel Okwi yahaye Imisambi ya Uganda igitego cya mbere, ariko Zimbabwe icyishyura ku munota wa 40 gitsinzwe na Khama Billiat.

Uganda yakomeje gushaka uko yatsinda ndetse mu gice cya kabiri Patrick Kaddu aza gusigarana n'umunyezamu wenyine ariko ananirwa kumutsinda.

Zimbabwe (yambaye umuhondo) iheruka gutsinda umukino mu gikombe cy'Afurika mu 2006

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Zimbabwe (yambaye umuhondo) iheruka gutsinda umukino mu gikombe cy'Afurika mu 2006

Zimbabwe yasatiriye cyane Uganda ndetse kapiteni wayo Knowledge Musona nawe abona amahirwe nk'aya, ariko umupira awukubita ku mutambiko w'izamu.

Uganda ni iya kabiri n'amanota 4, ikaba isigaranye umukino na Misiri. Irasabwa kuwunganya gusa igahita ikomeza.

Warriors ya Zimbabwe ni iya gatatu n'inota rimwe, ikaba isabwa gutsinda Kongo ibitego birenze bibiri kandi igategereza ko Misiri itsinda Uganda kugira ngo ibe iya kabiri ikomeze.

Imikino ya nyuma muri iri tsinda A izabera rimwe ku cyumweru ku itariki ya 30 y'uku kwezi kwa gatandatu saa tatu z'ijoro ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda.