Abavandimwe André na Jordan Ayew bafashije Ghana kunganya na Bénin

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abavandimwe André na Jordan Ayew bombi batsindiye ikipe y'igihugu ya Ghana yagiye kurangiza umukino igizwe n'abakinnyi 10, iyi kipe ikaba yanganyije hamana na Bénin ibitego 2-2 mu gikombe cy'Afurika cy'ibihugu (CAN) gikomeje gukiniwa mu Misiri.
Mickaël Poté ni we winjije atunguranye igitego cya mbere cya Bénin ku munota wa kabiri w'uwo mukino wabaye ejo ku wa kabiri, ariko kiza kwishyurwa na kapiteni wa Ghana, André Ayew, ku munota wa cyenda.
Murumuna we Jordan yaje gusongamo icya kabiri ku munota wa 42.
Ariko Poté aza kubonera Bénin igitego cyo kwishyura ku munota wa 63 nyuma yaho John Boye yari yeretswe ikarita itukura ku munota wa 54 agahita asohorwa mu kibuga kubera ikarita ya kabiri y'umuhondo.
Mu wundi mukino wo muri iri tsinda F, Cameroun yatsinze Guinea-Bissau ibitego 2-0.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ghana yageze muri iri rushanwa ari imwe mu zihabwa amahirwe menshi cyane yo kuryegukana.
Iyi Ghana yegukanye igikombe cya CAN inshuro enye, izongera gusubira mu kibuga ku wa gatandatu ikina na Cameroun, mu gihe Bénin yo izakina na Guinea-Bissau mu wundi mukino uzaba nyuma kuri uwo munsi.






