Lagom: Intekerezo yo muri Sweden y'ibanga ry'ibyishimo no kuringanira mu buzima

Ibyishimo

Ahavuye isanamu, Getty Images

Intekerezo ya lagom yo muri Sweden/Suède ikangurira umuntu guhazwa n’ikigero gikwiriye mu bintu byose mu buzima. Ishingiye ku gukora iby’ingenzi no kumenya igihe cyo kurekera aho.

Kubera kurangwa no kudakabya no kuringaniza, mu myaka ishize iyi ntekerezo y’imibereho yashimagijwe mu nyandiko n’ibinyamakuru byinshi nka Vogue na ELLE.

Kubwa Lola Akinmade Åkerström, umwanditsi w’i Stockholm – umurwa mukuru wa Suède, intekerezo y’imibere ya lagom niyo mu by’ukuri isobanuye imibereho y’abantu bo muri kiriya gice cy’amajyaruguru y’Uburayi (Scandinavia).

Mu gitabo cye yise, ugenekereje mu Kinyarwanda, ‘Lagom, ibanga rya Sweden ry’imibereho myiza’, Akinmade agira ati: “Si ijambo gusa, ahubwo ni igisobanuro cyo kuba umunyasuwede no kubaho nka we.

Uko utegura mu nzu yawe bigira icyo bivuze ku mibereho yawe

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Uko utegura mu nzu yawe bigira icyo bivuze ku mibereho yawe

Akinmade yabwiye Forbes ko iryo jambo “riri muri sosiyete n’ururimi bya Sweden, kuva mu kazi n’umuryango kugera ku gutaka mu nzu, ibiribwa, kwita ku bidukikije, imari n’ibindi byinshi”.

Yongeraho ati: “Kuri njyewe, lagom isobanuye igisubizo kiruta ibindi, ku kibazo cyose. Ndetse narenga aho nkavuga ko ari ryo shingiro ry’imyumvire muri Sweden”.

Kubwa Niels Eék, umuhanga mu by’imitekerereze ya muntu washinze ‘application’ yo gufasha mu mibereho yitwa Remente, lagom iri no mu mibereho y’abandi bantu ku isi.

Ati: “Ku ruhande rumwe, turakabya mu migirire yacu, imibanire n’ibyifuzo. Ku rundi ruhande, tukagirwa inama yo kutarenza urugero tugerageza imirire mishya n’ibindi.

“Mu isi irimo kunyuranya, ibibazo n’amakimbirane, lagom irasa ku ntego: ituma abantu banezerwa, kandi bakagira amagara mazima banishimye, icya rimwe.”

Inkomoko y'iryo jambo

Ijambo lagom mu rurimi rwitwa Old Norse rwavugwaga muri Norway, Iceland, Denmark, na Suède kugeza mu kinyejana cya 14, ari narwo rukomokaho izindi ndimi zivugwa muri ibi bihugu ubu, ryasobanuraga “itegeko”.

Mu rurimi ruvugwa muri Sweden ubu iri jambo risobanura “igikoresho”.

Ariko mu muco, inkomoko yaryo iva mu bihe by’abaturage bitwaga aba Viking, iyo bicaraga bakikije umuriro nyuma y’umunsi ukomeye w’akazi bagasangira bahererekanya ihembe ririmo inzoga yengesheje ubuki.

Buri wese muri bo yagombaga kunywa ihagije kugira ngo n’abandi babone ihagije. Ijambo bakoreshaga "olaget om" ("kwicara ku kintu [basangira]") uko ibinyejana byagiye bishira niryo ryavunaguwe rivamo "lagom".

Ni intekerezo igoye gusobanura kuko ihindura igisobanuro mu byiciro bitandukanye no mu migirire itandukanye.

Mu kwirinda ibirenze no gukabya mu buzima bwabo, abanyasuwede biga kubeshwaho neza na bicye

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Mu kwirinda ibirenze no gukabya mu buzima bwabo, abanyasuwede biga kubeshwaho neza na bicye
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ishobora gusobanura “igikwiye” mu mibereho isanzwe, “ibigereranyije” mu kurya, “bicye ni byinshi” mu gutaka mu nzu, “guhozaho” mu mibereho, cyangwa “gushyira mu gaciro” mu bushabitsi, kandi ibi byose ni ibintu bisaba gufata umwanzuro runaka.

Ariko hejuru ya byose ikibihatse ni ugufata umwanzuro mwiza buri gihe, kuri wowe cyangwa ku itsinda wakwisangamo.

Akinmade Åkerström arasobanura ati: “Fata lagom nk’umunzani buri gihe uhora usaba kuringanira. Ibicye cyane birawunaniza, ibyinshi cyane nabyo bikawunaniza, rero lagom ni imitekerereze yo kugerageza kwikiza ibikunaniza kugira ngo ugumane kuringanira muri wowe. Imigenzere myiza ihoraho buri munsi nirwo rufunguzo rwo gukomeza uko kuringanira.”

Kuba lagom kandi bisobanuye kuba umuntu udakabya, mu bitekerezo, muri politike…Abanyasuwede, nk’itegeko, banga kujya impaka, yewe no mu mpaka zo ku meza abantu basangira, ikintu ubundi gishobora kuranga indi mico no gusobanura ko witaye ku bivugwa.

Iyo abana bo muri Sweden babise "skratta lagom", cyangwa abatarageza imyaka 20 bakabita "lagom kul", baba bavuga ngo “wiseka ngo ukabye” cyangwa ngo “wikabya ngo urenge umurongo”.

Abanyasuwede bazwiho kuba abahanga mu guhuza neza akazi n’ubuzima. Kimwe mu by’ibanze bishingiyeho iyi ntekerezo ya lagom

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abanyasuwede bazwiho kuba abahanga mu guhuza neza akazi n’ubuzima. Kimwe mu by’ibanze bishingiyeho iyi ntekerezo ya lagom

Lagom ikora gute mu buzima bwa buri munsi?

Iyo igipimo kidakabije cya buri kintu gikurikizwa neza, biroroshye kumva uko iyi ntekerezo ikora mu byo duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Urugero, gukora cyane bihabanye na lagom, bityo uburyo bwihuse bwo gushyira mu ngiro iyi ntekerezo mu kazi ni ukuruhuka bihoraho.

Muri Suède, gufata akaruhuko usangira icyayi n’abo mukorana banabihaye izina: “fika” kandi babikora inshuro zirenze imwe mu munsi. Bigafasha koroshya umunsi kugira ngo ntiwivune.

Intekerezo ya lagom igizwe kandi no gutegura no gushaka buri gihe aho uhuriza n’abandi mu kugabanya intonganya n’amakimbirane mu kazi.

Mu rugo, lagom igerageza kutuvanamo ‘stress’, buri kintu cyose kidafite agaciro gakomeye mu ntekerezo zacu ntigikwiye kugira umwanya mu rugo.

Ibyo ni ugukora urugo ruguha ikaze, rurimo ibintu biguha kumera neza gusa cyangwa kwishima kuko, urugero, byibutsa ibihe byiza.

Vana ibintu bitari ngombwa mu nzu uyirinde akajagari.

Lagom ifite igisobanuro mu byo tubamo byose mu buzima

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Lagom ifite igisobanuro mu byo tubamo byose mu buzima

Ibi niko bigenda no mu kurya. Lagom ishaka ko ugira ingeso nziza mu kurya kandi ukabasha kuzihozaho igihe cyose.

Buri gihe ni byiza kurya ibintu by’aho iwanyu, kandi ukongera ugakoresha ibyasigaye.

Ibyo kandi niko bigenda no mu gukoresha amafaranga, wirinda kuyakoresha mu bintu bitari ngombwa.

Ibyo ntibisobanuye kwifata mu gihe cyo guhaha: ahubwo iyi ntekerezo ya lagom ivuga ko ari byiza kugura ikintu cyiza kandi kiramba – nk’umwenda mwiza – kurusha kugura igihendutse gikoze nabi.

Åkerström ati: “Ntekereza ko ikintu cyiza muri iyi ntekerezo ari uko ushobora guhitamo icyo ukora kijyanye n’imico yawe. Urugero, mu buzima bwanjye, ngomba kuba umuntu utega amatwi kurushaho mvuga macye kandi ntangaza amakuru y’ingenzi gusa.

“Mu kubaho neza, nize kutavuga menshi, kandi sinumve mbyicuza”.

Buri muntu agira lagom ye

Icyiza cya lagom ni uko ijyanye n’imitekerereze aho kuba urutonde rw’ibikorwa runaka byo gukurikiza.

Lagom ishaka ko buri wese ashaka igipimo cye cyo kuringanira no kwishima. Nta migirire yihariye kandi lagom yanjye ntabwo izaba iyawe.

Kuva rero lagom y’umwe itandukanye n’iy’undi, hari ikinyuranyo muri lagom gishobora kuboneka mu matsinda y’abantu.

Ibi bituma abantu bashaka ubwumvikane no kudashaka kugaragaza ko igipimo cya lagom yabo ari cyocyiza mu kwirinda ishyari.

Sweden buri gihe iza mu bihugu bya mbere by'abaturage bishimye ku isi

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Sweden buri gihe iza mu bihugu bya mbere by'abaturage bishimye ku isi

Lagom ishaka ko umuntu ageza ku byishimo nyakuri bye bwite ariko anabanye neza n’amatsinda y’abandi.

Niels Eék ati: “Lagom itwigisha kwirinda kurenza no gukabya ibipimo, ibi bituma twumva neza ibidushimisha n’ibidufasha kumererwa neza mu mutwe.”

“Mu gukurikiza intekerezo ya lagom, twiyigisha kudaheza inguni mu byiyumvo no mu bitekerezo.”

Rero igihe uzajya muri Sweden ugahura no guceceka n’ibisubizo bito bito, hari amahirwe ko ibyo atari ikibazo cyawe ahubwo ushobora kuzaba wahuye na lagom.