Ibyishimo n'akababaro ku baserukiye u Rwanda hambere mu mikino y'isi y'amagare

    • Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Bamwe mu baserukiye u Rwanda mu mikino y'isi y'amagare ubwo rwayitabiraga bwa mbere bavuga ko icyo gihe babonaga ari "ibintu bidashoboka" ko umunsi umwe iyi mikino izabera iwabo, imyaka irenga 10 nyuma yabwo birabaye, kuri bo ntibisanzwe.

Umukino w'amagare watangiye gukundwa cyane mu Rwanda mu myaka ya za 1980 ahanini kubera isiganwa rya Tour du Rwanda. Ariko waje gukomera kuva mu 2007 ubwo Abanyamerika babiri Tom Ritchey na Jonathan (Jock) Boyer – Umunyamerika wa mbere wasiganwe muri Tour de France - bashinze Project Rwanda bazana impinduramatwara mu mukino w'amagare mu Rwanda.

Project Rwanda yahinduye umukino w'amagare mu Rwanda uko wari uzwi, ihindura imibereho y'abakinnyi b'amagare bari biganjemo abasore n'inkumi bavuka mu miryango ikennye mu bice by'icyaro, nubwo bose batahiriwe n'urugendo.

Jock na Ritchie babicishije mu marushanwa aciriritse bateguye mu bice bimwe mu Rwanda bashakishije impano z'igare mu gihugu, amaherezo batoranya abasore batanu batangiza icyo bise 'Team Rwanda', iyi ni yo yazanye itandukaniro.

  • Abraham Ruhumuriza
  • Nathan Byukusenge
  • Rafiki Jean de Dieu
  • Niyonshuti Adrien
  • Uwase Nyandwi

Ni bo bari bagize iyo Team Rwanda yatozwaga na Jock, nyuma y'amezi macye bongeyemo na Obed Ruvogera.

"Nari naratangiye gukina za Tour du Rwanda mu 2001, sinari nzi ko igare rizambera akazi, numvaga ari sporo bisanzwe", ni ko Nathan Byukusenge yabwiye BBC.

Yongeraho ati: "Jock yadutoreje hano mu Rwanda nyuma atujyana muri South Africa, no muri Amerika, maze dutangira kujya mu marushanwa atandukanye. Ni bwo igare ryatangiye kumenyekanisha cyane u Rwanda, cyane cyane muri Mountain Bike."

"Ni ibyo navunikiye" - Nathan

Nathan w'imyaka 45 ubu yaserukiye u Rwanda mu marushanwa ya Mountain Bike azwi cyane ku isi kubera imbaraga no kwihangana asaba ya Cape Epic, na Swiss Epic inshuro nibura ebyiri buri rimwe.

Mu 2015 ku nshuro ya mbere u Rwanda rujya mu marushanwa y'isi ya Mountain Bike mu misozi ya Andorra, igihugu gito kiri hagati ya Espagne n'Ubufaransa, Nathan Byukusenge ni we wari waserukiye u Rwanda.

Nathan waserukiye u Rwanda mu mikino Olempike y'i Rio de Janeiro mu 2016 arebye amarushanwa y'isi y'amagare yagiyemo icyo gihe uko yari ateguye avuga ko atigeze atekereza ko igihe kimwe nk'ibi byazabera iwabo.

Ati: "Ubwonko bwanjye ntabwo bwabyumvaga, za Cup Epic, za Corolado muri Amerika warebaga ukuntu igare ryirukanka, wareba 'experience' bafite, ibikoresho bafite, ukavuga uti 'wapi iwacu ntabwo byakunda'."

Kujya mu marushanwa y'isi, kwitwara neza mu masiganwa ya Tour du Rwanda kwa Team Rwanda n'andi masiganwa, no kuzamura urwego rwa Tour du Rwanda ikava kuri 2.2 ikagera kuri 2.1 n'ibindi…amagare y'u Rwanda yarahindutse mu buryo bugaragara kuva mu gihe cya Team Rwanda.

Nathan yaretse gusiganwa yiga ubutoza ubu ni we urimo gutoza ikipe y'igihugu y'abagore irimo kwitegura irushanwa ry'isi ritangira kuri iki cyumweru, kuba iri rushanwa ry'isi rigiye kubera iwabo avuga ko ari ibyishimo.

Yabwiye BBC ati: "Kwakira rino rushanwa mu gihugu cyacu, kuri njyewe n'umuryango wanjye ibi ni ibyishimo bikomeye, ni ibyo navunikiye…ni ikintu kinini cyane muri rusange."

Isura yakobowe n'igare

Iyo uhuye na Beatha Ingabire ikintu cya mbere ubona ni inkovu afite mu maso, ni ibimenyetso by'impanuka zikomeye yagize mu myitozo cyangwa mu marushanwa y'amagare.

"Igare kuri njyewe ni 'fondation' y'ubuzima, rifite aho ryamvanye n'aho ringejeje", ni ko avuga.

Ku bimenyetso afite mu maso by'urukundo rwe n'igare, Beatha Ingabire agira ati: "Nkimara kubigira byahise bintera 'courage', urumva kubona umwana w'umukobwa ufite ibikomere mu maso ushobora guhita ucika intege uti 'isura yanjye irangiritse', ariko njye byanteye 'courage' ndavuga nti 'nta gufwa navunitse kandi ikintu ndimo ndagikunze'."

Mu 2015 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu 2016 i Doha muri Qatar bwa mbere u Rwanda rwohereje abagore mu irushanwa ry'isi ry'amagare, Beatha yarimo.

We na Jeanne d'Arc Girubuntu bari bamaze igihe bitwara neza mu marushanwa mu Rwanda, bajya no muri shampiyona y'Afurika y'amagare, irushanwa ry'isi rwari urundi rwego.

Yabwiye BBC ati: "Ntabwo ari ibintu byari byoroshye…ariko warageragezaga ugatanga ibyo ufite, nkanjye icyo gihe sinagize amahirwe yo gusoza…"

Kimwe na Nathan, Beatha ntiyigeze atekereza ko nyuma y'imyaka 10 yitabiriye bene aya marushanwa mu bihugu bikize, igihe nk'iki azabera mu gihugu cye.

Ati: "Hoya, uburyo wabonaga [irushanwa] riteguye, abaririmo, wararebaga ukabona nta n'umuhanda [hano] baza ngo babone, ntabwo twigeze tubitekereza wabonaga ari ibintu bidashoboka…

"Ni ibintu by'agaciro, ni icyerekana ko amagare mu Rwanda hari aho yavuye n'aho amaze kugera, igihugu muri rusange kuba cyemererwa kwakira isi ni ibintu byiza cyane kandi byo kwishimira."

Nyuma yo guhagarika gukina, Beatha yize ibijyanye no gukorera 'massage' abakinnyi, ubu ayikorera abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'abagore igiye guhatana muri iri rushanwa ry'isi rigiye kuba ku nshuro ya 98 rikabera bwa mbere mu gihugu cya Afurika, nyuma y'iry'umwaka ushize ryabereye i Zürich mu Busuwisi.

Beatha Ingabire ati: "Bizanatera 'courage' bano bana barimo kuzamuka kumva ko barimo gukina shampiyona y'isi barimo kuyikinira iwabo imbere y'imiryango yaje kubafanira hafi. Ni ibintu byiza cyane."

"Urugendo rwanjye rwabaye rubi"- Jean Bosco Nsengimana

Abakinnyi barenga 1,000 bo mu makipe y'ibihugu birenga 100 baje i Kigali muri aya marushanwa, iki ni kimwe mu bikorwa bikomeye cyane by'imikino u Rwanda rwakiriye mu mateka.

Iyi mikino y'isi irazana amahirwe atari ku basiganwa gusa, amahirwe k'ubucuruzi butandukanye mu murwa mukuru, ku bukerarugendo, ku kubona akazi ku bantu benshi, n'izindi nyungu z'ubukungu n'imibereho y'abantu.

Jean Bosco Nsengimana, umwe mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda inshuro ebyiri mu marushanwa nk'aya y'isi yifuzaga ko ayo mahirwe na we yamugeraho, ariko ubuzima bwe "bwifashe nabi", kuko yasubiye aho yatangiriye, ubu ni umunyonzi uheka abantu muri 'centre' yitwa Mu Byangabo mu majyaruguru y'u Rwanda, bakamwishyura 100 cyangwa 200 Frw kugira ngo abone igitunga umuryango we.

Impano ye yabonetse mu 2012 ubwo umusore muto wari umunyozi w'igare utwara abantu Mu Byangabo mu karere ka Musanze yigaragaje mu isiganwa ryo Kwita Izina, bituma ahita atumirwa muri Tour du Rwanda.

Mu 2014 yarangije Tour du Rwanda ari uwa kabiri, anaserukira u Rwanda mu marushanwa y'isi muri Espagne.

Mu 2015 yabaye uwa mbere muri Tour du Rwanda, yegukana iri rushanwa rya mbere rikomeye mu gihugu, muri uwo mwaka anajya mu mikino y'isi yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Richmond, leta ya Virginia.

Bosco, w'imyaka 34 ubu, ari mu bakinnyi baserukiye u Rwanda mu marushanwa menshi mu mahanga, mu bihe bye byiza yakiniye amakipe yo hanze mu Budage no muri Afurika y'Epfo.

Ariko mu 2023 yavuye muri uyu mukino akiwukunze, nk'uko abivuga, ntiyagize amahirwe yo kuwusohokamo neza nka bagenzi be benshi bakinanye na we ubu bubatse imibereho myiza bahereye ku igare.

Byabaye ngombwa ko ajya gutura iwabo Mu Byangabo aho ubu abana n'umugore n'abana. Ababazwa no "kuba naratawe" kandi ari umwe mu bakinnnyi bakomeye u Rwanda rwagize.

Yabwiye BBC ati: "Nkiva mu mukino w'amagare ntabwo byigeze bimpira kuko naraje ngira ubuzima bubi n'umuryango wanjye, navuga ngo uri mu kaga…navuga ko urugendo rwanjye rwabaye rubi."

Nsengimana ubu amakuru y'isiganwa ry'isi rigiye kubera i Kigali ayumva kuri radio, avuga ko yakabaye yibukirwa ibyo yakoze agahabwa akazi gaciriritse mu gutegura iri rushanwa, na we akabona ku mahirwe iri rushanwa rizanye mu gihugu "nahaye ubuto bwanjye".

Ati: "Ntabwo navuye mu magare ari uko ntashoboye, sinigeze mvunika cyangwa ngo mbure imbaraga nanubu n'uwarimpa, nongeye kugirirwa amahirwe yo kongera kurinyonga narinyonga kuko ni ko kazi nkora ka buri munsi, nibwo buzima unsanzemo."