Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ikipe y'abagore gusa: Uko gusiganwa kw'igare birimo guha icyizere abagore n'abakobwa mu Rwanda
- Umwanditsi, Kelvin Kimathi
- Igikorwa, BBC Sport Africa, Kigali
Olivia Maniragena ubuzima bwe bwaranzwe no guhatana, no guhangana na byinshi akiri muto.
Yabaye impfubyi ku myaka 14 ari we ugomba kurera barumuna be batatu, nyuma yabyaye kabiri ataragira imyaka 20.
Ubu ku myaka 21, Maniragena yabonye ituze mu gusiganwa ku igare ndetse arimo kwitegura irushanwa ry'isi rigiye kubera mu gihugu cye mu kwezi gutaha, yizeye ko azarushanwa mu isiganwa rizaba ribaye ubwa mbere ry'abatarengeje imyaka 23.
Kuri Maniragena, ku mapine abiri yumvaga iteka ari ho hari umunezero.
Yatangiye kwiga gutwara igare ku myaka irindwi, buhoro buhoro igare riva ku kuba ubuhanga rihinduka uburyo bw'imibereho.
Avuga ku buzima bwe mu gihe cyashize, yabwiye BBC Sport Africa ati: "Gutwara igare byamfashije kwita ku muryango wanjye. Kuvoma, gutashya inkwi, kujya gukora utuntu runaka, n'ibindi.
"Rintera ibyishimo. Iyo nabaga nditwaye, numvaga mfite amahoro n'ibyishimo."
Gusa ibyo byishimo kw'igare ntibyatinze.
Nyuma y'urupfu rwa nyina mu 2013 na se wapfuye imyaka itanu nyuma ya nyina, Maniragena yagowe n'imibereho, ibyamuviriyemo gutwita kabiri ataragira imyaka 20.
Aribuka ati: "Numvaga uwo twabyaranye ari we uzamfasha kubaho, ariko nyuma y'imyaka itatu, tukimara kubyara umwana wa kabiri, yarantaye.
"Yantanye abana babiri n'abavandimwe banjye batatu bose ngomba kubitaho. Ubuzima bwari bugoye."
Gushaka intego ku mapine abiri
Urugendo rwa Maniragena rugana ku kuba mu bakinnyi b'umwuga mu gusiganwa ku igare rwatangiye ubwo yajyaga muri Bikes for Future, ikipe y'abagore gusa ifashwa n'ibigo bitegamiye kuri leta Plan International na Learn Work Develop (LWD).
Iyo kipe yashinzwe hagamijwe kurwanya imyumvire mibi ku bagore no gufasha abagore bakiri bato kwiyubaka biciye muri siporo.
Elidad Ndayisaba, umutoza wayo, ati: "Umwihariko wa Olivia ni umuhate we. Azi neza icyo ashaka. Igihe cyose iyo twitoza ashyiramo imbaraga ze zose."
Isiganwa ry'amagare ku bagore mu Rwanda ntabwo rirakomera ahanini kubera imyumvire ko uyu ari umukino w'abagabo.
"Mu myaka yashize, iyo abantu babonaga umugore atwaye igare baramusekaga, bati 'ko utari umuhungu, kuki unyonga igare?'", ni ko Fillette Mbabazi ushinzwe porogaramu muri LWD avuga.
Ati: "Iyo babonaga umwana w'umukobwa afashe igare akaritwara, byabaga ari nk'igisebo.
"Ntabwo turimo gufasha abakobwa gutwara igare gusa, ahubwo turimo kubafasha no kurushanwa ku rwego rwo hejuru".
Ku kigo cya Bugesera Cycling Centre, Maniragena ntiyahavanye ubumenyi bwo gusiganwa gusa, yanahigiye gukanika amagare.
Ati: "Nshobora guhambura no guteranya igare mu minota itanu. [Gukanika] Ni ikintu mpa agaciro cyane. Cyangaruriye icyizere nari narataye mu buzima."
Mu gihe n'abandi bo muri iyi kipe y'abakinnyi bagera kuri 30 na bo bazobereye mu bindi nko gusudira, kudoda n'ibindi, Maniragena yishimira ko gukanika amagare bimubeshejeho.
Ati: "Ikintera imbaraga ni uko mbasha kugira icyo nkuramo. Iyo umunsi wagenze neza nshobora gukorera nk'ibihumbi 10.
"Iyo nakoze isiganwa bwo nshobora no kubona menshi kurushaho."
Gusa ubushobozi bucye buracyakomeza kumubera imbogamizi.
Igare ryiza ryo gusiganwa rigura hagati ya 60,000 na 150,000 Frw - amafaranga avuga ko bigoye ko yabona kubera n'ibindi aba akeneye mu mibereho.
Nubwo hari izo mbogamizi z'ubushobozi, ahuriyeho n'abandi nka we, urukundo rw'igare mu rubyiruko rw'u Rwanda rukomeza kwiyongera.
Kuzamuka kw'abagore mu magare
Mu mezi 15 gusa Maniragena yavuye ku kuba umukinnyi w'igare usanzwe aba uwa mbere mu masiganwa arimo Rwanda Youth Racing Cup.
Kuzamuka kwe kwihuse kwazanye icyizere ko umunsi umwe ashobora kuzahagarara kuri 'podium' yambaye umwenda w'igihugu cye.
Umutoza we Elidad ati: "Olivia mubonamo umukinnyi ukomeye w'ahazaza.
"Afite impano yo kurushanwa ku rwego rwo hejuru. Akeneye gusa amahirwe nyayo no gufashwa."
Maniragena na bagenzi be mu gihe batabasha gukina rya siganwa ry'abatarengeje imyaka 23 mu mikino y'isi izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha, bazitabira isiganwa rindi rifitanye isano n'iyi mikino.
Fillette agira ati: "Ndabona gutera imbere. Niteze cyane kubona abagore barushaho kuba benshi mu marushanwa.
"Ni amahirwe akomeye cyane ku gihugu cyanjye."
Ibirego bya 'Sportswashing'
Mu gihe Kigali yitegura kwakira iri rushanwa mpuzamahanga rigiye kubera bwa mbere muri Afurika, igitutu cy'amahanga ku Rwanda cyaragabanutse nyuma y'amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na DR Congo ndetse n'ibiganiro muri Qatar hagati ya M23 na leta ya Kinshasa.
Intambara mu burasirazuba bwa DR Congo zatumye u Rwanda rushyirwaho igitutu rushinjwa gufasha inyeshyamba za M23 - ibyo rwo ruhakana, ndetse bamwe basabaga ko rutakwakira iri siganwa ry'amagare.
Mu kwakira iri siganwa ry'isi, hamwe n'ibindi bikorwa mpuzamahanga, bamwe mu banenga leta y'u Rwanda bayishinja gushora imari mu mikino mu kugaragaza isura nziza y'igihugu ku rwego rw'isi, ibizwi nka 'Sportswashing'.
Impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare ku isi, UCI, yahakanye ibi birego ubwo yabazwaga ku cyemezo cyayo cyo guhitamo u Rwanda, ivuga ko u Rwanda rufite umuco ukomeye w'amagare, cyane Tour du Rwanda iba buri mwaka kuva mu 1988.
Abakuriye umushinga wa Bikes for Future, washinzwe mu byo ugamije harimo no kubyaza umusaruro iri rushanwa ry'isi rigiye kubera mu Rwanda, bemeza ko hari inyungu nyinshi.
Solomon Tesfamariam ukuriye Plan International mu Rwanda ati: "Ubu hari ukwemera gukomeye ko amagare ashobora guhindura ubuzima.
"Intego yacu ni ugukorana no gufasha abakobwa benshi, kandi gutwara igare birimo kugenda birushaho gukundwa mu bagore."
Kuri Olivia Maniragena na bagenzi be, ibi byabahaye intego nshya zikomeye.
Ati: "Turashaka kuba abantu bakomeye mu magare.
"Umunsi umwe, turifuza kuzasiganwa n'abakomeye ku rwego rw'isi."