#9 Inkuru mwasomye cyane mu 2024: 'Nafungiwe mu ibagiro mu Rwanda' – Rusesabagina abwira komite y'inteko y'Ubwongereza

Paul Rusesabagina atanga ubuhamya mu nteko ishingamategeko y'Ubwongereza, umutwe wa sena, ku itariki ya 21 Gashyantare (2) mu 2024

Ahavuye isanamu, LIVE EVENT

Insiguro y'isanamu, Paul Rusesabagina atanga ubuhamya mu nteko ishingamategeko y'Ubwongereza, umutwe wa sena, ku itariki ya 21 Gashyantare (2) mu 2024
    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Paul Rusesabagina unenga ubutegetsi bw'u Rwanda yabwiye Komite y'Uburenganzira bwa Muntu ihuriweho n'imitwe yombi y'Inteko Ishingamategeko y'Ubwongereza ko yafungiwe "mu ibagiro" mu Rwanda, kandi ko nta bwisanzure n'ubutabera bubayo.

Iyo komite y'uburenganzira bwa muntu muri sena y'Ubwongereza yamubajije bijyanye n'amasezerano y'icyo gihugu yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza. Abagize iyo komite bashakaga kumenya ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Leta y'Ubwongereza ishimangira ko u Rwanda rutekanye, nubwo Urukiko rw'Ikirenga rw'icyo gihugu mu 2023 rwanzuye ko u Rwanda rudatekanye.

Icyo kiganiro cyo ku wa gatatu nimugoroba, yatanze mu buryo bwa videwo ari muri Amerika aho afite uburenganzira bwo gutura, ni cyo cya mbere kizwi avuzemo ku mugaragaro uburyo yafunzwemo mu Rwanda kuva muri Kanama (8) mu 2020 akaza kurekurwa muri Werurwe (3) mu 2023, ahanini ku gitutu cy'Amerika.

Muri Nzeri (9) mu 2021, urukiko mu Rwanda rwari rwakatiye Rusesabagina gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba no gukora iterabwoba.

BBC Gahuzamiryango ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na Rusesabagina.

Rusesabagina, w'imyaka 69, yavuze ko mu gihe cy'imyaka ibiri n'amezi arindwi yafungiwe mu Rwanda, nta muntu n'umwe wo mu muryango we cyangwa inshuti ye "washoboraga kunsura ngo ambone, amenye uko merewe".

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ati: "Narashimuswe nkurwa i Dubai, njyanwa i Kigali.

"Umutwe wanjye ushyirwa mu mufuka, umufuka umeze nkaho ushumitswe, amaboko yanjye aboheye inyuma, amaguru aboshywe, njugunywa mu modoka, njyanwa ahantu bo bita ko ari inzu zitekanye...

"Ni ho bicira abantu. Kuri bo haratekanye kuko ni bo bonyine bazi aho hantu, aho bakorera abantu iyicarubozo bakanabica.

"Aho hantu nahamaze iminsi ine, nkorerwa iyicarubozo, nta kugenda, ndi hasi. Hari n'igihe cyageze, urukweto rwa gisirikare rumponyora ku ijosi...

"Ni ibagiro nta kindi. Ahantu nashoboraga kumvira abandi bantu benshi, inyuma, ku muryango ukurikiyeho... baboroga, barimo gukorerwa iyicarubozo, batabaza, nko mu gihe cy'isaha imwe, amasaha abiri, amasaha atatu.

"Nka nyuma y'amasaha atatu ngereranyije... nashoboraga kumva ijwi noneho rizimira gahoro gahoro, ribura. Ng'ibyo ibyaberaga muri ayo mabagiro yo mu Rwanda.

"Jyewe nyita amabagiro...ni mu kuzimu."

Ubwo yarekurwaga mu Rwanda, minisiteri y'ubutabera yasohoye ibaruwa isinye ko ari iya Rusesabagina isaba imbabazi Perezida Paul Kagame, muri yo avuga ko yicuza ibikorwa byakozwe n'umutwe wa FLN, kandi ko aramutse ahawe imbabazi azamara "iminsi nsigaranye muri Amerika mu guceceka ntekereza", ko "ibibazo bijyanye na politiki y'u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye".

Inshuro BBC yagerageje kuvugisha Rusesabagina cyangwa abunganizi be kuri iyi baruwa ntibyashobotse.

Uruhande rw'u Rwanda rwahakanye kenshi ibirego by'iyicarubozo no gufata nabi Rusesabagina byavuzwe n'umuryango we igihe yari afungiye mu Rwanda.

Rusesabagina yabajijwe niba afata ko yaburanishijwe mu rubanza rutabogamye mu Rwanda.

Abantu bakurikiye ubuhamya bwa Paul Rusesabagina bicaye muri sena y'Ubwongereza, ku itariki ya 21 Gashyantare (2) mu 2024

Ahavuye isanamu, LIVE EVENT

Insiguro y'isanamu, Ubwo bari bakurikiye ubuhamya bwa Rusesabagina ku wa gatatu, yatanze mu buryo bw'iyakure bwa videwo ari muri Amerika

"Ntabwo naburanishijwe mu rubanza rutabogamye. Habe na gato. Nta rubanza rutabogamye rubaho mu Rwanda", yibutsa ko ari yo mpamvu yaje kurwikuramo.

Yanabajijwe niba yarashoboye kwihitiramo abanyamategeko bo kumwunganira, ati: "Leta y'u Rwanda yanze abanyamategeko banjye b'abanyamahanga.

"Banambwiye ko bafite abanyamategeko 1,500 b'Abanyarwanda bashobora kumburanira, mbasabye urutonde, bampa urutonde ruriho batanu."

'Uba uri kumwe na RPF cyangwa ukaba uri umwanzi' – Rusesabagina

Muri icyo kiganiro na sena y'Ubwongereza, yanabajijwe niba abo banyamategeko yahawe barigengaga, ati:

"Nta muntu n'umwe wigenga kuri leta mu Rwanda. Uba uri kumwe na RPF, ishyaka rya politiki rya Kagame, cyangwa ukaba uri umwanzi, kandi umwanzi mu Rwanda buri gihe aricwa."

Yabajijwe niba we ubwe cyangwa abo mu muryango we mu Rwanda baratotejwe bazira ibitekerezo bye cyangwa kuba ari impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko murumuna we yasabwe kujya kuvugana n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) hafi buri cyumweru, na mushiki we agahatirwa kujya kumutangaho ubuhamya, "kandi ni umugore w'imyaka 76, udafite aho ahuriye na politiki na gato, uba mu cyaro".

Rusesabagina yavuze ko nyuma yafungiwe ukwa wenyine muri kasho ya polisi iminsi 18 akorerwa iyicarubozo, aza no kujyanwa muri gereza, abaho mu cyumba gito "gifite nka metero ebyiri n'igice mu burebure, na metero wenda ebyiri mu bugari, nta dirishya".

Yavuze ko atashoboraga no gucana itara ubwe, kuko abamufunze ari bo baricaniraga hanze, agahabwa "isaha imwe gusa" yo kujya hanze.

Yabajijwe niba ubwo buryo yari afunzemo bwarahindutse nyuma yo gukatirwa, ati: "Nta kintu na kimwe cyahindutse", ko hari na "za camera hejuru zindeba amasaha 24 ku munsi".

Yabajijwe kandi icyatumye afungurwa, avuga ko ari uko isi yose yahagurutse, ahanini Amerika.

Ati: "Isi yose yamenye ko ibyo nari ndimo gucamo byari nk'ikinamico, ntabwo rwose rwari urubanza."

Yabajijwe icyari kuba iyo ataza kuba ari umuntu w'ikirangirire mu mahanga, abazwa niba atekereza ko yari kurekurwa.

Ati: "Icyo ni ikibazo cyiza cyane. Kugeza ubu, ni jyewe jyenyine washimuswe, nkajyanwa mu Rwanda, nkahava ndi muzima. Kugeza ubu..."

Yabajijwe kandi niba mu Kuboza (12) mu 2018 yarashyize videwo kuri YouTube, yamagana guverinoma ya Kagame. Yavuze ko buri gihe yamye yamagana Kagame, n'iyicarubozo rye, ko atibuka ibyo yavuze mu 2018.

'FLN ntiyari ikiri mu muryango wacu' – Rusesabagina

Senateri yongeye kumubaza kuri iyo videwo, byumvikanishwa ko muri yo Rusesabagina yavuze ko ashyigikiye byuzuye FLN, umutwe witwaje intwaro w'ishyaka rya MRCD, abazwa niba yarabivuze.

Ati: "Ntekereza ko isi yumvise nabi ibyo navuze. Isi yumvise nabi ibyo navuze kuko mu Kinyarwanda usaba umwana wawe gukora icyo ari cyo cyose ashoboye ngo akuzanire nk'indobo y'amazi... ibyo buri gihe biravugwa cyane [birakoreshwa cyane].

"Kandi iyo FLN urimo kuvuga ntiyari ikiri mu muryango wacu. Twari twarirukanye FLN. Ntiyari ikiri umunyamuryango."

Nta tangazo rizwi rya MRCD ryashyizwe ahabona rivuga ko birukanye FLN.

Yanabajijwe, ashingiye ku kuntu abona u Rwanda muri iki gihe, no ku biteganyijwe mu itegekonshinga, ikigero abona ko abantu bashobora kugira ibyo banenga bakanigaragambya.

Ati: "Nta bwisanzure mu kuvuga icyo umuntu atekereza buhari, nta bwisanzure na bucye buri mu Rwanda, aho ni zeru."

Raporo y'ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere (RGB) yatangajwe mu 2021 ivuga ko igipimo cy'ubwisanzure mu Rwanda kiri hejuru ya 90%.

Rusesabagina ni nde?

  • Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu majyepfo y'u Rwanda
  • Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi
  • Afite abana batanu, ubwenegihugu bw'Ububiligi n'uburenganzira bwo gutura muri Amerika
  • Yize anakora ibijyanye na hoteli nyuma aba impirimbanyi ya politiki
  • Nyuma ya filimi 'Hotel Rwanda' yabonye ibihembo bitandukanye
  • Mu 2005 yahawe umudari na Perezida George W Bush kubera ubutwari avugwaho muri iyo filimi itavugwaho rumwe mu Rwanda
  • Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavuga rumwe n'ubutegetsi, rikorera mu buhungiro
  • Yabaye umukuru wungirije w'ihuriro MRCD rifite inyeshyamba za FLN
  • Izi nyeshyamba zagabye ibitero ku Rwanda mu 2018 na 2019 byiciwemo abantu bose hamwe icyenda
  • Ibyaha yahamijwe mu Rwanda bishingiye ku bitero by'izi nyeshyamba