Igikombe cy’isi cy’abana bo ku mihanda: Burundi, Uganda, Tanzania batangiye neza

Mu mukino wa mbere u Burundi bwatsinze Qatar

Ahavuye isanamu, Burundi Ambassador to Qatar

Insiguro y'isanamu, Mu mukino wa mbere u Burundi bwatsinze Qatar

Amakipe ya Africa ari mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyitiriwe abana bo ku mihanda cyatangiye i Doha muri Qatar yatangiye irushanwa yitwara neza.

Amakipe 28 y’abagabo n’abagore kuva kuwa kabiri yatangiye iyi mikino y’iki gikombe cy’isi irimo kuba ku nshuro ya kane, ukwezi kumwe mbere y'igikombe cy'isi cya FIFA muri icyo gihugu.

Mu bagabo, umukino wafunguye irushanwa u Burundi bwitwaye neza imbere y'igihugu cyakiriye irushanwa;

  • Burundi 2 - 0 Qatar 
  • Tanzania 3 - 0 Ubuhinde
  • Uganda 8 - 0 Nepal
  • Sudan 0 – 3 Pakistan 
  • Misiri 5 - 0 Ubwongereza

Mu bagabo, u Burundi, Uganda na Tanzania nibyo bihugu byo mu karere k’Africa y’iburasirazuba biri muri iri rushanwa.

Mu mikino yakurikiyeho kuri uwo munsi, Uganda yanganyije na Syria 1- 1, Tanzania itsinda Brazil 1 – 0, naho u Burundi bwanganyije na Pakistan 0 – 0. 

Mu bagore, ikipe ya Zimbabwe niyo gusa ihagarariye Africa. Kuwa kabiri, yatsinzwe umukino wa mbere 2 – 0 na Peru, uwa kabiri inganya na Bangladesh 1 – 1, naho uwa gatatu itsindwa na USA 5 – 0. 

Muri iri rushanwa rikiri mu matsinda, amakipe 13 y’abagore agabanyije mu matsinda abiri naho amakipe 15 y’abagabo agabanyije mu matsinda atatu. 

Uganda ni iya mbere mu itsinda ryayo rya gatatu, naho Misiri ni iya mbere Tanzania ni iya kabiri mu itsinda rya kabiri, naho u Burundi ari ubwa gatatu mu itsinda rya mbere.

Ishyirahamwe Street Child United ritegura iri rushanwa rivuga ko rigamije ubukangurambaga ku buzima abana bo mu mihanda babayemo ku isi, uburenganzira babura, no guharanira ko barindwa urugomo, bakanahabwa uburezi. 

Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya kane rikurikiye ayabaye muri South Africa (2010), Brazil (2014) na Russia (2018). 

Uzbekistan niyo yegukanye igikombe giheruka itsinze Pakistan.