Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ibyo wamenya kuri 'Dry Socket' – Uburibwe bukabije iyo bagukuye iryinyo ntihakire ndetse bamwe bati 'barivuniyemo'
- Umwanditsi, Yvette Kabatesi
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
Amenyo/iryinyo ni rumwe mu ngingo z'umubiri zibabaza cyane iyo zifite ikibazo. Mu bibazo bitandukanye iryinyo rishobora kugira, kurikura hari ubwo biba ari wo muti, umuntu akajya kwa muganga.
Ariko bijya bibaho ko nyuma yo gukurwa iryinyo umuntu agira uburibwe budasanzwe, ndetse aho barikuye igihanga ntigikire, umuntu akaribwa bikomeye cyane.
Ibi mu buvuzi bw'amenyo akenshi babyita 'dry socket'.
Indwara zo mu kanwa, cyane cyane iz'amenyo, zibasira abantu miliyari 3.5 ku isi nk'uko bivugwa n'ishami rya ONU ryita ku buzima OMS/WHO. Ibi byatumye ONU ishyiraho umugambi wagutse wo kurwanya izi ndwara uzwi nka Global Oral Health Action Plan 2023–2030. Ndetse mu mpera z'umwaka ushize i Bangkok muri Thailand hateraniye inama y'ibihugu bigize ONU yiga ku bigendanye n'ubuzima bwo mu kanwa ku batuye isi.
Inzobere mu buvuzi bw'amenyo Josée Uwamaliya ukorera i Kigali yatubwiye ibirambuye kuri iki kibazo kijya gituma abakuwe iryinyo bamwe bavuga bati: "Kwa muganga barivuniyemo".
"Igihanga cyanze gukira"
Iyo umuntu urwaye iryinyo agiye kwa muganga bagafata icyemezo cyo kurivanamo muganga w'amenyo Uwamaliya avuga ko mu busanzwe ahari iryo ryinyo hasigara igihanga kirimo igisebe kidatinda gukira.
Ati: "Iyo rero yagize 'dry socket' aruhuka akanya gato ariko hashira nk'iminsi ibiri akutse aho kugira ngo ububare bukire bukiyongera cyane, hagatangira kumubabaza bikomeye, ntabwo hafatana, harasama, hakamurya, hari n'igihe arebamo akagira ngo harimo iryinyo [kuko] abona akantu k'umweru, yakozamo ururimi akumva harimo ikintu, ni uko 'dry socket' imera."
Dry socket iterwa n'iki?
Nyuma yo gukurwa iryinyo, kwa muganga baguha amabwiriza y'ibyo ukwiye gukora n'ibyo agomba kwirinda. Uwamariya avuga ko akenshi habaho 'dry socket' iyo uwakuwe iryinyo atayakurikije.
Uwamaliya ati: "Akenshi turamubwira ngo ntushyiremo ururimi, ntunywe ibintu bishyushye cyane…ikiba kigamijwe akenshi ni ukugira ngo ya maraso [yasigaye ahavuye iryinyo] yinjire muri cya gihanga ahajye mbese hajyemo nk'ikibumbe cy'amaraso kihapfuke hanyuma hakire.
"Icyo kibumbe gisubizamo amaraso, gisubizamo ubuzima, amaraso aba arimo ibintu bitera ubuzima bw'ahantu kugira ngo hafatane."
Uwamaliya avuga ko umurwayi hari igihe adakurikiza ayo mabwiriza, akajya akozamo ururimi, cyangwa akozamo ikindi kintu, noneho ya maraso akajya avamo. Ati: "Iyo avuyemo rero umwobo uba umwobo."
Bigenda bite iyo bagukuye iryinyo?
Muganga Josée Uwamaliya avuga koiryinyo riba rifite imizi ibiri, hagati y'iyo mizi haba harimo umwanya ubamo igufa "rituma iryinyo rifata cyane muri 'socket' yaryo."
Ati: "Rero iyo twamukuye iryinyorya gufa ryo risigaramo, ni ukuvuga ngo haranduka iryinyo ariko rya gufa ryo hagati risigaramo rihagaze, iryo gufa rero iyo ritagiyeho ikibumbe cy'amaraso rirashinyika rikamurya.
"Iyo twakuye iryinyo imitsi yari ifatishije iryinyo mu gihanga iba yacitse, imyakura, nayo iba ishinyitse, iyo hatagiyeho rero cya kibumbe cy'amaraso ngo gitere gukira kwaho haramubabaza cyane kuko iyo mitsi iba yasamye noneho hakumagara, ni kwakundi arebamo akabona akantu k'umweru akavuga ngo iryinyo ryanjye bariciriyemo."
Uwamaliya asobanura ko atari iryinyo riba ryacitse ahubwo ari rya gufa riba ryanamye riri hanze,kandi ko rikubiseho umuyaga, n'imitsi iba yacitse ifunguye, ko ibyo "birababaza cyane kurusha n'iryinyo rikirimo".
Uburibwe kugera no ku mutwe
Ububabare bw'iryinyo cyangwa iki gihanga cy'ahahoze iryinyo buba bukabije, kandi uyu muganga avuga ko iyo bitavuwe cyangwa ngo byitabweho bishobora no gutera 'infections' kubera za 'microbes' zinjira muri cya gihanga, bigatera ububabare burushijeho. Ibindi bishobora kuziraho:
- Guhinda umuriro
- Kubyimbirwa
- Umwuka mubi
- Kumva mu kanwa habishye
- Uburibwe bukabije
Uwamaliya avuga ko ikiba kirenze ibi byose ari bwa buribwe bukabije "bugenda bugakwirakwira, bukazamuka mu matwi, mu jisho, mbese nk'umusaya wakutsemo wose kugera ku mutwe kumanuka kw'ijosi hose haba hamubabaza."
Kwa muganga bagufasha iki?
Uwamaliya avuga ko umurwayi ataraza no kwa muganga babanza kumubwira kugerageza kwifasha akoresheje ubu buryo:
- Kwiyunyuguza neza akoreshaje amazi y'akazuyazi arimo umunyu
- Kudakoresha imbaraga kugira ngo adakuramo ka kabumbe k'amaraso
- Gukoresha ubuki kuko bwica 'microbes' bigatuma gukira byihuta
Uwamaliya avuga ko iyo ibi byanze umurwayi aza kwa muganga, "tukamwogerezamo, tukaba twamushyiriramo n'iyindi miti mbese tukabanza tukamuha ikizere cyo kumva ko iryinyo rye ritacikiyemo."
Uko wakwirinda dry socket
Nyuma y'uko ukuwe iryinyo, izi ni zimwe mu nama muganga w'amenyo Uwamariya akubwira wakurikiza kugira ngo wirinde 'dry socket':
- Kwirinda kurya ibintu bikomeye,
- kwirinda kunywa ibintu bishyushye kuko bishongesha cya kibumbe [cy'amaraso]
- Kwirinda kuhakoza ururimi kuko ruvanamo cya kibumbe gituma hakira
- Kwirinda kunywesha umuheha no guciragura, ibi bimera nkaho urimo kunyunyuza cya kibumbe kikagenda kivamo
- Itabi n'inzoga bituma muri cya gihanga humagara ntihakire vuba
- Kwirinda imiti irimo alcohol
- Kugira isuku yo mu kanwa, ariko akirinda uburoso bukomeye
Uwamaliya yongeraho ati: "Akenshi iyo [umurwayi] akurikije ibyo, akiyunyuguza n'amazi arimo akunyu, igihanga gikira vuba iyo nta bundi burwayi asanzwe afite".