Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ibikorwa bya ONU bizakomeza' - Guteres asubiza ku cyemezo gikaze cya Trump
Umuryango w'abibumbye ku wa kane watangaje ko ibikorwa byawo bizakomeza nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zivanye mu miryango n'amashami atandukanye ya ONU.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Perezida wa Amerika yategetse ingamba zo kuva mu miryango mpuzamahanga myinshi irimo n'iy'umuryango w'abibumbye (UN) hamwe n'amasezerano mpuzamahanga Washington ibona bidafitiye inyungu Amerika.
Umuvugizi wa UN, mu itangazo, yagize ati: "Nk'uko twakomeje kubishimangira, umusanzu utegetswe ugenewe ingengo y'imari isanzwe y'Umuryango w'Abibumbye n'ingengo y'imari igenewe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, byemejwe n'Inteko Rusange, ni inshingano ziteganywa kuri buri gihugu kigize uwo muryango, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo."
Icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifite ingaruka ku miryango n'inzego 31 by'Umuryango w'Abibumbye.
Muri byo harimo Ikigega cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe Imibereho y'Abaturage (UNFPA), gifasha mu kwita ku buzima bw'ababyeyi n'abana ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Harimo kandi amasezerano Mpuzamahanga y'Umuryango w'Abibumbye ku Mihindagurikire y'Ibihe (UNFCCC), agamije guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ihindagurika ry'ikirere.
Ikigega cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe Demokarasi, gitera inkunga kandi kikagira inama imishinga ya sosiyete sivile igamije guteza imbere demokarasi; ndetse n'izindi nzego z'Ubunyamabanga Bukuru bw'Umuryango w'Abibumbye zikorera i New York n'ahandi, zirimo izishinzwe kurengera abana mu bihe by'intambara no guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikoreshejwe nk'intwaro y'intambara, nacyo cyiri ku rutonde rw'ibyo Amerika yavuze ko yakuyemo akarenge.
Icyemezo cya Trump gisobanura "guhagarika kwitabira ibikorwa by'izo nzego cyangwa kubigenera inkunga, mu rwego rwemewe n'amategeko."
"Ibikorwa bizakomeza" — António Guterres
Umunyamabanga Mukuru wa ONU yashimangiye ko imirimo y'uyu muryango izakomeza.
Yagize ati: "Imiryango yose igize Umuryango w'Abibumbye izakomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo nk'uko yazihawe n'ibihugu bigize uyu muryango."
Guterres avuga ko Umuryango w'Abibumbye ufite inshingano zo "gutanga umusaruro ku bantu ushinzwe. Tuzakomeza gusohoza inshingano zacu dufite umuhate n'ubwitange."
Hakurikijwe Amasezerano Shingiro (Charter) y'Umuryango w'Abibumbye, imisanzu iteganyijwe igenewe ingengo y'imari isanzwe ya ONU n'iy'ibikorwa byo kubungabunga amahoro yemezwa n'Inteko Rusange, kandi ifatwa nk'inshingano zitegetswe ku bihugu byose bigize Umuryango.
Mu bikorwa by'umwaka wa 2026, Inteko rusange yemeje ingengo y'imari isanzwe ya miliyari 3.45 z'amadolari ya Amerika.
Ikaba yaragabanutseho 15% ugereranyije n'imyaka yashize, bikanajyana n'igabanuka ryo hafi ya 19% ry'abakozi, nk'uko amakuru aboneka ku rubuga rwa UN abigaragaza.
Igikuba ku bufatanye mu guhangana n'ihindagurika ry'ikirere
Mu gusubiza ku cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kuva mu Muryango w'Abibumbye ushinzwe Amasezerano ku Ihindagurika ry'Ikirere (UNFCCC), Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Simon Stiell, yavuze ko icyo cyemezo ari intambwe isubira inyuma mu bufatanye mpuzamahanga mu guhangana n'ihindagurika ry'ikirere.
Mu itangazo rye ryihariye ryasohotse ku wa kane, yagize ati: "Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize uruhare rukomeye mu gushinga Amasezerano Mpuzamahanga ku Ihindagurika ry'Ikirere (UNFCCC) n'Amasezerano ya Paris, kuko ayo masezerano yombi ajyanye neza n'inyungu z'iki gihugu."
Yakomeje agira ati: "Mu gihe ibindi bihugu byose birimo gutera intambwe bijyana muri uru rugamba, icyi cyemezo cya Amerika cyo gusubira inyuma mu buyobozi mpuzamahanga, mu bufatanye ku ihindagurika ry'ikirere ni ikosa rikomeye cyane Amerika yikoreye kandi rizatuma igihugu kibaho kidatekanye kandi bizanakoma mu nkokora iterambere ryabo."
Stiell yagaragaje ko UNFCCC izakomeza gukora ubudahwema, yongeraho ati: "Imiryango irakinguye kugira ngo Amerika izongere yinjire mu bihe biri imbere, nk'uko byigeze kugenda mu masezerano ya Paris."
Mu 2020 Trump ubwo yari perezida, yavanye Amerika mu masezerano ya Paris yo kurwanya imihindagurikire y'ikirere ndetse na OMS/WHO, ariko Joe Biden amusimbuye ayisubiza muri ayo mashami ya ONU.