Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ibyiza bitanu by’ingenzi by’amazi arimo indimu ku buzima bwawe
Kunywa amazi arimo indimu bihuzwa n’ibyiza byinshi ku magara, birimo kugira uruhu rwiza n’igogora ryiza. Ariko se ibigaragazwa na siyanse ni ibyo kwizera? Umuhanga mu by’imirire Jo Lewin arasobanura.
Amazi arimo indimu ni iki?
Indimu n’izindi mbuto zikariha (nka mandarine, amacunga, amacungandimu, n’ibindi nkayo) bizwiho kugira igihu cy’amabara hamwe no gukariha mu kanwa ariko no kuryohera bamwe.
Amazi arimo indimu ni umushongi w’indimu uvanze n’amazi bikanyobwa biri akazuyazi cyangwa bikonje, byongeweho n’ibindi bintu nk’ubuki, umurama w’ibishishwa by’indimu, uduce twa tangawizi cyangwa uduce tw’urusenda rw’icyatsi kibisi.
Ibyiza ku mirire biri mu mazi arimo indimu
Ikirahuri (150ml) cy’amazi arimo indimu kiba kigizwe urebye na:
- 4Kcal / 16KJ
- 0,1 g za proteyine
- 0.8g Glucides/ carbohydrates
- 65mg Potassium
- 18mg Vitamine C
Ibyiza 5 by’amazi arimo indimu ku buzima
Hari byinshi bivugwa ku kunywa amazi arimo indimu ku buzima, birimo gutakaza ibiro, kumera neza kw’igogora, kumera neza k’uruhu, no gukiza umubiri imyanda.
Ubushakashatsi, by’umwihariko ku bantu, bwarebye kuri ibyo bivugwa ni bucyeya, ariko dushobora kugendera ku bushakashatsi bwize ibyiza bya buri kimwe mu ibi byombi ukwacyo.
1. Isoko y’ububobere
Amazi ubwayo ni kimwe mu bintu by’ingenzi, mu gihe ntayo umuntu ashobora kumara iminsi micye akiriho. Mu by’ukuri niyo aba agize 75% by’ibiro by’umwana w’uruhinja, na 55% by’umuntu mukuru.
Niba ufite ibibazo mu kunywa amazi, gushyira indimu mu mazi y’akazuyazi cyangwa akonje bishobora gutuma wumva ameze neza kurushaho.
Umwuma ubaho kenshi kandi ushobora kugaragazwa no kuribwa umutwe, gucika intege kw’ingingo n’umunaniro. Ni ingenzi cyane ko ufata ibintu bisukika bihagije igihe uri mu mirimo cyangwa mu gihe cy’ubushyuhe.
Ikigo gishinzwe ubuzima cyo mu Bwongereza, NHS, kijya inama yo kunywa nibura ibirahure bitandatu by’ibisukika - bibaye byiza by’amazi - ku munsi.
2. Isoko ya vitamine C
Mu binyejana byinshi, indimu zashimwe cyane mu kuvura ifumbi y’amenyo, indwara ubu itakiboneka cyane ubundi iterwa no kubura vitamine C (acide ascorbique).
Kenshi twibwira ko vitamine C ifasha ubwirinzi bw’umubiri, ariko nta bushakashatsi buremeza neza ibyo.
Gusa ubushakashatsi bumwe bwerekanye ko, nubwo vitamine C itabuza umuntu ufite ubuzima bwita kurwa ibicurane, ishobora kugabanya igihe amarana ibimenyetso byayo ikanagabanyaho icya kabiri igihe cyo kumererwa nabi cyane k’uwabirwaye.
3. Ashobora gufasha ubuzima bw’uruhu
Ibimenyetso bimwe byagaragaje ihuriro hagati ya vitamine C na flavonoids - kimwe mu binyabutabire birinda biba mu mbuto zikariha - no kumera neza k’uruhu.
Vitamine C izwiho gufasha umubiri gukora ibyitwa collagène, ifasha uruhu gukomera.
Ikindi gitangaje, ni ubushakashatsi bwakozwe mu 2016 bwerekanye ko ikinyobwa gikozwe mu mbuto zikariha gishobora gufasha mu kurinda ibintu bibi bituma uruhu rusaza imburagihe ku mbeba.
4. Afasha igogora
Abantu bamwe basanga kunywa amazi arimo indimu, by’umwihariko mu gitondo, bifasha gutunganya imikorere y’igogora. Nubwo ibyo mu by’ukuri akenshi biterwa n’impamvu zinyuranye, ubushakashatsi ku mbeba bugaragaza ko bifite ishingiro.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 buvuga ko kunywa igihe cyose ikinyobwa gikungahaye kuri polyphénols y’indimu bisa n’ibigabanya impinduka ziterwa n’ubusaza ziboneka mu mara, harimo impinduka mu muri za bacteria z’ingirakamaro zo mu mara.
5. Yafasha kurwanya utubuye two mu mpyiko
Acide citrique iba mu mushongi w’indimu ishobora gufasha kurwanya utubuye two mu mpyiko duterwa no kwisuganya kw’ikinyabutabire cya oxalate de calcium.
Amazi nayo afasha kubobeza impyiko no gushongesha ibishobora kuvamo utwo tubuye dutera uburwayi bukomeye bw’impyiko.
Amazi arimo indimu ni meza kuri buri wese?
Muri rusange nta cyago ateye ku bantu benshi, gusa hari bimwe byo kwitaho mu gihe uhisemo kunywa amazi arimo indimu.
Ku bafite uburwayi bw’amenyo hamwe n’abafite ibibazo bikomeye by’igifu, kunywa amazi arimo indimu bishobora kongera ibimenyetso by’izo ndwara.
Gusa ingaruka zishobora gutandukana kuko ku bantu bamwe bafite ibikomere mu gifu hari ubwo boroherwa iyo banyweye amazi arimo indimu.
Ni gute wakora amazi arimo indimu?
Amazi arimo indimu mu buryo bworoshye ni umushongi cyangwa ibice by’indimu – biriho n’igishishwa – bishyizwe mu mazi.
Ushobora guhitamo amazi ashyushye, y’akazuyazi cyangwa akonje. Ushobora kongeramo ibindi bintu nk’icunga, ubuki, n’ibindi mu gihe ubishaka.
Indimu ushobora kubanza kuyikanda (mbere yo kuyikata), bivugwa ko kubanza kuyikandira mu ntoki cyangwa ku kintu gikomeye bituma igira amazi menshi.
Indimu ikuubye niyo mahitamo meza mu gihe uhisemo gukoresha umurama w’ibishishwa byazo mu mazi cyangwa no kongeramo uduce twayo mu mazi.
Iyo udafite ibikoresho byabugenewe, kugira ngo ubone umuramba w’igishishwa cy’indimu wayikuba ku kuntu gityaye buhoro buhoro mbere yo kuyikoresha.