Ukraine: Kherson baracyari mu byishimo – gusa baburiwe ngo ‘intambara ntirarangira’

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abategetsi muri Ukraine baburiye rubanda ko “intambara ntirarangira” nyuma y’uko Uburusiya buvuye mu mujyi wa Kherson, maze ibirori byo kwishima bigakomeza muri iyi weekend.
Rubanda rwabonetse mu byishimo byo kwakira ingabo za Ukraine muri uwo mujyi – umurwa mukuru umwe gusa w’intara wafashwe na Moscow kuva yagaba ibitero muri Ukraine.
Ibirori nk’ibyo byabaye kandi mu tundi turere twa Ukraine, harimo mu murwa mukuru Kyiv, na Odesa.
Ariko nubwo ingabo z’Uburusiya zahunze aka gace, abategetsi ba Ukraine barasaba abantu gukomeza kuba maso.
Yuriy Sak, umujyanama wa minisitiri w’ingabo wa Ukraine, yabwiye BBC ko “hakiri kare cyane koroshya”.
Ati: “Twahoraga twizeye ko tuzabohora Kherson, ubu dufite icyizere cyinshi ko Abarursiya batangiye kubona ko batazatsinda iyi ntambara. Turabona ubwoba mu ruhande rwabo.
“Yego nibyo iki ni igihe gikomeye cyo kwishimira, ariko…iyi ntambara iracyari kure yo kurangira.”

Ahavuye isanamu, Getty Images
Kherson nta mazi meza ifite, nta miti, nta n’ibiribwa, ariko ubufasha bwatangiye kuhagera buva hafi yaho i Mykolaiv, nk’uko umukuru w’uyu mujyi abivuga.
Uyu avuga ko ubu abantu hagati ya 70 – 80,000 ari bo batuye Kherson, ku bantu bagera ku 320,000 bari bahatuye mbere y’intambara.
Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko “mbere yo guhunga Kherson, abari bayifashe bashenye ibikorwa remezo byose by’ingenzi – itumanaho, amazi, uburyo bwo gushyushya, amashanyarazi.”
Ntabwo bizwi neza igihe amashanyarazi azagarukira muri uyu mujyi – uduce tuwegereye two twiteze kuyasubizwamo mu minsi ya vuba.
Ingabo za Ukraine zatangiye akazi ko gutegura za mine n’imitego yasizwe n’ingabo z’Abarusiya.
Yuriy Sak yaburiye ko hakiri n’akaga k’ibitero bya misile – mu byumweru bya vuba bishize Uburusiya bwagiye burasa za misile ku bikorwa remezo bya Ukraine.
Moscow ivuga ko ingabo zigera ku 30,000 zavuye muri ako gace – hamwe n’ibikoresho byazo bigera ku 5,000.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umwanditsi mukuru wa BBC ku bubanyi n’amahanga, Jeremy Bowen, avuga ko icyemezo cyo kuva muri Kherson “cyarengeye ubuzima bw’ingabo zashoboraga kugwa ku rugamba zitari gutsinda”, no kubasha kuzohereza ahandi.
Amashusho atandukanye yerekanye gusenyuka kw’ibikorwa remezo birimo urugomero rw’amashanyarazi n’ikiraro ku mugenzi wa Dnipro nyuma y’uko izo ngabo zambutse uwo mugezi zihunga Kherson.
Minisiteri y’ingabo y’Ubwongereza ivuga ko gusubira inyuma kw’abarusiya muri aka gace kwaba kwaratangiye tariki 22 Ukwakira(10) ubwo bavugaga ko ari ugukurayo abasivile.
Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza, Ben Wallace, avuga ko kuva muri Kherson ari “ukundi gutsindwa gukomeye” kwa Moscow.
Mu itangazo yasohoye yagize ati: “Kuva muri Gashyantare(2), Uburusiya bwananiwe n’imwe mu ntego zabwo zikomeye uretse Kherson.
“Ubu rero kuko nayo yafashwe, abaturage basanzwe b’Uburusiya bagomba kwibaza ngo ‘ibi byose byari iby’iki?’”

Ahavuye isanamu, Getty Images










