Umunsi mpuzamahanga w’impunzi: mu Rwanda ziri muri gahunda yo kwihangira imirimo

Mu bworozi bakora harimwo inkoko
Insiguro y'isanamu, Mu bworozi bakora harimo inkoko

Mu gihe imiryango ifasha impunzi ikomeje kugenda igabanya imfashanyo y’ibiribwa yageneraga impunzi, Leta y’u Rwanda yatangije hahunda yo gufasha impunzi kwihangira imirimo no guhanga imishinga ibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi aho gutegereza imfashanyo y’amahanga.

Umwaka ushize umuryango ushinzwe ibiribwa ku isi PAM wagabanyije imfashanyo yahabwaga impunzi zishyirwa mu by’iciro.

Abafata menshi bahabwa amafaranga asaga ibihumbi 7, abandi bahabwa asaga ibihumbi 3 ku kwezi, hakaba n’abatagira icyo bahabwa kubera ikiciro bashyizwemo.

Mu nkambi zitandukanye z’impunzi ziri mu Rwanda bamwe mu mpunzi bamaze kugerwaho n’iyo gahunda.

Inkambi y'impunzi ya Mugombwa (mu majyepfo y’u Rwanda) icumbikiye impunzi zirenga zituruka muri Rpubulika ya Demokrasi ya Congo niho hatangiriye iyo mishinga.
Insiguro y'isanamu, Inkambi ya Mugombwa irimo impunzi zituruka muri Congo zirenga 10.000

Inkambi y'impunzi ya Mugombwa mu majyepfo y’u Rwanda icumbikiye impunzi zirenga 10.000 ziva muri Repubulika ya Demokrasi ya Congo niho hatangiriye iyo mishinga.

Hanze y’inkambi ya Mugombwa hari ibiraro 2 by’ingurube ndetse n’ahantu hanini hororerwamo inkoko. Ruhumuriza Faustin ni umwe mu mpunzi yaturutse mu burasirazuba bwa Congo amaze imyaka myinshi muri iyi nkambi avuga ko iyo mishanga iri guhindura ubuzima bwabo.

Mu bworozi bw'ingurube akora hari iherutse "kubyara iherutse kubya ibyana 16. Kimwe tukigurisha ibihumbi 25 iyo kimaze amezi abiri.Uri kwumva ko nta nyungu iruta iyo ngiyo."

Butera Munyamariza we akora mu mushinga w’ubworozi bw’inkoko avuga ko amafaranga abona yunganira ayo ahabwa nk’imfashanyo y’ibiribwa.

"Ubu ndakora ngahembwa. Udufaranga mbolna tw'umushasha ni ibihumbi 30.

"Turanyunganira. Kandi n'umwana yakenera igi akarirya.

"Nari kuba nicaye izuba rinyica. Ariko ubu mfise aho nirirwa."

Mu bworozi bakora harimwo ingurube
Insiguro y'isanamu, Icyana cy'ingurube kigurishwa ibihumbi 25 nyuma y'amezi abiri

N’imishinga migari ikorwa n’impunzi z’abanye-Congo zigera kuri 300 zifatanyije n’abanyarwanda baturiye ako gace bagera ku 1000. Bose bahuriye mu makoperative y’ubuhinzi n’ubworozi.

Abanyarwanda bemeye guhara amasambu yabo bayagabana n’ impunzi z’abanye-Congo.

Laurence Mukamuvugwa ati ''byabanje kutugora kubyumva''.

"Bamwe ntibyatugiyemo. Tukumva nyene ari ibintu biremereye. Ariko noneho tukibaza ...ese ko natwe ubwo buzima twabuciyemo twahuze ...turavuga tuti turabyemeye.

"Imirima yacu barayisatagura, umuntu agafata akarima kamwe akandi akagaha mugenzi we."

Uretse imishinga y’ubworozi bw’ingurube n’inkoko, zimwe mu mpunzi kandi zifashwa mu buryo bw’ubucuruzi imbere mu nkambi.

Kanyange Olive, afise iduka rinini ricuruza ibintu bitandukanye, avuga ko ahabwa amafaranga n’ibigo by’imari binyujije muri iyo mishinga yo kwiteza imbere igenewe impunzi.

Avuga ati : "Muri uko gutera imbere kwanjye naguze inzu. Ubu mfite inzu ntuyemo."

N’ubwo bimeze gutyo ariko, impunzi zivuga ko umubare w'abafashwa kwihangira imirimo ukiri muto cyane ugereranyije n'umubare w'abari mu nkambi.