Inama ya mbere y'urwego rugenzura iyubahirizwa ry'amasezerano y'amahoro ya DRC n'u Rwanda yateranye

Ahavuye isanamu, Live Event
Intumwa za leta ya DR Congo n'iy'u Rwanda muri iki cyumweru zahuriye i Washington mu nama ya mbere y'urwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry'amasezerano y'amahoro ibi bihugu byashyizeho umukono tariki 27 Kanama(6) uyu mwaka.
Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika ivuga ko iyo nama ya mbere yabaye hari n'indorerezo za leta ya Amerika, Qatar, Togo (nk'umuhuza w'Ubumwe bwa Afurika), ndetse na komisiyo y'Ubumwe bwa Afurika.
Urwo rwego ruzwi nka 'Joint Oversight Committee' rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'ariya masezerano no kwakira ibirego byo kuyarengaho rugafata ingamba ku kurenga kuri ayo masezerano kandi rugakemura amatati mu mahoro.
Amasezerano y'amahoro ya Washington avuga ko impande zombi ziyemeje gushyiraho urwo rwego ruhuriweho n'impande zombi mu gihe cy'iminsi 30 nyuma y'isinywa ryayo kandi rugakorera "ku mahame yumvikanyweho n'impande zose".
Mu itangazo, Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika ivuga ko mu nama yo muri iki cyumweru abayitabiriye batoye abakuriye komite ya ruriya rwego, bakemeza amahame rugomba gukoreraho, bakaganira nku ntambwe mu gushyira mu ngiro amasezerano y'amahoro yasinywe, kandi bagategura inama ya mbere ya 'Joint Security Coordination Mechanism' – urwego tekinike mu by'umutekano ruhuje impande zombi kuri aya masezerano.
Iyi minisiteri ivuga ko Ubumwe bwa Afurika, Qatar na Amerika byitabiriye ibyo biganiro mu rwego rwo gukurikirana imigambi y'iyubahirizwa ry'intambwe z'amahoro arambye biciye mu biganiro.
'Joint Security Coordination Mechanism' ishinzwe iki?
Amasezerano y'amahoro ya Washington hagati y'u Rwanda na DR Congo avuga ko urwo rwego rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi w'amahoro urambuye muri 'annex' y'aya masezerano.
Muri ibyo harimo ko uru rwego rugomba kugenzura;
- Guhagarika kugaragara gufasha umutwe wa FDLR n'indi mitwe
- Gusesengura, kumenya aho bari, no kurandura umutwe wa FDLR
- U Rwanda gukuraho ingamba zarwo zo kwirinda
- Kurinda abasivile no kubahiriza amategeko mpuzamahanga
Umutwe wa FDLR mu kwezi gushize watangaje ko kuwusenya "ntabwo bizakemura ikibazo mu mizi", ko ikibazo kiriho cyakemuka gusa "mu nzira z'ibiganiro bisesuye kandi by'ukuri" birimo impande zose kireba.
'Annex' y'aya masezerano ivuga ko 'Joint Security Coordination Mechanism' izaba igizwe nibura n'abantu batatu bahoraho bahagarariye buri ruhande, barimo umusirikare, uwo mu rwego rw'ubutasi, n'uwo muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga.
Abagize urwo rwego, amasezerano ya Washington ateganya ko bazajya bahura buri kwezi aho bahuriye hakajya hasimburana rimwe muri DR Congo ubundi mu Rwanda, igihugu cyakiriye kigategura ibisabwa byose ndetse n'umutekano kuri buri nama cyakiriye.
Amasezerano y'amahoro ya Washington avuga ko impande zose zizashyigikira ibiganiro birimo guhuza DRC na AFC/M23 ku buhuza bwa Qatar n'imihate yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro.













