Icyo umutwe wa FDLR uvuga ku masezerano ya Washington ategeka ko urandurwa

Perezida Donald Trump hagati ya Minisitiri Olivier Nduhungirehe w'u Rwanda na Thérèse Kayikwamba wa DR Congo bamaze gusinya amasezerano y'amahoro i Washington mu kwezi gushize

Ahavuye isanamu, White House

Insiguro y'isanamu, Perezida Donald Trump hagati ya Minisitiri Olivier Nduhungirehe w'u Rwanda na Thérèse Kayikwamba wa DR Congo bamaze gusinya amasezerano y'amahoro i Washington mu kwezi gushize

Mu byo DR Congo n'u Rwanda byumvikanye mu masezerano y'amahoro ya Washington harimo kurandura umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali, uyu mutwe watangaje ko kuwusenya "ntibizakemura ikibazo".

Mu ibaruwa yo mu cyumweru gishize uyu mutwe uvuga ko wandikiye Perezida Donald Trump, ugaha kopi n'abakuru b'ibihugu bo mu karere k'ibiyaga bigari, FDLR ishimira Trump kugeza DR Congo n'u Rwanda ku masezerano y'amahoro yasinywe tariki 27 z'ukwezi gushize kwa Kamena.

Ishingiro ry'aya masezerano y'amahoro – agaruka ku mutwe wa FDLR inshuro zirenga 40, riri ku ngingo ebyiri z'ingenzi;

  • Guhagarika ibikorwa/gukuraho ingamba zo kwirinda kw'u Rwanda
  • Gusenya umutwe wa FDLR

Aya masezerano avuga ko impande zombi zumvikanye ku mugambi wo gushyira izi ngingo zombi mu ngiro.

Kinshasa, Kigali, ndetse n'umutwe wa AFC/M23 – wo uvugwa muri aya masezerano inshuro eshatu – mu minsi ishize buri ruhande rwagiye ruvuga kuri aya masezerano y'amahoro yiswe 'ay'amateka'. FDLR na yo yavuze ko ishimira "Perezida Trump by'umwihariko" ku mihate ye yatumye agerwaho.

Leta y'u Rwanda ivuga ko FDLR ari umutwe ugizwe n'abasize bakoze jenoside mu Rwanda, kandi nyuma wagiye ukora ibitero byiciwemo abantu bigahungabanya umutekano w'u Rwanda.

Kigali ivuga ko uyu mutwe uteye impungenge umutekano w'u Rwanda ari yo mpamvu yafashe "ingamba zo kwirinda". Kinshasa yo ivuga ko izo ngamba ari ugufasha umutwe wa AFC/M23 kandi yo ivuga ko kuzikuraho ari ukuvana ingabo z'u Rwanda muri DR Congo.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu ibaruwa yayo yasinyweho na 'Lt-Général' Victor Byiringiro, FDLR ivuga ko "ntiyigeze iba ikibazo ku baturage b'u Rwanda", ahubwo ikavuga ko ari bo irwanira, ko iharanira "kurinda no gutahura mu mahoro" impunzi z'Abanyarwanda ziri muri DR Congo.

Gusa, ONU ivuga ko FDLR iteje inkeke ku mutekano mu karere, umwanzuro w'akanama ka ONU gashinzwe umutekano kw'isi wo muri Gashyantare(2) uyu mwaka wamaganye kandi unasaba igisirikare cya DR Congo "guhagarika gufasha imitwe yitwaje intwaro, by'umwihariko FDLR" unasaba gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje mbere byo kuyirandura.

Ako kanama ka ONU kandi kasabye n'igisirikare cy'u Rwanda "kureka gufasha umutwe wa M23 no kuvana [ingabo zacyo] ku butaka bwa DR Congo nta bindi bisabwe".

Hagati aho, mu ibaruwa yabo bandikiye Trump, umutwe wa FDLR wavuze ko hagati ya 2009 na 2015 ingabo za DR Congo zifatanyije n'ingabo z'u Rwanda zakoze ibitero bitandukanye byari bigamije kurandura uyu mutwe, ukavuga ko "ibyo bitero byiciwemo abantu ibihumbi" bigatera no guhunga mu baturage ba Congo n'impunzi z'Abanyarwanda.

Wongeraho uti: "Gusenya FDLR ntabwo bizakemura ikibazo mu mizi", ko ikibazo kiriho cyakemuka gusa "mu nzira z'ibiganiro bisesuye kandi by'ukuri" birimo impande zose kireba. Ukavuga ko ibyo ari byo wakomeje gusaba kuva mu myaka myinshi ishize.

Kuva mu gihe kinini gishize leta y'u Rwanda yavuze ko itazigera iganira n'umutwe wa FDLR yita umutwe w'iterabwoba kandi ivuga ko ugizwe n'abasize bakoze jenoside mu Rwanda, ibyo uyu mutwe muri iyi baruwa wahakanye ubyita "imvugo y'ubutegetsi bw'u Rwanda igamije kubeshya amahanga".

Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa gatanu ushize, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yongeye kuvuga ko adashobora na rimwe kuganira na FDLR.

Kugeza ubu amaso ahanzwe ibiganiro by'i Doha muri Qatar hagati y'umutwe wa M23 na leta ya Kinshasa, aho byitezwe ko bashobora kugera ku masezerano runaka.