Inkuru zaranze 2025: Ku mwanya wa 1...Ubwo FDLR yemezaga ko Brig. Gen. Gakwerere wahawe u Rwanda yari mu bakuru bayo

Ku mwanya wa 1, mu nkuru mwasomye cyane muri 2025 kuri uru rubuga hari inkuru yo mu kwezi kwa gatatu ubwo M23 yashyikirizaga abategetsi b'u Rwanda Brig Gen Gakwerere. Mu gihe hari ugushidikanya, umutwe wa FDLR wemereye BBC Gahuzamiryango ko Gakwerere yari mu bakuru bawo.
Kuva icyo gihe nta byinshi birongera kumenyekana ku ho Gakwerere ari.
Umutwe wa Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo uremeza ko Brigadier Général Gakwerere uzwi ku yandi mazina atandukanye, ari umwe mu bakuru bawo wafatiwe i Goma agahabwa u Rwanda.
Mu mpera z'icyumweru gishize umutwe wa M23, ugenzura Goma, wahaye abategetsi b'u Rwanda uyu Gakwerere hamwe n'abandi barwanyi ba FDLR uvuga ko bafatanywe na we. Gusa imyirondoro ya bamwe muri aba barwanyi, ndetse na Gakwerere ubwe, yateje bamwe urujijo.
'Curé Ngoma', umuvugizi wa FDLR yabwiye BBC ko Brig Gen Gakwerere werekanywe ku wa gatandatu ashyikirizwa u Rwanda "yari mu buyobozi bukuru" bw'uyu mutwe. Yavuze kandi uburyo yafashwemo.
Leta y'u Rwanda, n'inzobere za ONU, ishinja igisirikare cya DR Congo gufatanya n'umutwe wa FDLR, ivuga ko ubangamiye umutekano w'u Rwanda, ibyo leta ya Kinshasa ihakana. Na yo kandi, hamwe na ONU, bashinja u Rwanda gufatanya n'umutwe wa M23.
Avugana na BBC, umuvigizi wa FDLR yavuze ko intambara iri mu burasirazuba bwa DR Congo "nta ruhare tuyifitemo na mba", yongeraho ati: "Gusa nyine usibye ko na twe hari aho bitugiraho ingaruka, kuko natwe turi muri iyo zone.
"Naho ubundi turimo turabirebera aho turi mu birindiro byacu, ariko ntibibuza ko rimwe na rimwe M23 n'ingabo z'u Rwanda bagera hafi y'ibirindiro byacu ubwo bikaba byaba ngombwa ko natwe turasana".
Leta ya Kigali ivuga ko - mu gukorana n'ingabo za leta ya Congo - FDLR ibangamiye umutekano w'u Rwanda, ko ari yo mpamvu yafashe "ingamba zo kurinda imbibi" z'igihugu. Ibihugu by'amahanga bivuga ko u Rwanda rwohereje abasirikare muri DR Congo– mu buryo butemewe n'amategeko mpuzamahanga buvogera ubusugire bw'ikindi gihugu.
'Curé Ngoma' ahakana ko bafatanya n'ingabo za FARDC, ati: "Icyo duhuriyeho na leta ya Congo ni uko dusa n'aho dufite uwo mwanzi umwe uva mu Rwanda akaba atwibasira akibasira na Congo, ariko ubundi mu mirwano nyirizina ntaho tuba duhuriye n'ingabo za Congo turwana ari uko badusanze mu birindiro byacu mu rwego rwo kwirengera".
Leta ya DR Congo yagiye inengwa kunanirwa gukemura ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw'igihugu, irimo imitwe yo mu bihugu bituranyi nka FDLR, ADF ivuga ko irwanya ubutegetsi Uganda cyangwa RED-Tabara irwanya ubw'u Burundi.
Abategetsi b'u Rwanda bagargaje ifatwa rya Brig Gen Gakwerere nk'igihamya ko uwo mutwe wa FDLR ukorana n'ingabo za FARDC, izi ngabo za leta zivuga ko ibyo ari "ikinyoma" kigamije "gusobanura impamvu bateye igice cy'igihugu cyacu".
Gakwerere yafashwe gute?
Mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama(1) uyu mwaka mu gihe umujyi wa Goma wafatwaga na M23, BBC yabonye amakuru ko Brigadier Général Gakwerere wa FDLR yafashwe, amakuru yavugaga ko yafatiwe aho yari yaraje kwivuriza muri uwo mujyi. Impande zombi icyo gihe zirinze kubyemeza.
Kuri uyu wa mbere, ku ifatwa rya Gakwerere, 'Curé Ngoma' yabwiye BBC ati: "Icyo nakubwira ni uko yari amaze igihe kinini arwariye i Goma – birumvikana mu bwihisho. Hari hashize igihe atagaragara kubera uburwayi."
Uyu muvugizi wa FDLR avuga ko bakimara kumufata bamujyanye mu Rwanda, ibi ntiyerekanye ikibihamya.
Yongeraho ati: "Ejo bundi rero baramugaruye kugira ngo bamwerekane. Wabonye ko yari yambaye imyenda mishyashya ya FARDC".
'Ngoma' yemeza ko muri bariya barwanyi bagera kuri 13 bahawe u Rwanda bari kumwe na Gakwerere harimo aba FDLR, ati: "Ntibaburamo", gusa avuga ko harimo n'aberekanywe by'icengezamatwara.
Ati: "Nk'uriya muhungu witwa Ishimwe Patrick amaze iminsi akinshwa mu ikinamico, amaze kugaragara muri 'propagande' nyinshi".

'Ngoma' asubiramo ibyantangajwe n'igisirikare cya FARDC ko uyu Caporal Ishimwe Patrick mbere yagaragajwe n'ibinyamakuru mu Rwanda avuga ko yatorotse FDLR agataha mu Rwanda.
Muri Mutarama(1) uyu mwaka, Ishimwe Patrick yagaragaye mu mashusho avuga ko ari umurwanyi watorotse FDLR agataha mu Rwanda.
Uretse kuba izina Ishimwe Patrick riri ku rutonde rwatanzwe n'igisirikare cy'u Rwanda mu bo cyashyikirijwe mu mpera z'icyumweru, BBC ntiyabashije kugenzura mu buryo bwigenga niba uyu wavuzwe mu bazanye na Gakwerere ari na we wagaragaye mu kwezi kwa mbere ari mu Rwanda.
Brig. Gen. Gakwerere ni muntu ki?
Inyandiko z'icyahoze ari urukiko rwa Arusha rwashyiriweho kuburanisha ibyaha bya jenoside mu Rwanda zivuga ko yitwa Ezéchiel Gakwerere, ko mu gihe cya jenoside mu 1994 yari afite ipeti rya Sous-Lieutenant.
Itangazo ry'ingabo z'u Rwanda rivuga ko ari Brig Gen Jean Baptiste Gakwerere. Muri FDLR yari azwi kandi ku mazina ya Sibo Stany na Julius Mokoko. Gusa ubu umutwe wa FDLR uremeza ko uwahawe u Rwanda ari uyu Gakwerere uvugwa.
Ngoma yabwiye BBC ko mbere y'uko Gakwerere arwara "yari mu buyobozi bukuru" bwa FDLR.
Gakwerere yahoze mu ngabo za leta y'u Rwanda zahungiye mu cyahoze ari Zaïre nyuma yo gutsindwa n'abarwanyi ba FPR-Inkotanyi mu 1994, nyuma yagiye avugwa mu barwanyi b'umutwe wa FDLR muri DR Congo. Mu 2019 - igihe cy'iyicwa rya Gen Mudacumura wari ukuriye FDLR – uyu mutwe wavugaga ko Ezéchiel Gakwerere yari afite ipeti rya Koloneri.
Nta makuru menshi azwi ku buzima bwite bwa Gakwerere.
Inyandiko zo mu 2010 z'icyari urukiko rwa Arusha zivuga ko Sous-Lieutenant Ezéchiel Gakwerere ari mu basirikare bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nizeyimana wari umukuru w'ikigo cya gisirikare cya Ecole des Sous-Officiers (ESO-Butare) yo kwica Abatutsi muri Butare, no kwica Umwamikazi Rozalia Gicanda.
Mu rubanza rwa Nizeyimana – mu 2014 wakatiwe gufungwa imyaka 35 ahamijwe ibyaha bya jenoside n'uruhare mu kwica Gicanda – mu kwiregura yavuze ko kuva tariki 18 Mata(4) 1994 yari yarasimbuwe na Sous-Lieutenant Gakwerere ku buyobozi bwa ESO-Butare.
Gakwerere ntabwo yigeze yiregura kuri ibi birego, birakekwa ko ubwo yahawe u Rwanda ashobora kuzagezwa imbere y'ubucamanza akabiburana.
Leta y'u Rwanda ivuga ko umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze jenoside mu Rwanda yari igambiriye Abatutsi kandi abawugize bakomeje ubwicanyi ku Batutsi b'Abanyecongo basanze muri icyo gihugu nyuma ya 1994.
Kuri ibi 'Curé Ngoma' yabwiye BBC ati: "Iyo ni impamvu [abategetsi b'u Rwanda] bahora batanga yo gusobanura impamvu ingabo zabo ziri muri Congo…Icyaha ni gatozi, igihe cyose umuntu ataracibwa urubanza kuvuga ngo ni umujenosideri uba wibeshye."









