'Kuba naragiye ku cyicaro ca FPR byerekana ko nta rwango ku batutsi' - Micomyiza uregwa jenoside

Micomyiza Jean Paul uregwa ibyaha bya jenoside avuga ko mbere ya jenoside yagiye ku Mulindi ahari ikicaro gikuru cya FPR mu gihe cy'urugamba hagati ya FPR n'ubutegetsi bwa Habyarimana mu myaka ya za 90.
Ubwo yongera kwitabaga urukiko ku wa kane, yavuze ko icyo ngo ari ikimenyetso cy'uko atari intagondwa yanga abatutsi.
Micomyiza Jean Paul woherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Swede muri 2020 aregwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside no gusambanya abagore nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Ibyaha we aburana ahakana.
Umwe mu bunganira Micomyiza Maître Salomon Karuranga yavuze ko abatangabuhamya bashinjura Micomyiza bari hafi 10 kandi bose bari mu Rwanda ngo kuko abo bari bafite hanze y'igihugu babihoreye.
Me Salomon Karuranga avuga kandi ko bafite n'ibindi bimenyetso bagomba kwifashisha mu gushinjura Micomyiza ariko ngo bikaba biri ku cyicaro cya FPR.
Urukiko rwemeye kubafasha kubona ibyo bimenyetso n'ubwo nabo ngo banditse basaba kubihabwa.
Micomyiza avuga ko yigeze kujya ku Mulindi ahari icyicaro gikuru cya FPR mu gihe cy'urugamba rwiswe urwo kubohora igihugu mu myaka ya za 90.
Nubwo hatarasobanurwa icyo yari agiye gukora aho ku Mulindi, mu rubanza yavuze ko kujya aho FPR Inkotanyi yari ikambitse ari kimwe mu byerekana ko nta rwango yari afitiye abatutsi.
Abatangabuhamya bamushinja basaga 40 bo barangije gutanga ubuhamya bwabo.
Benshi bahuriza ko Micomyiza Jean Paul yagize uruhare mu iyicwa ry'abatutsi mu mujyi wa Butare, kuba kuri bariyeri ziciweho abatutsi, no kujya mu bitero byahigaga abatutsi.
Bamwe mu batangabuhamya kandi bamushinja kuba mu banyeshuri ba kaminuza y'u Rwanda i Butare bavugaga rikijyana ngo kuko yari azi gukina volleyball.
Ikindi ngo yabaga mu kitwaga komite y'ibihe bidasanzwe ngo ikaba yari ifite inshingano zo kujonjora abagombaga kwicwa.
Micomyiza warungitswe mu Rwanda n'igihugu cya Swede mu mwaka wa 2022 ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside we ibyo ashinjwa arabihakana.
Byatangajwe ko abatangabuhamya bo ku ruhande rwe bazatangira kumushinjura tariki ya 26 z'uku kwezi.










