Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Amatora y'Amerika ahangayikishije abasirikare ba Ukraine bari ku rugamba
- Umwanditsi, James Waterhouse
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC muri Ukraine, uri mu karere ka Zaporizhzhia
Akubura ibirahure byamenetse biri hanze y'iduka rye, Inna arabizi ko ejo hazaza h'igihugu cye hari mu biganza by'Abanyamerika batora bari mu ntera ya kilometero zirenga 8,000 uvuye hano.
Agira ati: "Twizeye ko uryamugore, Kamala Harris, azatsinda akadufasha."
Igisasu cy'Uburusiya cyamennye amadirishya y'iduka rye – ibintu bikunze kubaho hano mu mujyi wa Zaporizhzhia, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Ukraine. Hari ikinogo gifite metero 10 z'ubugari rwagati mu muhanda.
Yongeraho ati: "Birumvikana dufite impungenge ku bizavamo [mu matora]. Turashaka gutsinda umwanzi!"
Kugira ngo Ukraine ibe yagira amahirwe na macye yo kubigeraho, icyeneye imfashanyo y'Amerika.
Aha n'ubundi, mu mwaka wa 2023, muri iki gice cy'amajyepfo ashyira uburasirazuba cy'umurongo w'imbere wo ku rugamba, ni ho Ukraine yagabiye igitero cyari kigamije kwigaranzura ingabo z'Uburusiya zayiteye yari yizeye ko kizirukana.
Ahubwo, nyuma yo gutera intambwe ya ntayo, intego ya Ukraine yimukiye ku gukomeza kurwanyarwanya igakomeza kubaho.
Ibisasu bya misile n'ibisasu bishobora kwiyobora cyangwa bikayoborwa aho bitewe (bizwi nka 'glide bombs'), buri munsi biba byitura ku mijyi ya Ukraine, ndetse n'ingabo zayo zihora zihanganye n'ibitero by'Uburusiya.
Mu gihe umukandida w'ishyaka ry'abademokarate, akaba na Visi Perezida w'Amerika, Kamala Harris, yumvikanishije ko imfashanyo ya gisirikare izakomeza naramuka atsinze amatora, ububasha bwe bushobora kugira imbogamizi itewe n'inteko ishingamategeko iyobowe n'ishyaka ry'abarepubulikani.
Ndetse no gukomeza kw'imfashanyo ya gisirikare, kuri ubu imaze kurenga miliyari 50 z'amadolari y'Amerika, birimo kurushaho kugaragara ko bitashoboka kuri manda ya kabiri y'umukandida w'ishyaka ry'abarepubulikani Donald Trump, wahoze ari Perezida.
Uwo ari we wese uzaba Perezida w'Amerika, azagira ingaruka ikomeye ku mipaka ya Ukraine ndetse no kuri buri muntu uba mu mbago zayo (muri Ukraine).
Niba, urugero, ahatiye Ukraine guhara (kureka) ubutaka bwayo no gukura abasirikare ku mirongo y'imbere yo ku rugamba, ubwo uturere nka Zaporizhzhia dushobora guhita ducikamo ibice nka Koreya ya Ruguru na Koreya y'Epfo nyuma y'agahenge kahagaritse imirwano – ariko katigeze na rimwe gasoza intambara ku mugaragaro – kabayeho mu myaka ya 1950.
Trump yasezeranyije "gutekereza ikintu" cyo gucyemura intambara, ndetse yumvikanishije ko bishobora kubaho ko Ukraine yahara bumwe mu butaka bwayo.
Amahitamo ya kabiri ashoboka kuri Amerika ashobora kuba guhagarika burundu imfashanyo yayo. Ibyo byaba bisobanuye ko ingabo z'Uburusiya amaherezo zakwirara muri ako karere kose zikakigarurira, ndetse n'ibindi bice bya Ukraine byo hakurya yako.
Ikintu cya gatatu cy'uko Ukraine ishobora kubohora burundu ubutaka bwayo bwigaruriwe n'ingabo z'Uburusiya, kirimo kurushaho kugaragara ko kitashoboka.
Ni uku kudatera intambwe ku rugamba kwatumye inyungu zo gufasha abasirikare ba Ukraine nka Andriy zirushaho kugibwaho impaka hakurya y'inyanja ya Atlantika, muri Amerika.
Uwo ayobora ishami ryo mu mutwe w'ingabo rikoresha ibimodoka bya gisirikare bitamenwa n'amasasu abonetse yose, byakorewe muri Amerika, byo ku mirongo y'imbere yo ku rugamba.
Iyo ibyo bimodoka bitarimo kwifashishwa mu gutwara abasirikare, biba biri munsi y'ibiti biri ku murongo, bitwikirijwe imigozi (nk'iy'inshundura) yo kubihisha isa n'aho hantu.
Arasobanura ati: "Niba imfashanyo ihagaze cyangwa ikagenda buhoro, umuzigo [inshingano] uzagwa ku bitugu by'abasirikare barwanira ku butaka."
"Tuzarwanisha ibyo dufite, ariko buri wese arabizi ko Ukraine idashobora kubikora yonyine."
Andriy n'abasirikare bagenzi be ba Ukraine bategereje n'umutima uhagaze amatora yo muri Amerika yo ku itariki ya gatanu y'uku kwezi kw'Ugushyingo (11).
Urwo rujijo rurimo gukoma ku nkokora intego zo ku rugamba ndetse rukabangamira ibikorwa bya politike byo kureba uko Ukraine yabona indi mfashanyo.
Inshuti za Ukraine zo mu burengerazuba bw'isi, iyo zifata ibyemezo by'ukuntu cyangwa niba zafasha Ukraine mu ntambara, akenshi zifatira urugero kuri Amerika.
Andriy agira ati: "Iyo twumvise ukuntu umukandida umwe, wigononwa kudufasha, ari imbere mu makusanyabitekerezo [ku matora], biratubabaza kandi bikadutesha umutwe."
"Ariko ntituzatezuka."
Ku butaka bwasomye imvura yo kuri uyu muhindo, abasirikare bashishikajwe no kwerekana ibikoresho by'Amerika bakoresha – indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (zizwi nka 'drones'), imbunda zitera ibisasu bya 'grenade' ndetse n'imbunda nini zishobora gushyirwa ku kindi kintu zirasa zungikanya, zizwi nka 'machine guns' (cyangwa 'mitrailleuses').
Ibyo byose, ni ko bavuga, birusha ubushobozi cyane izindi ntwaro zabo zo mu gihe cy'ubutegetsi bw'Abasoviyeti.
Haba ku bijyanye n'umutungo kamere wa Ukraine cyangwa ku mahirwe y'ubucuruzi, Perezida Volodymyr Zelensky arimo kugerageza kwemeza inshuti ze ko igihugu cye ari ahantu hari amahirwe y'ishoramari.
Serhiy, umupilote wa 'drone' – uyiyobora mu buryo bw'ikoranabuhanga ari kure – asobanura ukuntu bashobora guha inganda zo mu burengerazuba ibitekerezo bijyanye n'ukuntu we na bagenzi be bakoresha ibyo bikoresho.
Amwenyura cyane, agira ati: "Tuganira na bo [abanyenganda] ku rubuga rwa internet, tugatanga ibitekerezo. Amavugurura yamaze gutangira."
Nkuko bigaragazwa no gukora 'drone', intambara yo muri Ukraine irimo gutuma biba ngombwa ko Abanya-Ukraine bahanga udushya. Iri no gutuma kompanyi zo mu burengerazuba zishobora kugeragereza ibikoresho byazo mu karere kaberamo intambara.
Imfashanyo y'uburengerazuba ibarirwa muri za miliyari z'amadolari y'Amerika, yanatumye habaho amavugurura mu bice bimwe bya leta ya Ukraine. Ukraine irashaka kugaragaza ko ari igihugu gikwiye gushyigikirwa.
Ikibazo, ni ukumenya niba izo ntambwe yateye (mu nzego zitandukanye) zitazasubizwa inyuma n'iyi ntambara irimo kurushaho kugenda uko Uburusiya bubishaka.
Mu gihe ubusanzwe igisirikare kiba gikomeye gusa ku rugero rumwe na sosiyete kirimo, dufashe inzira tugiye guhura n'umuntu wakozweho mu buryo butaziguye n'ubugome bw'Uburusiya.
Umukobwa wa Lyubov n'abuzukuru be bahungiye muri Amerika mu ntangiriro y'igitero gisesuye cy'Uburusiya kuri Ukraine.
Twaherukaga guhura mu myaka ibiri ishize mu cyaro atuyemo cya Komyshuvakha kiri ku murongo w'imbere w'urugamba, nyuma yuko ingabo zateye zari zimaze gusenya inzu ye.
Kuri iyi nshuro, byabonekaga ko yishimye kurushaho, nubwo amaze igihe kirekire cyane atuye hafi y'ahabera imirwano.
Mu icumbi risusurutse rye rishya, mubajije niba Ukraine ikwiye kujya mu biganiro byo kurangiza intambara.
Arasubiza ati: "Naho se abatanze ubuzima bwabo?
"Mbona kurangira kw'intambara igihe gusa tugeze ku mipaka yo mu mwaka wa 1991 y'igihugu cyacu, igihe Crimea, Luhansk na Donetsk byari ibyacu."
Hafi buri kanya, amatora yo muri Amerika agarukwaho mu bitangazamakuru byo muri Ukraine, hagakomozwa ku kuba aho intambara yakwerekeza hashingiye ku mukandida uzatsinda ayo matora.
Nta gushidikanya ko Kamala Harris ari we mukandida ubonwa ko ari we Ukraine yifuza, ndetse abanyamakuru barimo kugerageza kurwanya amakuru atari ukuri agamije kuyobya aturuka mu Burusiya amwibasira.
Ariko mu majyepfo no mu burasirazuba bwa Ukraine, twahasanze abantu bakomeje kwiyongera bashaka ko intambara irangira aka kanya, ndetse babona ko ubutegetsi bwa Donald Trump ari bwo mahirwe meza bafite yo gutuma bagira agahenge.
Twavuganye n'abantu benshi nk'abo bo mu mujyi wa Pokrovsk washegeshwe n'imirwano, urimo gusatirwa kurushaho n'abasirikare b'Uburusiya.
Hano hari umwuka ko Ukraine yari ikwiye kuba yaragiranye ibiganiro n'Uburusiya mu ntangiriro y'iki gitero gisesuye, mu kwirinda ko habaho impfu n'isenyuka bamaze kubona kuva icyo gihe.
Impande zombi zagiranye ibiganiro muri ayo mezi ya mbere yo mu mwaka wa 2022.
Ariko ibimenyetso by'ibivugwa ko ari ibyaha byo mu ntambara byakozwe n'Uburusiya, byahagaritse amagerageza yo mu rwego rwa dipolomasi, ndetse byongerera imbaraga ukwiyemeza kwa Ukraine ko gukomeza kurwana.
Umugore umwe yagize ati: "Ubutaka ntibukwiye gupfirwa.
"Tugomba guhagarika iyi ntambara, kandi Trump ni we muntu uzi uko ibyo bikorwa."
Kuri bamwe, imyaka 11 ishize y'ubushotoranyi bw'Uburusiya bumva itakwihanganirwa.
Ku banyapolitike bo mu nteko ishingamategeko ya Ukraine, iyo si imyumvire isangiwe ku mugaragaro.
Nubwo hakiri abo mu mashyaka atandukanye muri iyo nteko bashyigikiye gukomeza kurwana, iyo Perezida Zelensky yise "gahunda y'intsinzi" yanenzwe kuba idafite ingengabihe isobanutse neza.
Kuri Lyubov, we rwose ntiyajyaga kuvuga uwo yifuza ko yatsinda amatora ya perezida w'Amerika.
Ati: "Ndifuza ko inshuti nyayo ya Ukraine itsinda, [inshuti] izakomeza kudufasha. Ariko uzaba yo, sinshobora kumukubwira."
Nubwo nshima cyane umutima ukomeye wa Lyubov, agaragaza ukwivuguruza kurimo kurushaho kugaragara kuri benshi kandi kubangamye: gushaka ko Uburusiya butsindwa, ariko bakanashaka ko kumena amaraso bihagarara vuba cyane hashoboka.
Icyerekezo Amerika ifata hagati yo kugira uruhare mu bibera ahandi cyangwa kubireka ikaba nyamwigendaho, kirakurikiranirwa hafi cyane muri Ukraine kandi kirimo gukora cyane ku Banya-Ukraine.
Kuva yatora ku bwiganze bw'amajwi ngo ibe igihugu cyigenga mu mwaka wa 1991, mu gihe cy'ihirima ry'ubwari Ubumwe bw'Abasoviyeti, byakomeje kuba ngombwa ko Ukraine irwanirira ubusugire bwayo.
Yisanze ku manga y'ihuriro ry'ibice bibiri by'inyungu za politike, igerageza kwihuza n'uburengerazuba bw'isi, mu gihe Uburusiya buyikwega buyerekeza mu kindi gice.
Igitero gisesuye cy'Uburusiya gisobanuye ko Ukraine icyeneye ukuboko kuyifasha kw'Amerika kugira ngo biyirinde gutanyagurwa.
Amakuru y'inyongera yatawe na Hanna Chornous, Sara Monetta na Hanna Tsyba