Menya Kristi Noem wahawe na Trump imwe muri minisiteri zikomeye cyane muri Amerika

Mu bo yahaye imirimo muri leta ye izatangira akazi amaze kurahira muri Mutarama(1) 2025, Donald Trump yagize Kristi Noem ‘minisitiri’ w’umutekano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugore yari ku rutonde rw’abo Trump yifuzaga kumubera visi perezida.

Kristi Noem yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yatorerwaga kuba guverineri wa mbere wa leta ya South Dakota, n’ubu agitegeka muri manda ye ya kabiri.

Gusa mbere yaho kuva mu 2011 yari ahagarariye iyi leta mu nteko ishingamategeko ya Amerika i Washington DC, nk’umudepite.

Nyuma yo kumugena kuri uyu mwanya, Noem azabanza kwemezwa na Sena ya Amerika, ibizaba ari umuhango kuko ubu Abarepubulikani bayifitemo ubwiganze.

Kristi azaba akuriye iyi minisiteri ishinzwe ibigo bikomeye mu butegetsi bwa Amerika birimo;

  • US Customs and Border Protection - ishinzwe gasutamo no kurinda imipaka
  • US Immigration and Customs Enforcement – ishinzwe abinjira n’abasohoka
  • Federal Emergency Management Agency – ishinzwe ubutabazi mu gihe cy’icyago
  • Cybersecurity and Infrastructure Security Agency – ishinzwe ibyaha n’ibitero by’ikoranabuhanga
  • US Secret Service – Urwego rurinda abakuru b’ibihugu n’abahoze ari bo

Uyu mwanya Trump yamuhaye ni umwe mu myanya y’ubutegetsi ikomeye cyane i Washington, aho iyo minisiteri igenerwa ingengo y’imari ya miliyari 62$ ikagira n’abakozi bakabakaba 260,000.

Iyi minisiteri izwi cyane ku mpine ya DHS (Department of Homeland Security) ni iya gatatu mu kugira abakozi benshi muri leta ya Amerika, inyuma ya Minisiteri y’ingabo na Minisiteriy’ibibazo by’abahoze mu ngabo, nk’uko bivugwa na n'igitangazamakuruNBC News.

Kristi Noem, w’imyaka 52, nubwo yayoboraga leta idakora ku mupaka wa Amerika, azwiho kuba afite ibitekerezo bisa n’ibya Trump ku ngingo zihejeje inguni ku bijyanye n’ikibazo cy’abimukira.

Kristi – umurepubulikani n’umukristu ubigarukaho kenshi – ashyigikira Trump, nibura kuva mu 2020. Yibukwa cyane mu gihe cya Covid ubwo yarwanyaga yeruye ingingo zo kwirinda iyo virusi zo kwambara agapfukamunwa cyangwa gufunga ubucuruzi n’insengero, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo muri Amerika.

Uyu mugore ufite abana batatu n’abuzukuru batatu, mbere yari ku rutonde rutoya rw’ibanze rw’abo Trump yifuzaga kuvanamo uwamubera visi perezida, gusa yaje kuva kuri uru rutonde rwasigayeho James David Vance, umusenateri wa leta ya Ohio.

Trump, avuga kuri Noem mu gihe cyo kwiyamamaza, yagize ati: “Yabanye natwe igihe kinini…Ni indahemuka, ni umuntu ukomeye.”

Mu itangazo rimuha uwo mwanya, Trump yavuze ko Noem “azagira uruhare runini mu butumwa bwacu bwo kugira Amerika ahantu hatekanye nanone”.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Noem yagarutsweho cyane ubwo yasohoraga igitabo yise “No Going Back: The Truth on What’s Wrong with Politics and How We Move America Forward”, aho muri cyo yavuzemo uburyo yarashe akica imbwa ye kubera ko idafite umurava w’imbwa nyayo y’impigi.

Nyuma y’itangazo rya Trump rimushyira muri uwo mwanya, Noem yanditse ku rubuga X ko yishimiye guhabwa uwo mwanya. Kandi ko yizeye “gukorana na 'Tsar' [umutware] w’imipaka Tom Homan mu guhindura Amerika ahantu hatekanye nanone”.