Trump yashyizeho ‘Tsar w’imipaka’ warahiye gusubiza iwabo abimukira benshi cyane

Perezida watowe Donald Trump yashyizeho Tom Homan nk’ushinzwe imipaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu butegetsi bwe bugiye kujyaho.

Homan azwiho kuba umugabo w’amahame ahejeje inguni ku bimukira, mu ntangiriro z’uyu mwaka yavuze ko Trump natsinda akamuha uyu mwanya azakora “‘operation’ nini yo gusubiza iwabo iki gihugu kitigeze kibona mbere”.

Ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, Trump yanditseho ati: “Nishimiye gutangaza ko uwahoze ari akuriye ICE, Tom Homan, azaza mu butegetsi bwa Trump nk’ushinzwe imipaka y’igihugu cyacu [Tsar w’imipaka]”

Yongeyeho ati: “Hashize igihe kinini nzi Tom, kandi nta muntu umurenze mu gutegeka no gucunga imipaka yacu”, yavuze kandi ko uyu mugabo azaba ashinzwe “gusubiza abanyamahanga bose badafite ibyangombwa mu bihugu bavuyemo”.

Undi muntu Trump yahaye umwanya ni Elise Stefanik yagize Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ONU.

Gushyira abantu muri iyo mwanya yombi ntabwo bisaba kwemezwa na Sena ya Amerika.

Hagati aho ishyaka ry’Abarepubulikani riri hafi kugira ubwiganze mu mitwe yombi y’inteko ishingamategeko, nyuma y’uko ubu byitezwe ko ribona imyanya 52 mu 100 igize Sena, kandi rimaze kubona imyanya 214 mu mutwe w’abadepite aho ubwiganze busaba imyanya 218, mu gihe ibyavuye mu matora bikibarurwa.

Leta ya Amerika igizwe n’inzego eshatu z’ingenzi: Sena, White House n’umutwe w’abadepite,bo bita ‘House of Representatives’.

Kugira ubwiganze muri iyo mitwe yombi bisobanuye ko Trump ashobora kutagorwa no gutambutsa imishinga ya politike ze mu nteko - ibyamugora mu gihe Abademokarate baba bafite ubwiganze hamwe muri aho.

Trump w’imyaka 78, yizeje ko – ku munsi wa mbere w’ubutegetsi bwe – azahita atangiza gusubiza iwabo abadafite ibyangombwa kunini kwabayeho mu mateka ya Amerika.

Mu 2017, ubwo Homan yari umukuru w’agateganyo wa Immigration and Customs Enforcement (ICE) – mu gihe cy’ubutegetsi bwa mbere bwa Trump – umubare w’abimukira batawe muri yombi wazamutseho 40% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Gusubiza abadafite ibyangombwa mu bihugu byabo ntabwo ari igikorwa cyoroshye nko kukivuga, akenshi bisaba ubushake bw’igihugu bavuyemo n’ubufatanye bw’ugomba gusubizwa muri icyo gihugu.

Imbere y’ingorane zibirimo, Trump yavuze ko azakoresha itegeko rizwi nka Alien Enemies Act ryo mu 1798 – ryemerera leta ya Amerika gufata no gusubiza abanyamahanga mu bihugu by’abanzi.

Inzobere ziburira ko ibivugwa bikozwe bityo bishobora kuvamo guhonyora uburenganzira bwa muntu bikomeye.

Ku cyumweru mu kiganiro na Fox News, Homan yavuze ko igisirikare cya Amerika kitazafata abimukira bari muri Amerika mu buryo butemewe, ko ari abakozi ba ICE bazabikora “mu buryo bwa kimuntu”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Homan yumvikanye yinubira amakuru y’uburyo gusubiza abimukira badafite ibyangombwa iwabo bikorwa.

Al Jazeera imusubiramo ko yagize ati: “Buretse mu 2025”, aho yateganyaga ko Trump azatsinda amatora akamuha umwanya, ubu koko yamuhaye.

Icyo gihe yagize ati: “Niba uri hano bitemewe n’amategeko, ugende ucunga ku ntugu zawe…Trump azagaruka muri Mutarama(1) [2025], nzaba ndi kumwe na we, nzayobora ‘operation’ nini yo gusubiza iwabo iki gihugu kitigeze kibona mbere”.