Uganda: Amatora yatinze gutangira henshi kubera ibura rya internet

Tariki 15 Mutarama (1) ni umunsi ukomeye muri Uganda kuko ari bwo bagomba gutora umukuru w'igihugu.

Ingengabihe y'amatora yateganyaga ko ibiro by'itora bifungura saa moya z'amanywa, ndetse abantu bagahita batangira gutora.

Kugeza saa tatu n'igice amatora yari ataratangira hirya no hino mu gihugu kubera ibura rya Internet, nk'uko umumnyamakuru wa BBC uri i Kampala abisobanura.

Ubusanzwe byari biteganyijwe ko hari imashini zifashishwa mu gusuzuma ibikumwe by'abitabira amatora, ariko izo mashini zikaba zifashisha internet kugira ngo zikore.

Kubera ko internet yakuweho mu gihugu hose, ibi byateje ubukererwe no kutubahiriza isaha y'amatora kuko izo mashini zitarimo gukora kandi abantu bakaba badashobora gutora mu gihe hatabanje gusuzumwa imyirondoro yabo.

N'ubwo bimeze bityo, abaturage bari babukereye ubu bakaba batonze imirongo bategereje, ndetse n'umutekano hirya no hino wakajijwe.

Perezida uri ku butegetsi, Yoweri Museveni ufite imyaka 81 y'amavuko, ari guhatanira manda ya karindwi nyuma yo kumara ku butegetsi imyaka irenga mirongo ine, akaba ahanganye n'abandi bakandida barindwi.

Uwo bahanganye cyane, ni Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, uhatanye ku mwanya w'umukuru w'igihugu ku nshuro ya kabiri, kandi ufite inkunga ikomeye cyane cyane mu rubyiruko.

Abakurikirana amatora ntibemerewe n'amategeko gutanga ibitekerezo cyangwa ibisobanuro ku mikorere y'amatora, haba mu bitangazamakuru bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, bikagabanya ubushobozi bwo gukurikirana no kugenzura amatora mu bwisanzure.

Perezida Museveni yakomeje kwihanangiriza abanya Uganda abibutsa kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano cyangwa se kikabashora mu byaha.

Byari biteganyijwe ko ibiro by'amatora bifungurwa saa moya za mu gitondo, bigafunga saa kumi z'umugoroba ku isaha yo muri Uganda, naho ibyavuye mu matora bikaba biteganyijwe gutangazwa bitarenze ku wa gatandatu mu masaha y'igicamunsi.

UN irashinja Uganda kuniga ubwisanzure mu bihe by'amatora

Ibiro by'Umuryango w'Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu byanenze icyemezo cyafashwe n'inzego za Leta ya Uganda cyo guhagarika internet mu gihugu hose.

Komisiyo ya Uganda ishinzwe Itumanaho (UCC) yo ivuga ko yahagaritse serivisi za internet mu gihugu hose, hashingiwe ku nama ikomeye yatanzwe na Komite ihuriweho y'Inzego z'Umutekano.

UCC yasobanuye ko ibyakozwe bigamije gufata ingamba zo kwirinda ibibazo, kurinda ubusugire n'amahoro no kubungabunga umutekano w'igihugu, hagamijwe gukumira ikoreshwa nabi ry'imbuga nkoranyambaga n'ahandi hatangirwa amakuru, muri ibi bihe by'amatora.

Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu rikaba ryavuze ko iki cyemezo "giteye impungenge zikomeye."

Mu butumwa bugufi iri shami ryanyujije ku rukuta rwayo rwa X ryongeyeho ko rinenga Leta ya Uganda kuba yarahagaritse imiryango 10 itari iya Leta (NGOs) iminsi mike mbere y'amatora.

Ku wa gatanu w'icyumweru gishize, tariki ya 9 Mutarama, amabaruwa abiri bikekwa ko yanditswe n'Ibiro by'Igihugu bishinzwe imiryango itari iya Leta (National Bureau for NGOs) yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko bahagaritse Ihuriro ry'Igihugu ry'Abaharanira Uburenganzira bwa Muntu (National Coalition of Human Rights Defenders) na Chapter Four Uganda isanzwe yita ku burenganzira bwa muntu n'iyubahirizwa ry'amategeko.

Muri aya mabaruwa bagiraga bati: "Ibiro bishinzwe imiryango itari iya Leta byakiriye amakuru y'ubutasi agaragaza ko Chapter Four Uganda igira uruhare mu bikorwa bibangamira umutekano n'amategeko ya Uganda."

Ayo mabwiriza yakomeje ategeka uwo muryango guhagarika ibikorwa byawo kugeza iperereza rirangiye, anasezeranya ko iryo perereza rizakorwa mu gihe gikwiriye kandi ko uwo muryango uzahabwa amahirwe yo kwisobanura no kumvwa.