Mu mafoto: Ibyangijwe n'umutingito w'isi muri Afghanistan

Guverinoma y'aba Taliban muri Afghanistan yasabye indi mfashanyo y'amahanga yo kugoboka iki gihugu nyuma yuko habaye umutingito w'isi mu rucyerera rwo ku wa gatatu byibazwa ko wishe abantu batari munsi ya 1,000.

Uwo mutingito, wari uri ku gipimo cya 6.1, watangiriye hafi y'umujyi wa Khost mu majyepfo ashyira uburasirazuba, ushegesha intara ya Paktika yo mu burasirazuba.

Gutigita byumvikanye mu bice bya kure nko mu bihugu bya Pakistan n'Ubuhinde.

Amatsinda y'abakora ubutabazi arimo kwihutira kurokora abaheze mu byasenyutse, ariko ibikorwa byayo birimo kugorwa n'imvura nyinshi, ndetse no kuba nta bikoresho n'amikoro ahagije bihari.