Mu mafoto: Ibyangijwe n'umutingito w'isi muri Afghanistan

Umusaza usutamye imbere y'inzu yashenywe n'umutingito muri Afghanistan

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umusaza ubabajwe n'ibyashenywe n'umutingito w'isi wo ku gipimo cya 6.1 washegeshe intara ya Paktika muri Afghanistan

Guverinoma y'aba Taliban muri Afghanistan yasabye indi mfashanyo y'amahanga yo kugoboka iki gihugu nyuma yuko habaye umutingito w'isi mu rucyerera rwo ku wa gatatu byibazwa ko wishe abantu batari munsi ya 1,000.

Uwo mutingito, wari uri ku gipimo cya 6.1, watangiriye hafi y'umujyi wa Khost mu majyepfo ashyira uburasirazuba, ushegesha intara ya Paktika yo mu burasirazuba.

Gutigita byumvikanye mu bice bya kure nko mu bihugu bya Pakistan n'Ubuhinde.

Amatsinda y'abakora ubutabazi arimo kwihutira kurokora abaheze mu byasenyutse, ariko ibikorwa byayo birimo kugorwa n'imvura nyinshi, ndetse no kuba nta bikoresho n'amikoro ahagije bihari.

Abaturage barimo gushafa mu gikorwa cyo gushakisha ababa barokotse

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abaturage barimo gufasha mu gikorwa cyo gushakisha no kurokora, bashakishiriza mu bisigazwa by'inyubako yasenyutse mu ntara ya Paktika
Imodoka zitwaye imirambo y'abishwe n'umutingito

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Urukurikirane rw'imodoka z'imbangukiragutabara zitwaye abishwe n'umutingito mu cyaro cya Gyan, zirimo kugenda ahantu hari amabuye
Umugabo ufashe ibuye mu nzu yasenyutse

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umugabo urimo gushakisha ibyo yari atunze nyuma y'umutingito muri Afghanistan
Umugabo wakomerekejwe n'umutingito aryamye aho ari kuvurirwa mu bitaro

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Uwakomerekejwe n'umutingito, aha arimo kuvurirwa mu bitaro by'i Paktika, hafi ye hari abasirikare bashungereye
Umuhungu urimo gusoma igitabo gitagatifu cya Islam cya Korowani

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umuhungu w'Umunya-Afghanistan arimo gusoma Korowani (Quran), yicaye iruhande rw'umurambo w'umuntu wishwe n'umutingito. Arimo kuyisoma bijyanye n'umuhango wo gushyingura
Inzu zasenyutse

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abarokotse n'abakora ibikorwa by'ubutabazi babwiye BBC ukuntu hari ibyaro byo hafi y'izingiro (aho washegeshe bikomeye) ry'uyu mutingito, byashenywe na wo burundu