Madagascar: Umunyeshuri akaba n'umukozi ukiri muto uri mu bayoboye imyigaragambyo y'aba Gen-Z yaganiriye na BBC

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umusore w'imyaka 24 uri mu bayoboye imyigaragambyo y'urubyiruko rw'aba Gen-Z muri Madagascar yabwiye BBC ko aho ibintu bigeze batagishaka kuganira na Perezida André Rajoelina nk'uko we yabibasabye, ko bashaka gusa ko yegura.
Uyu ni umukozi muri kompanyi ikomeye muri iki gihugu, akaba n'umunyeshuri wari ufite 'bourse/scholarship' yiga muri kaminuza mu mahanga, ariko avuga ko yatashye kugira ngo afashe ngo "Madagascar ibone impinduka".
Ku wa kane, urubyiruko ibihumbi rwasubiye mu mihanda muri iki kirwa cya kane mu birwa binini ku isi, wari umunsi wa mbere w'imyigaragambyo basabye ko iba mu gihugu hose nyuma yo gushinja Perezida Rajoelina kunanirwa kumva ibyo basaba.
Kuri uyu wa gatanu hateganyijwe indi myigaragambyo nk'iyo mu gihugu hose.
Mu kiganiro cyihariye n'umunyamakuru Sammy Awami wa BBC uri i Antananarivo muri Madagascar, uyu uri mu bategura iyi myigaragambyo yifashishije ahanini ubuhanga bwe mu itumanaho na mudasobwa, yamubwiye icyo iyi myigaragambyo isobanuye ku rubyiruko.
Igisubizo cye: Ibi ni ingenzi cyane kuri twe kuko hashize imyaka 16 abantu bacecekeshejwe, bacecetse, bifuje guhaguruka kenshi ariko bikanga.
Ubu rero aba-GenZ ubwo twahagurutse birakwiye ko ijwi rya buri wese ryumvwa nonaha. Niba atari twe duhagurutse, buri wese azacecekeshwa iteka ryose.
Abagerageje kuvuga mbere bagiriwe nabi, barafunzwe.
Ni ibiki mu by'ukuri muri kwamagana?
Igisubizo: Muri iki gihugu abantu ntibahembwa, ruswa irakabije, guverinoma itanga amafaranga yo gufasha abanyeshuri (bourse) ariko aranyerezwa kubera ruswa, mu gihugu hari ubushomeri bukabije, amazi meza ni ikibazo, amashanyarazi aracikagurika, ubujura bwitwaje intwaro burakabije, ubwoba mu gihugu ni bwose, Madagascar ni igihugu kiri mu bikennye cyane ku isi, ni yo mpamvu dushaka ko ibintu bihinduka. Ko ibintu byose bihinduka.
Kuki uyoboye iyi myigaragambyo?
Niba atari njye ni inde wabikora? Ni abo 80% batabasha kwivugira ndimo kurwanirira. Njyewe nshobora kugira ejo heza hanze y'iki gihugu, mfite amahirwe menshi ariko se kuki najya hanze [y'igihugu] kugira ngo ngire ejo heza? Ahubwo ndashaka ko aho ejo heza mpazana hano muri iki gihugu, ni yo mpamvu nagarutse hano ngo mfashe izo mpinduka kubaho.
Nta bwoba ufite?
Yego rwose ubwoba ndabufite, ni yo mpamvu ndimo gukora iki kiganiro nawe mu buryo bwose bushoboka ngo simenyekane.
Murifuza kugera kuki?
Turifuza impinduka zifatika mu butegetsi bwuzuyemo abantu bamunzwe na ruswa, tugomba kuvana ku butegetsi abo bantu kugira ngo impinduka twifuza zibeho. Turashaka impinduka kuko ni zo zatumye duhaguruka.
Iki gihugu mu by'ukuri cyaheze mu mwijima aho urubyiruko rutabona ejo hazaza, icyo dushaka ni uko abazaza batazaba muri ibi.
Perezida yakuyeho guverinoma, ibyo ntibihagije?
Ntabwo bihagije kuri twe, Madagascar ni nk'imodoka guverinoma ni nka moteri, moteri ntabwo igishoboye ibyo rero bituma imodoka itagenda neza, mu gukemura ikibazo ntabwo uvura moteri urayihindura.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Kuri televiziyo y'igihugu Perezida Rajoelina aherutse gutangaza ati: "Ndumva uburakari, umubabaro, n'ibibazo byatewe no gucikagurika kw'amashanyarazi n'ibibazo by'amazi meza.
"Turabyemera kandi turasaba imbabazi niba abagize guvernoma batarakoze inshingano bahawe."
Perezida Rajoelina yongeyeho ko ashaka kuganira n'urubyiruko ndetse akuraho guverinoma yose mu gushaka gusubiza ibyo bifuza, anasaba ko ahabwa igihe cy'umwaka ngo akemure ibibazo bihari.

Ikibazo cya BBC: Perezida ariko arashaka ko muganira?
Igisubizo cye: Twaramwinginze imyaka myinshi ngo atwumve, aze tuganire, by'umwihariko amahuriro y'abanyeshuri, ntiyigeze abishaka. Aho bigeze ubu ntitugishaka kuganira nawe, kuvuga ko arashaka ko tuvugana ni ukuturangaza.
Ikizaduhagarika gusa ni uko yegura akava ku butegetsi. Turashaka guhindura 'system' yose, ni byo tugiye gukora.
Perezida nategura bizagenda bite?
Igisubizo: Abigaragambya bazakomeza kurakara, bishobora kuzahinduka bibi cyane kuko hanze uko bimeze abantu ntibagishaka amahoro barashaka ko bigenda nk'ibyo muri Nepal kandi tuzi ibyabayeyo.
Ikindi gishoboka ni uko igisirikare gishobora kwinjira kigaturisha ibintu, ariko ibyo ntitubyizeye cyane kuko [abategetsi] bafite igisirikare mu mifuka yabo kuri ubu, ariko amafaranga nabashirana ibyo bishobora kuba.
Perezida Rajoelina ntabwo yasubije kuri iki kiganiro, BBC yari yagerageje kuvugisha ibiro bye ngo bisubize ku bibazo bivugwa n'abigaragambya.













