UK – Rwanda: Kugerageza kwa nyuma kutoherezwa i Kigali kurumvwa mbere yuko indege ihaguruka

Abandi bantu batatu mu basaba ubuhungiro biteze koherezwa mu Rwanda mu ndege ya mbere ivuye mu Bwongereza, barateganya kujurira bwa nyuma mbere yuko indege ihaguruka kuri uyu wa kabiri.

Ni bamwe mu bantu umunani bakiri ku rutonde rw'abagenzi nyuma yuko ababarirwa muri za mirongo batsinze imanza zabo bagakurwa ku rutonde.

Ariko kugerageza kwa nyuma kuburizamo urwo rugendo rw'indege yerekeza mu Rwanda kwanzwe n'urukiko rw'ubujurire ku wa mbere.

Urwo rugendo rwitezweho gutwara amapawundi arenga 500,000 (asaga miliyoni 624 mu mafaranga y'u Rwanda).

Ariko abategetsi bavuga ko ibi bizabangamira ubucuruzi bw'abantu.

Mu gihe Musenyeri mukuru wa Canterbury na Musenyeri mukuru wa York bifatanyaga n'abanyapolitiki bamagana iyo gahunda, umuvugizi wa leta y'Ubwongereza yemeye ko ubujurire bwa nyuma bwitezwe.

Ariko uwo muvugizi yagize ati: "Ntituzatezuka" ku gutangiza ingendo z'indege zijyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Yongeyeho ko gukomeza n'iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro "bizasenya uburyo bw'ubucuruzi bubi cyane bwa magendu y'abantu", "nyuma birokore ubuzima".

Indege ya mbere iteganyijwe guhaguruka ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Mbere, yari yitezwe kuba itwaye abagenzi babarirwa muri za mirongo, ariko benshi muri bo bashoboye gutsinda ubujurire buri muntu ku giti cye bwo kutoherezwa mu Rwanda.

Ntibyamenyekanye neza umubare nyirizina w'abahagurukana n'indege kuri uyu wa kabiri.

Ku wa mbere nijoro, minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu y'Ubwongereza yavuze ko ari umunani, mu gihe umuryango w'ubugwaneza Care4Calais wavuze ko umubare wagabanutse ukagera ku bantu barindwi.

Umuntu wo muri leta y'Ubwongereza yabwiye BBC ko "[leta] bakora ibishoboka byose mu gutuma abantu baguma mu ndege", ariko yemeye ko abaminisitiri biteze ko abanyamategeko bunganira abantu ba nyuma bitezwe koherezwa mu Rwanda "bakora igishoboka cyose" ngo babuze ko boherezwayo.

Uyu muntu wo muri leta y'Ubwongereza yagize ati: "Ariko kuba barakomeje gutsindwa mu rukiko, impirimbanyi n'abanyamategeko batavuga rumwe na twe baraza kuba bakora igishoboka cyose, bareba ahari icyuho hose, bavuga ikitari ukuri cyose kandi kidafite ishingiro, kugira ngo umukiliya wabo akurwe mu ndege uyu munsi".

Mu ibaruwa bandikiye ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza, abakuru bo mu itorero Church of England bavuze ko ibyo leta iteganya ari "gahunda yo kwiyandarika ikoza isoni Ubwongereza".

Iyo baruwa yashyizweho imikono na Musenyeri mukuru wa Canterbury na Musenyeri mukuru wa York hamwe n'abandi basenyeri barenga 20 bari mu bagize sena y'Ubwongereza.

Iyo baruwa ivuga ko abo bagiye koherezwa mu Rwanda "ubusabe bwabo bw'ubuhungiro butizweho... cyangwa ngo habeho kugerageza na kumwe ko kumva ikibazo cyabo".

Urugendo rw'indege rwo kuri uyu wa kabiri rwitezwe kuba urwa mbere muri gahunda y'igerageza y'imyaka itanu, ifite agaciro ka miliyoni 120 z'amapawundi.

Muri iyi gahunda, abasaba ubuhungiro bamwe bafatwa nk'abinjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda kuhasaba ubuhungiro.

Bazahabwa aho gucumbika banahabwe n'ubundi bufasha na leta y'u Rwanda, iziga ku busabe bwabo bw'ubuhungiro.

Ubwo busabe nibwemerwa, bashobora kuguma kuba mu Rwanda kandi bakamara imyaka itanu bemerewe kwiga ndetse bahabwa n'ubundi bufasha.

Mu gihe ubusabe bwabo bw'ubuhungiro bwakwangwa, bazahabwa amahirwe yo gusaba ubundi buryo bwo kuba mu Rwanda, ariko bashobora gusubizwa aho bahunze baturuka.

Iyo baruwa y'abakuru b'idini, yanditswe n'abakuru bose bo mu itorero Church of England, ivuga ko abo barimo koherezwa mu Rwanda nta mahirwe bigeze babona yo kongera guhura n'abo mu miryango yabo basanzwe baba mu Bwongereza.

Igira iti: "Benshi ni abahangayitse barimo guhunga ibyago umuntu atabonera amagambo yo kuvuga. Aba ni bo bantu Yezu yatekerezagaho ubwo yavugaga ko iyo duhaye icumbi abo tutazi, ari we tuba tubikoreye.

"Ntabwo dushobora guha ubuhungiro buri muntu wese, ariko ntitugomba kugira uwo dusunikiraho inshingano zacu zo gushyira mu gaciro, cyangwa ngo twirengagize amategeko mpuzamahanga - arinda uburenganzira bwo gusaba ubuhungiro".

Ubu si ubwa mbere Musenyeri mukuru wa Canterbury anenze iyi gahunda. Mu nyigisho ye yo kuri Pasika, yavuze ko "itandukanye na kamere y'Imana".

Icyo gihe, minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yasubije ko Ubwongereza burangwa n'"amateka ateye ishema" yo gufasha abacyeneye ubufasha.

BBC yasabye minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu kugira icyo ivuga kuri iyo baruwa.

Ku wa mbere, abacamanza bo mu rukiko rw'ubujurire banzuye ko indege ya mbere ijyanye mu Rwanda abo basaba ubuhungiro ibakuye mu Bwongereza ishobora kugenda.

Aba bacamanza bemeye umwanzuro wari wafashwe n'urukiko rukuru rushingiye ku "nyungu rusange" iri mu kuba leta y'Ubwongereza yashyira mu bikorwa gahunda zayo.

Impirimbanyi zari zizeye kubuza ko iyo ndege ihaguruka yerekeza i Kigali, mbere yuko mu kwezi gutaha habaho kumva mu rukiko mu buryo busesuye niba iyi gahunda ikurikije amategeko.

Ku wa mbere, avugira mu nteko ishingamategeko umutwe w'abadepite, Yvette Cooper, wo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Labour, akaba ari umugenzuzi wa Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, yavuze ko iyo gahunda "mu buryo bukomeye idahuye n'umuco w'Ubwongereza".

Ariko ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza Johnston Busingye, mbere yaho yari yashyigikiye iyi gahunda igihugu cye gihuriyeho n'Ubwongereza.

Yabwiye ikinyamakuru The Daily Telegraph cyo mu Bwongereza ko abantu bazagera mu Rwanda bazafatwa mu buryo burimo "umutekano, buhesha agaciro kandi burimo icyubahiro".