Uganda: Minisitiri yafunzwe kubera ‘skandali’ y’amabati 14,500 y’abakene

Minisitiri wo muri Uganda arumvira Pasika mu buroko nyuma yo kuregwa kwigabiza amabati ibihumbi yagenewe abakene bo mu gace ka Karamoja mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.

Mary Goretti Kitutu Kimono, minisitiri ushinzwe ako karere, yahakanye ibyaha aregwa mu rukiko ariko rwanga kumufungura by’agateganyo.

Abandi bategetsi bakuru bagera ku 10 bo muri guverinoma ya Uganda bivugwa ko nabo batwaye kuri ayo mabati.

Abo barimo visi perezida, minisitiri w’intebe, umukuru w’inteko ishingamategeko n’abandi ba minisitiri, nk’uko ibiro by’umugenzuzi mukuru wa leta bibivuga.

Bamwe muri bo babwiye komite y’inteko irimo guperereza kuri iyi ‘skandali’ yaburiyemo amabati 14,500, ko bayahawe batayasabye.

Minisitiri w’intebe Robinah Nabbanja yasabye imbabazi asaba abandi bategetsi kugarura amabati bahawe.

Umukuru w’inteko ishingamategeko Anita Among yabwiye abagize inteko ko we yasubije ayo yari yahawe.

Umwe mu baminisitiri aheruka guhatirwa kuvana ayo mabati ku gisenge cy’ikiraro cy’ihene ze, nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda bibivuga.

Mu myaka myinshi, Karamoja yakomeje kwibasirwa n’amapfa, n’imyuzure iyo imvura iguye, igasiga benshi babeshejweho n’inkunga.

"Si ukuri"

Minisitiri Goretti Kitutu arakomeza gufungwa kugeza kuwa gatatu utaha.

Ashinjwa ko aho guha ayo mabati abayakeneye cyane ahagarariye muri Karamoja, yayahaye bariya bategetsi hamwe n’abafitanye isano nawe.

Abajijwe n’urukiko kuri ibi birego yasubije ashimitse ati: “Numvise ibyo ndegwa ariko si ukuri.”

Yareganywe na musaza we Michael Naboya Kitutu, nawe wahakanye ko yakiriye amabati 100.

Kugezwa mu rukiko k’uyu mutegetsi byari byitezwe cyane. Ahageze, yapfutse umutwe we akoresheje igitambaro yihisha amafoto y’abanyamakuru benshi.

Umwunganizi we mu mategeko yasabye ko arekurwa by’agateganyo, avuga ko uyu ari umuturage wo ku rwego rwo hejuru, kandi ufite ibibazo by’uburwayi ndetse ko atakwica iperereza rikomeje ku batangabuhamya.

Ariko ubushinjacyaha bwasabye ko akomeza gufungwa, bubwira urukiko ko yabujije nyina – ufite inzu yasakambuweho amwe muri ayo mabati – kugira icyo abwira polisi.

Muramukazi we, na bisengeneza be babiri nabo bashinjwa muri iyi ‘skandali’ bo baratorotse barabura.

Kitutu yamenyekanye nk’umuhanga muri siyanse y’ibidukikije, kandi yagize uruhare mu gutegura imbata y’imiterere y’agace k’iwabo ka Mt Elgon gakunda kwibasirwa n’inkangu.

Mu 2016 yabaye umudepite ndetse yafashe izindi minisiteri muri leta zirimo iz’ingufu, n’iy'amabuye y’agaciro.

Muri Uganda abategetsi bakuru muri leta bakunze kuvugwa muri ruswa, ariko ni gacye cyane begura cyangwa birukanwa.

Minisitiri w’itumanaho Chris Baryomunsi yavuze ko icyemezo cyose kuri minisitiri Kitutu kizafatwa nyuma y’uko iperereza kuri we rirangiye.

Yagize ati: “Hatitawe kuwo uri we, ugomba kurebwa n’itegeko”.

Perezida Yoweri Museveni yasabye ubushinjacyaha gukurikirana bose bavugwa muri iyi ‘skandali’ y’amabati.

Nta bandi bategetsi bararegwa kuri aya mabati.

Ababinenga mbere bavugaga ko abategetsi bato bato aribo gusa barimo gukurikiranwa kubera ruswa iri mu iperereza.