Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
BBC itangije serivisi ya radio y'ingoboka igenewe Sudan
- Umwanditsi, Paul Glynn
- Igikorwa, BBC News
Ishami ry'Isi rya BBC kuri uyu wa kabiri riratangiza serivisi ya radio y'ingoboka igenewe Sudan yo mu ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rw'Icyarabu.
Iyo serivisi y'igihe gito izajya itangazwa kabiri ku munsi mu gihe cy'amezi atatu, itanga amakuru ku bantu bari muri icyo gihugu cyibasiwe n'intambara.
BBC yavuze ko muri iyo serivisi ya radio hazajya haba harimo amakuru y'ababonye ibintu biba ndetse n'avuga ku bikorwa bya diplomasi, hamwe no gufasha mu gukumira amakuru atari ukuri agamije kuyobya.
Umuyobozi mukuru wa BBC Tim Davie yavuze ko icyo cyemezo ari "ingenzi cyane mu gihe cy'urujijo rwinshi cyane".
Iyo gahunda ya radio izajya itangarizwa i London, amakuru n'isesengura bive mu makipe ari mu murwa mukuru Amman wa Jordan (Jordanie) no mu murwa mukuru Cairo wa Misiri.
Izajya yumvikana muri Sudan ku murongo mugufi wa radio uzwi nka shortwave, no ku rubuga rwa internet, aho abayiteze amatwi bazajya bashobora kumva amakuru ajyanye n'ukuntu bashobora kugera ku bintu by'ingenzi cyane mu mibereho, nkuko BBC yabivuze.
Mu itangazo, Davie yagize ati: "Ishami ry'Isi ni ingenzi cyane mu buzima bwa benshi ku isi aho amakuru y'ukuri ari macyeya.
"Iyi serivisi ivuguruye y'ingoboka igenewe Sudan izaba ingenzi cyane mu gihe cy'urujijo rwinshi cyane mu gihugu".
Imirwano yadutse ku itariki ya 15 Mata (4) mu murwa mukuru Khartoum, n'ahandi mu gihugu, ni ingaruka itaziguye yo guhatanira ubutegetsi gukomeye kw'abategetsi ba gisirikare b'icyo gihugu.
Imirwano ishyamiranyije igisirikare cya Sudan n'umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF).
Liliane Landor, umukuru w'Ishami ry'Isi rya BBC, yagize ati: "Uko ibintu bimeze muri Sudan byafashe indi ntera mu buryo bwihuse, abaturage bayo barashaka amakuru asobanutse, yigenga ndetse n'inama mu gihe babicyeneye cyane.
"Serivisi ya radio y'ingoboka y'Ishami ry'Icyarabu igenewe Sudan, izatanga amakuru y'ingenzi cyane atangazwa mu gihe ibintu birimo kuba, ku kuntu bimeze mu gihugu ndetse ihe amakuru abayiteze amatwi ku bijyanye n'uburyo buhari bwo kurokora ubuzima".
Iyi gahunda ya radio iratangira uyu munsi saa tatu za mu gitondo (9:00) ku isaha yo muri Sudan – ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi – ku murongo wa 21,510 kHz, no ku isaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba (17:00) ku isaha yaho, kuri 15,310kHz. Ikiganiro cya mbere cyo muri iyi gahunda kiraboneka nyuma ya saa sita z'amanywa kuri uyu wa kabiri.