Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Uko umutoza Florent Ibenge wa Al-Hilal SC yahunze Sudan
- Umwanditsi, Marina Daras & Victoire Eyoum
- Igikorwa, BBC World Service & BBC African Sport
Umutoza Florent Ibenge w'ikipe ya Al-Hilal SC yo muri Sudan, yagiye kuryama ari ku wa gatanu mu byumweru birenga bibiri bishize, ariko abyuka yisanga mu karere k'intambara.
Ibenge, ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yabwiye BBC ati: "Twashoboraga kumva urusaku rw'amasasu... Siniyumvishaga ibirimo kuba".
Aho yari atuye ni rwagati mu gice imirwano yatangiriyemo cyo mu murwa mukuru Khartoum – yari atuye hagati y'ibiro bya perezida n'ikibuga cy'indege, mbere cyari cyafashwe n'umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF).
Yari yabuze uko ahava, nuko hashize akanya abona ko atagishoboye no kugera ku mwana we w'umukobwa w'imyaka 14, wari wavuye mu rugo mu gitondo cyo ku wa gatandatu ku itariki ya 15 Mata (4) agiye mu mukino wo koga hamwe n'abandi bo mu itsinda ryo ku ishuri yigaho.
Ibenge ati: "Yari arimo kwitoreza kuri hoteli iri nko mu rugendo rw'umunota umwe uvuye ku kibuga cy'indege. Kandi uvuye ku nzu yanjye, nashoboraga kubona igisirikare kirwanira mu kirere kirasa cyerekeza ku kibuga cy'indege.
"Byari biteye ubwoba bwinshi kuko udashobora kugira aho ujya, ntushobora kugenda ngo ufate umukobwa wawe".
Hashize icyumweru kugira ngo ashobore kongera guhura n'umukobwa we, bahurira mu nzira ya kaburimbo yo ku kibuga cy'indege, ubwo bari bategereje guhungishwa.
Ubwo yari abonye ko umukobwa we noneho hari ukuntu afite umutekano kuri hoteli ndetse yashoboye no kurya, Ibenge, nk'umubyeyi, yatangiye gutekereza ku ikipe ye n'abo bakorana.
Ariko kamere ye yo gutuza no kudata umutwe yahuye n'ikigeragezo.
Ati: "Mbere na mbere nashoboye gukura muri ako gace umutoza unyungirije w'abazamu.
"Nuko umuryango w'Abarundi uvugana kuri telefone n'umugore wanjye, ubaza niba ushobora kuza [ukaba uri hamwe natwe] kuko abarwanyi bari binjiye mu rugo rwawo.
"[Abo barwanyi] Bari binjiye ku ngufu mu nzu y'uwo mugabo nuko bashyira imbunda ku mutwe we ubwo yari ari kumwe n'umugore we n'uruhinja rwe rw'amezi ane.
"Byari biteye ubwoba bwinshi. Bagumye aho iminsi itatu mbere yuko babona akanya ko guhunga.
"Uwo mugabo yaje gushobora guhamagara umugore wanjye nuko jyewe n'umugore wanjye tubasaba [uwo muryango] guhita baza. Ubwo yahageraga, ntiyigeze anicara, yarambaraye aho amara amasaha. Rwose byari biteye ubwoba bwinshi".
'Biragoye gutuma buri wese agumana icyizere'
Icyamuhumurije ni ukumenya ko benshi mu bakinnyi be iryo joro bari baraye mu nyubako y'ikibuga cy'umupira w'amaguru cya Omdurman, hakurya y'uruzi rwa Nili uvuye i Khartoum. Ku munsi wari wabanje wo ku wa gatanu, bari bakinnye ndetse bari biteze kongera kuhakinira ku cyumweru.
Ibenge yagize ati: "Igice kigoye cyane ni ukubona amagambo yo gutuma buri wese agumana icyizere".
Kubera ko afite ubwenegihugu bw'Ubufaransa, Ibenge yashoboye kubona ubufasha bw'ambasade y'Ubufaransa i Khartoum, nuko we n'umuryango we baba mu itsinda rya mbere ry'imodoka zatwaye abahungishijwe bakuwe muri Sudan.
Ariko yavuze ko buri wese muri bo yagize uruhare mu gikorwa cyo kuhabakura.
Yagize ati: "Nabajijwe niba nshobora kubona za bisi zo gutwara buri wese zerekeza ku gace ko guteraniramo kugira ngo duhungishwe.
"Twabwiwe ko aho twerekejwe ari i Port Sudan ariko, ku munota wa nyuma, batujyana ku kibuga cy'indege cya gisirikare".
Umutwe wa RSF wari wemeye guherekeza abanyamahanga ubacungiye umutekano, ukabageza aho bagombaga guhagurukira bava muri Sudan.
Iminsi ibiri mbere y'umunsi byari biteganyijwe ko bagenda, umukobwa we, wari ukiri kuri ya hoteli aho yari yaheze yagiye kwitoza koga, yuriye mu modoka ya jeep y'umutwe wa RSF. Yamunyujije mu mihanda y'i Khartoum imugeza kuri ambasade y'Ubufaransa.
Ibenge yagize ati: "Byabaye kwiruhutsa cyane.
"Ubona ukuntu indege za gisirikare zashoboraga kuba zarashe kuri iyo jeep, nuko ukumva ubwoba burakurenze".
Nyuma yo gutwarwa n'indege ukava muri Sudan, uyu muryango wa Ibenge wamaze iminsi ibiri mu kigo cya gisirikare muri Djibouti, mbere yuko ugera mu murwa mukuru Paris w'Ubufaransa, ari ku wa gatatu.
Nubwo ubu Ibenge yiruhukije, ntabwo yishimye.
Ati: "Turacyahangayikiye abantu bose twasize inyuma. Mpereye ku bakinnyi banjye no ku Banya-Sudan bose [ubusanzwe] ni abantu beza cyane".
Abakinnyi bose batari Abanya-Sudan bakiniraga iyo kipe ye bashoboye kuva mu gihugu, ubu bari ku mupaka na Misiri bategereje impushya (visas) zo kwinjira muri icyo gihugu.
Ibenge ati: "Bakimara kugera hakurya, nzabasanga i Cairo hamwe n'abatoza banyungirije. Tuzahashyira ahantu ho gukorera".
Ibenge yavuze ko avugana n'abakinnyi be buri munsi.
Kandi nubwo buri wese arimo kunyura mu bihe bikomeye, Ibenge yizeye ko aba bakinnyi bazashobora gukina umukino uri imbere w'amakipe yo mu karere k'Abarabu, aho bazakina na CS Sfaxien yo muri Tunisia, mu mukino mbere wari uteganyijwe kuba muri uku kwezi kwa Gicurasi (5).
Yagize ati: "Ntabwo dukina umukino w'umuntu ku giti cye. Dukina umukino w'ikipe kandi rimwe na rimwe umuti [w'ibyo umuntu yanyuzemo] uva mu kuba hamwe n'abandi.
"Bishobora kuba umuti kuri twe twese tugiye hamwe tugakora icyo dukunda".
Abakinnyi b'Abanya-Sudan bashobora guhitamo kuguma mu gihugu cyabo, rero bishobora gusaba ko Ibenge ahindura abakinnyi b'ikipe ye ndetse akagenzura niba bameze neza mu bitekerezo, ubwo azaba yongeye guhura na bo. Ariko umutima we wo kumva ko ibintu byose bishoboka arawukomeje.
Ati: "Ibi nabibayemo mu gihe cy'iminsi irindwi, [ariko] abandi, nk'urugero muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bamaze imyaka za mirongo baba muri ibi. Ntushobora na rimwe kwiheba. Buri gihe hageraho hakabaho iminsi myiza".