Apôtre Gitwaza abo bashinganye Zion Temple bamugejeje mu rukiko: bamurega iki, barashaka iki?

Ahavuye isanamu, Authentic Word Ministries/ZTCC
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
Abashumba batandatu bari mu bashinze itorero Zion Temple barasaba urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kwemeza ko Apôtre Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo kuko bemeza ko bamwirukanye.
Abo ni ba Bishops Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu.
Mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize ni bwo aba bashumba bamenyesheje Gitwaza ko akuwe ku mirimo. Ariko iki cyemezo cyabo kiza kuvuguruzwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), ruvuga ko kinyuranyije n’amategeko.
Mu kirego batanze mu rukiko, basaba kandi urukiko gusesa icyo cyemezo cya RGB gitambamira ikurwaho rya Gitwaza kuko bavuga ko cyashingiye ku nyandiko bo bafata nk’impimbano.
Ni urubanza rwabaye nta n’umwe mu baregwa uri mu rukiko. Abatanze ikirego nabo ntibagaragaye, ababunganira mu mategeko ku mpande zombi bakaba ari bo bari bahanganye.
Kutabona kimwe uwufite ububasha muri Zion Temple
Ubwo bari bahawe ijambo, abunganira abaregwa bazamuye inzitizi basaba ko zikurwa mu nzira urubanza rukabona gukomeza.
Bavuze ko abashumba batandatu bari inyuma y’ikirego batabifitiye ububasha kuko umuryango ushingiye ku myemerere Authentic Word Ministries/Zion Temple uyoborwa na Paul Gitwaza kandi akaba atari we watanze ikirego.
Bavuga ko abashumba bareze bari bakwiye kubikora mu izina ryabo kuko batayoboye umuryango kandi bakaba batari babiherewe uburenganzira na Gitwaza bavuga ko ari we muyobozi wemewe.
Bavuze kandi ko abatanze ikirego batabanje gutakamba, ari byo kwiyambaza urwego ruri hejuru ya RGB nk’uko amategeko abiteganya.
Gusa abunganira abatanze ikirego bo bavuga ko RGB ari ikigo cyigenga kitagira urwego rukiri hejuru.
Ku ruhande rwabo, abunganira abatanze ikirego bavuga ko cyatanzwe mu izina rya Authentic Word Ministries/Zion Temple kandi ko byakozwe n’ababifitiye ububasha nyuma yo kwirukana Paul Gitwaza wayoboraga umuryango ndetse akaba ari n’umwe mu bawushinze.
Bavuga ko kwirukana Gitwaza bari babifitiye ububasha kuko inama y’abashinze umuryango yemerewe gushyiraho ndetse no gusezerera umuvugizi w’umuryango, ari na we muyobozi wawo.
Gusa icyemezo aba bashumba bafashe mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize cyaje guteshwa agaciro na RGB, ivuga ko byakozwe binyuranyije n’amategeko.
Abatanze ikirego basaba urukiko gutesha agaciro iki cyemezo cya RGB, na bo bavuga ko kinyuranyije n’amategeko kandi ko iki kigo cya leta cyivanze mu miyoborere y’umuryango wigenga.
'Amategeko ya rwihishwa'
Abashumba batandatu bitandukanyije na Gitwaza bavuga ko icyemezo cya RGB kimushyigikira kirimo inenge.
Bashinja RGB gushingira ku mategeko agenga umuryango yakozwe rwihishwa mu mwaka wa 2019 mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abashinze umuryango bose batabizi.
Aho ni ho na Pastor Jean Bosco Kanyangoga azira mu kirego kuko ashinjwa gufatanya na Paul Gitwaza mu gushyira umukono ku mategeko y’umuryango abandi bawushinze batabizi.
Izi mpaka zigomba kubanza gukurwa mu nzira mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira, icyemezo cy’urukiko kikaba gitegerejwe ku itariki ya 24 z’uku kwezi kwa 11.
Zion Temple ni rimwe mu matorero mashya ariko yahagurukanye imbaraga nyinshi cyane ndetse rikaba ribara abayoboke batari bake barigiyemo bavuye mu yandi madini amenyerewe.
Uretse mu Rwanda no mu Burundi, iri torero ryari ryaragabye amashami ahatari hake ku migabane y’u Burayi n'Amerika.













