#10: Inkuru mwasomye cyane na video mwarebye cyane mu 2023

Perezida Paul Kagame aramukanya n'umugaba w'ingabo Lt Gen Mubarakh Muganga i Gabiro kuwa kane

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Insiguro y'isanamu, Perezida Paul Kagame aramukanya n'umugaba w'ingabo Lt Gen Mubarakh Muganga i Gabiro kuwa kane

Umwaka wa 2023 uragana ku musozo, ni umwaka wabayemo byinshi mu makuru, kuva ku makimbirane akomeje mu burasirazuba bwa DR Congo, ibura ry’igitoro mu Burundi, umugabo wemeye ko yishe abagore benshi akabahamba iwe i Kigali, ibiza bivuye ku mvura byahitanye abantu benshi i Kalehe muri DR Congo n’i Rubavu mu Rwanda, kugera magambo ya Perezida Tshisekedi y’intambara ku Rwanda…

Buri munsi, mu minsi itanu isigaye ngo uyu mwaka wa 2023 urangire, turagenda tubagezaho inkuru mwasomye cyane, hamwe na video mwarebye cyane ku rubuga rwacu rwa Facebook.

Turahera ku mwanya wa 10 tumanuka tugana kuwa mbere w’iyasomwe cyane na video yarebwe cyane.

Ari nako tubifuriza impera nziza z’umwaka, n’umwaka mushya muhire wa 2024.

Exercise Hard Punch: Ibyo tuzi kuri iyi myitozo y'ingabo z'u Rwanda

Ku nshuro ya kane yari ikozwe n’igisirikare cy’u Rwanda, iyi myitozo isozwa n’imyiyereko iba yitabiriwe n’abakuru b’ingabo ndetse n’umugaba wazo w’ikirenga ari we perezida wa Repubulika, yaherukaga kuba mbere ya Covid-19.

Ni igihe Abanyarwanda bongera kubona Perezida Paul Kagame mu mwambaro wa gisirikare, umwuga yahozemo ku ipeti rya Gen. Major, hamwe n’abandi basirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda.

Ejo kuwa kane iyi myiyereko, isoza imyitozo, yabereye mu kigo cy’imyitozo y’intambara cya Gabiro.

Leta y’u Rwanda kenshi yagiye ivuga ko ishaka kubaka igisirikare cy’umwuga, kirangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga.

Ushobora gusoma n'izi nkuru:

U Rwanda ubu ni igihugu cya kane ku isi gitanga ingabo n’abapolisi benshi mu bikorwa bya ONU byo kubungabunga amahoro ku isi inyuma Bangladesh, Nepal, n’Ubuhinde.

Igisirikare cy’u Rwanda gifite uruhare mu kurinda ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra n’umutekano muri Centrafrique, n’uruhare mu guhashya inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam mu myaka ya vuba ishize zacaga ibintu mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Igisirikare cy’u Rwanda kinengwa n’ibihugu bitandukanye ndetse na ONU kugira uruhare mu mutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo gifasha inyeshyamba za M23. Ibyo leta ya Kigali ihakana.

Iyo myitozo ni bwoko ki?

Iyi myitozo bahaye izina rya ‘Exercise Hard Punch’ yatangiye mu 2016, ibigaragara ku munsi nk’uw’ejo hashize ni imyiyereko isoza imyitozo iba imaze igihe, nk’uko abayiyobora bagiye babitangaza.

Urubuga rwa minisiteri y’ingabo mbere rwavuze ko iyi ari imyiyereko ikurikira imyitozo y’uburyo ubushobozi bwose bwa gisirikare buhuzwa, bugakoreshwa mu gikorwa (operation).

Perezida Kagame aramutsa abasirikare bakuru

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Mbere, iyi myitozo yabaga irimo ‘diviziyo’ imwe y’ingabo zirwanira ku butaka, ingabo zirwanira mu kirere, umutwe w’ingabo zidasanzwe, n’ingabo zirwanira mu mazi.

Igihe hasozwaga imyitozo nk’iyi ya gatatu, ari nayo iheruka mu 2018, igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko iba igamije “guhuza neza ibikenerwa byose mu gutera, gufata, no kurinda ibirindiro, kujyana ingabo n’ibikoresho no guhuza ingabo zose mu gitero icyo aricyo cyose cya gisirikare”.

Ibera hehe?

Ahari ikigo cy'imyotozo y'intambara cya Gabiro

Ahavuye isanamu, bbc

Iyi myitozo n’imyiyereko isoza, kugeza ubu bibera mu kigo cy’imyitozo y’intambara cya Gabiro, cyahoze ari ikigo cya gisirikare cya Gabiro, kimwe mu bikuru kandi binini mu Rwanda.

Iki kigo kiri mu burasirazuba mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore, kiri ku muhanda wa Kayonza – Kagitumba, ni agace kanini k’umukenke n’ibiti bigufi gafatanye na parike y’Akagera igera ku rubibi na Tanzania.

Ikigo cya Gabiro giherutse kwagurwa ndetse hakozwe imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya gisirikare.

Mu gace k'umukenke n'ibito bigufi gafatanye na Parike y'Akagera niho iyi myitozo ibera

Ahavuye isanamu, village urugwiro

Insiguro y'isanamu, Mu gace k'umukenke n'ibito bigufi gafatanye na Parike y'Akagera niho iyi myitozo ibera

Ni bande bayitabira?

Abitabira iyi myitozo ni abasirikare bashobora kuba babarirwa mu bihumbi, ariko abo rubanda ibona cyane isozwa ni abasirikare bakuru n’umugaba w’ikirenga wabo ukunze kuza yambaye umwambaro w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu.

Uyu mwambaro uba uriho ipeti rya CIC (Commander in Chief), iri si ipeti risanzwe muya gisirikare ahubwo ni inyito y’ubutegetsi henshi ku isi ihabwa umuntu ufite ububasha bw’ikirenga ku ngabo, henshi cyangwa hose ku isi uyu aba ari umukuru w’igihugu, cyangwa umukuru wa guverinoma (hamwe na hamwe).

Bamwe mu basirikare bakuru bakirimo n'abari mu kiruhuko, uhereye ibumoso; Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Eric Murokore, Gen Paul Rwarakabije na Col Twahirwa Ludovic(uzwi cyane nka Dodo)

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Insiguro y'isanamu, Bamwe mu basirikare bakuru bakirimo n'abari mu kiruhuko, uhereye ibumoso; Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Eric Murokore, Gen Paul Rwarakabije na Col Twahirwa Ludovic(uzwi cyane nka Dodo)

Kenshi muri iyi myiyereko CIC aba yicaranye n’umugaba w’ingabo, ubu ni Lt Gen Mubarakh Muganga wagiye kuri uwo mwanya muri Kamena(6) uyu mwaka asimbuye Gen Jean Bosco Kazura, na minisitiri w’ingabo uriho ubu Juvenal Marizamunda.

Imyiyereko y’ejo kuwa kane yagaragayemo abandi basirikare bakuru nka Gen Patrick Nyamvumba wahoze ari umugaba w’ingabo, Gen Jean Bosco Kazura uherutse gusimburwa, Lt Gen Charles Kayonga nawe wahoze ari umugaba w’ingabo, Maj Gen Albert Murasira uherutse gusimburwa ku mwanya wa minsitiri w’ingabo, Gen Fred Ibingira wahoze ari umugaba mukuru w’inkeragutabara (Reserve Forces) n’abandi.

Abandi basirikare bakuru nka Maj Gen Emmanuel Bayingana (ubanza ibumoso), Maj Gen Ruki Karusisi komanda w'umutwe w'ingabo zidasanzwe (wa kabiri iburyo) na Col Charles Musitu (ubanza iburyo) uri mu kiruhuko cy'izabukuru

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Insiguro y'isanamu, Abandi basirikare bakuru nka Maj Gen Emmanuel Bayingana (ubanza ibumoso), Maj Gen Charles Rudakubana uri mu kiruhuko cy'izabukuru, Maj Gen Ruki Karusisi komanda w'umutwe w'ingabo zidasanzwe (wa kabiri iburyo) na Col Charles Musitu (ubanza iburyo) uri mu kiruhuko cy'izabukuru
Abari imbere uhereye ibumoso; Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Emmanuel Bayingana, Brig Gen Godfrey Gasana wungirije umugaba w'ingabo zirwanira mu kirere, Gen Patrick Nyamvumba, Gen Jean Bosco Kazura, Brig Gen Albert Murasira, Lt Gen Charles Kayonga, IGP Felix Namuhoranye umukuru w'igipolisi cy'u Rwanda na Maj Gen Joseph Nzabamwita

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Insiguro y'isanamu, Abari imbere uhereye ibumoso; Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Emmanuel Bayingana, Brig Gen Godfrey Gasana wungirije umugaba w'ingabo zirwanira mu kirere, Gen Patrick Nyamvumba, Gen Jean Bosco Kazura, Gen Albert Murasira, Lt Gen Charles Kayonga, IGP Felix Namuhoranye umukuru w'igipolisi cy'u Rwanda na Maj Gen Joseph Nzabamwita

RDF ntabwo ibereyeho gushoza intambara - Kagame

Ku isi, ingufu za gisirikare ziracyafatwa nk’ikimenyetso cyo gukomera k’ubutegetsi n’ibihugu.

Abategetsi benshi ku isi, aho biri ngombwa, mu mbwirwaruhame zabo bagaruka ku ngufu za gisirikare z’ibihugu byabo mu gusobanura gukomera k’ubutegetsi bwabo imbere y’abo bita abanzi cyangwa iby’aribyo byose bishobora guhungabanya ibihugu byabo n’ubutegetsi bwabo.

Ijambo rikuru i Gabiro riba ari iry’umugaba w’ikirenga w’ingabo, Perezida Kagame.

Perezida Kagame aganira n'abasirikare i Gabiro kuwa kane

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Perezida Paul Kagame yabwiye abasirikare muri iki gikorwa ko “kinyabupfura ari urufunguzo rwo gukora neza akazi kabo.

Yagize ati: “Ikinyabupfura gituma n’amikoro tudafite mu buryo buhagije ajya aha ngombwa ntiyangirike.

“Ikinyabupfura nacyo ntabwo gihagije, ariko nicyo twubakiraho, kumenya no kwiga bikazamura bwa bushobozi kuko ushobora kugira ikinyabupfura waba udafite ubumenyi, udafite ukwiga, udafite amahugurwa icyo kinyabupfura ubwacyo ntaho kikugeza.

“RDF ntabwo ibereyeho gushoza intambara cyangwa kugira gute hoya, ahubwo ibereyeho kwirinda, kurinda amahoro, hano iwacu n’ahandi mwagiye mujya byagaragaye mutabaye benshi, dufite ibyo duhuriraho nk’Abanyafurika cyangwa inshuti ziba zatwitabaje.”

#10 - Video yarebwe cyane kuri Facebook yacu: Umugirwa wo kwatira abashingantahe washikanywe muri Amerika

Insiguro ya video, Amerika cabaye intara ya kabiri y’ubushingantahe-mu mahanga-, inyuma y’Ububiligi.

Ushobora no kureba iyi video kuri Facebook ukanze hano.