Amafoto: Ibihe by’ingenzi byaranze iri huriro rinini cyane ry'abagore ku isi i Kigali

Abagore mu nama ya Women Deliver

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Abantu barenga 6,000 biganjemo abagore, bavuye mu bihugu bigera ku 170 bari bamaze iminsi ine bakoraniye i Kigali mu Rwanda mu nama ya Women Deliver n’abarenga 200,000 barikurikira kuri internet. Iri niryo huriro rinini rihuza abagore ku isi rigamije guharanira uburenganzira butandukanye bwabo, ku nshuro ya mbere ryabereye muri Africa.

Iyi inama iba buri myaka itatu kuva mu 2007, iya Kigali yari iya gatandatu, nyuma y’izindi zahereye i London, Washington DC, Kuala Lumpur, Copenhagen, n’iheruka ya 2019 yabere i Vancouver muri Canada. Iy’i Kigali yarangiye kuwa kane niyo yahuriyemo abantu benshi kugeza ubu kurusha izabanje, nk’uko abayitegura babivuga.

Ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na Twitter haraboneka amashusho n’ubutumwa bwinshi bw’abayitabiriye bashima ko iryo huriro ryagenze neza kandi batangajwe n’ubwiza bwa Kigali no kwakirwa neza mu Rwanda.

BK Kigali Arena hamwe mu hakiriye inama zimwe z'iri huriro

Ahavuye isanamu, Rwanda Gov

Insiguro y'isanamu, BK Kigali Arena hamwe mu hakiriye inama zimwe z'iri huriro

Mu baryitabiriye ariko harimo n’abanenze uko ibijyanye n’uburenganzira ku bwisanzure buhageze mu Rwanda.

Abaryitabiriye ni abanyapolitike, impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore, imiryango itegamiye kuri leta, ibyamamare ku isi, sosiyete sivile zo mu bihugu byinshi, abagore bahoze ari abakuru b’ibihugu, impirimbanyi z’uburenganzira bw’abafite amahitamo njyabitsina atandukanye (LGBT), impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abandi b’ingeri nyinshi.

Kubwa leta y’u Rwanda, iri huriro “ryarangiye neza” abaryitabiriye biyemeje “kongera kwatsa ikibatsi cy’ubushake bwo kwihutisha uburinganire ku isi”.

Naho Michelle Obama watanze ubutumwa bwa video, abicishije muri Girls Opportunity Alliance ya Obama Foundation, yagize ati: “Mfite icyizere mu bushobozi bwacu bwo kuzana impinduka” kandi "icyo cyizere nkivana mu nama nk’iyi".

Yongeraho ati: "Murimo kureba uburyo bwo guhindura 'system' kugira ngo iduhe inyungu twese. Ndashaka kubabwira ko ndi kumwe namwe muri ibi."

Bahujwe n’iki kandi bageze kuki?

Raporo nshya ya “Global Gender Gap Report 2023” yakozwe na World Economic Forum ivuga ko icyuho mu buringanire hagati y’umugabo n’umugore kirimo kugenda kigabanuka, ariko ko ku muvuduko biriho byafata imyaka 131 ngo icyo cyuho gishire neza.

Iyi nama nini cyane kw’isi y’abagore yashinzwe n’ikigo Women Deliver gikuriwe na Maliha Khan, mu byo igamije harimo kuziba icyo cyuho cy’amahirwe ku iterambere hagati y’igitsina gore n’igitsinda gabo.

Maliha Khan (wambaye umwenda w'umutuku) na Jeannette Kagame (uri kuramutsa umwana)

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Maliha Khan (wambaye umwenda w'umutuku) na Jeannette Kagame (uri kuramutsa umwana)

Mu myanzuro yafashwe n’iyi nama harimo uwo gukaza ubukangurambaga mu kurwanya ubusumbane ku kugera ku biribwa hagati y’umugabo n’umugore bugira ingaruka ku mibereho y’abagore n’abakobwa ku isi. Imiryango irenga 40 yari yitabiriye iyi nama yatangije ubwo bukangurambaga bugamije kurushaho guha amahirwe abagore yo kugera ku biribwa.

Undi mwanzuro watangajwe n’iri huriro ni uwiswe “Kigali Action Call” aho abagore bashaka uburenganzira busesuye ku mibiri yabo n’ibijyanye n’imyororokere. Uyu mwanzuro washyigikiwe n’ishami rya ONU rishinzwe abaturage ku isi.

Muri iyi nama habonetse akarasisi k’abashyigikiye gukuramo inda ndetse babitangaho ibitekerezo bisanzuye.

Perezida warakaje abitabiriye iri huriro

Perezida Katalin Novák wa Hongrie/Hungary mu buryo butunguranye yabonetse muri iri huriro ndetse ahabwa ijambo mu gihe atari ku rutonde rw’abatumiwe n’abazatanga ibiganiro.

Uyu mugore wari mu ruzinduko mu bihugu by’akarere, azwiho ibitekerezo, bamwe bavuga ko bihejeje inguni, bishyigikira uburumbuke mu miryango no kubyara, ndetse akaba arwanya ibyo gukuramo inda.

Muri iki gihe, ibitekerezo bishyigikiye ‘kwagura imiryango no kubyara benshi’ ntibihuza na bimwe mu byo abitwa aba-feminists baharanira.

Katalin Novák (iburyo) - utari mu bateganyijwe muri iyi nama - yayijemo bisabwe na leta y'u Rwanda nk'uko abayiteguye babivuga

Ahavuye isanamu, Katalin Novák

Insiguro y'isanamu, Katalin Novák (iburyo) - utari mu bateganyijwe muri iyi nama - yayijemo bisabwe na leta y'u Rwanda nk'uko abayiteguye babivuga

Perezida Katalin asubirwamo n’ikinyamakuru The Guardian aho muri iyi nama yavuze ko kuzamura uburumbuke mu miryango ari intego ya Hongrie mu kugera ku buringanire, kandi avuga ko yizeye ko umukobwa we azumva atewe intege no “kubyara abana 10 aramutse abishatse”.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko babajwe no kubona Perezida Katalin ayizamo atari ari kuri gahunda, ndetse n’ibyo yayitangarijemo.

Maliha Khan ukuriye Women Deliver, yabwiye abanyamakuru ko bemeye kumuha umwanya babisabwe na leta y’u Rwanda. Khan yumvikanye agira ati: “Niba dushaka kugera kubyo twifuza, tugomba no gufatanya no kuvugana n’abantu tutavuga rumwe ku bintu byinshi”.

Uburenganzira “ni ikibazo hano mu Rwanda” – Mary Robinson

U Rwanda ruri mu bihugu byateye intambwe iboneka mu kugabanya impfu z’abagore babyara, guteza imbere uburinganire, no kurwanya ihohoterwa. Muri ya raporo ya 2023 ya Global Gender Gap Report ruza ku mwanya wa 12 ku isi n’uwa kabiri muri Africa, inyuma ya Namibia ya munani ku isi.

Abitabiriye iyi nama benshi bashimye u Rwanda, igihugu cya mbere gifite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko ku isi, bagize kandi 52% bya guverinoma. Umubikira Sr. Gina Marie Blunck wo mu muryango wa Sisters of Notre Dame asubirwamo n’ikinyamakuru Global Sisters Report ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera muri ibi.

Ati: “Ntabwo nzi uko u Rwanda rwageze hejuru muri ibi, ariko naje hano muri iyi nama gushaka igisubizo.”

Muri iyi nama Mary Robinson yavuze ko mu Rwanda hari ibibazo byo kubahiriza uburenganzira

Ahavuye isanamu, women deliver

Insiguro y'isanamu, Muri iyi nama Mary Robinson yavuze ko mu Rwanda hari ibibazo byo kubahiriza uburenganzira

Raporo mpuzamahanga zindi ku burenganzira bwa muntu zishyira u Rwanda mu bihugu bya nyuma mu kubwubahiriza.

Mary Robinson wahoze ari perezida wa Ireland, wanabaye perezida wa komisiyo ya ONU y’uburenganzira bwa muntu, wari muri iyi nama, yakomoje ku kibazo cy’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Yagize ati: “Hano turavuga ku rubuga rwo kwishyira ukizana rufunguye kandi rutekanye, icyo gishobora kuba ikibazo gikomeye hano mu Rwanda, kandi hari n’ibindi bibazo by’uburenganzira, ariko reka ndekere aho.”

Ibi yavuze byanenzwe na Yolande Makolo, umuvugizi wa leta y’u Rwanda, avuga ko u Rwanda rutari “mu bicara bategereje guhabwa amanota cyangwa ngo babwirwe indangagaciro zo kugenderaho”.

Amwe mu mafoto yo muri iyi nama ya Women Deliver

Diane Karusisi, umukuru wa Banki ya Kigali, atanga ikiganiro ku guteza imbere abagore mu by'imari

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Diane Karusisi, umukuru wa Banki ya Kigali, atanga ikiganiro ku guteza imbere abagore mu by'imari
Ellen Johnson Sirleaf w'imyaka 84 yagiye i Kigali kwitabira iri huriro rikomeye ku burenganzira bw'abagore ku isi

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Ellen Johnson Sirleaf w'imyaka 84 yagiye i Kigali kwitabira iri huriro rikomeye ku burenganzira bw'abagore ku isi
Simbine Graça Machel, umupfakazi w'uwahoze ari perezida wa Mozambique Samora Machel na Nelson Mandela wa Africa y'Epfo, akaba n'impirimbanyi y'uburenganzira bw'umwana w'umukobwa

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Simbine Graça Machel, umupfakazi w'uwahoze ari perezida wa Mozambique Samora Machel, na Nelson Mandela wa Africa y'Epfo, akaba n'impirimbanyi y'uburenganzira bw'umwana w'umukobwa
Umwanya mwiza wo guhura no kwishimana

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Umwanya mwiza wo guhura no kwishimana
No gutanga ibitekerezo

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, No gutanga ibitekerezo
Abantu barenga 6,000 b'ibyiciro n'ingeri zitandukanye bitabiriye iyi nama

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Abantu barenga 6,000 b'ibyiciro n'ingeri zitandukanye bitabiriye iyi nama
Monique Nsanzabaganwa, umukuru wungirije wa komisiyo y'Ubumwe bwa Africa aramukanya n'umwe mu bitabiriye iyi nama

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Monique Nsanzabaganwa, umukuru wungirije wa komisiyo y'Ubumwe bwa Africa aramukanya n'umwe mu bitabiriye iyi nama
Kuri Kigali Convention Centre habaye akarasisi k'abashyigikiye gukuramo inda

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Kuri Kigali Convention Centre habaye akarasisi k'abashyigikiye gukuramo inda
Iyi nama yajemo abantu bavuye mu bihugu birenga 180

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Iyi nama yajemo abantu bavuye mu bihugu bigera ku 170
Bagize inama nyinshi ziganira ku ngingo zitandukanye zireba abagore n'uburenganzira bwabo

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Bakoze inama nyinshi ziganira ku ngingo zitandukanye zireba abagore n'uburenganzira bwabo
Phumzile Mlambo-Ngcuka wahoze ari visi perezida wa Africa y'Epfo aganira n'urubyiruko

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Phumzile Mlambo-Ngcuka wahoze ari visi perezida wa Africa y'Epfo asangiza urubyiruko ubunararibonye bwe
Umwanya wa 'Selfie'

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Umwanya wa 'Selfie' n'urubyiruko
Minisitiri w'ubuzima w'u Rwanda Dr Sabin Nsanzimana aganira na Minisitiri Harjit Sajjan w'iterambere mpuzamahanga wa Canada

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Minisitiri w'ubuzima w'u Rwanda Dr Sabin Nsanzimana aganira na Harjit Sajja minisitiri w'iterambere mpuzamahanga wa Canada
Malala Yousafzai wahawe igihembo cy'amahoro cya Nobel na Maliha Khan

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Malala Yousafzai wahawe igihembo cy'amahoro cya Nobel na Maliha Khan ukuriye Women Deliver
Vanessa NakateI, impirimbinyi yo muri Uganda irwanya ihindagurika ry'ikirere ikaba n'intumwa ya ONU

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Vanessa Nakate, impirimbinyi yo muri Uganda irwanya ihindagurika ry'ikirere ikaba n'intumwa ya ONU
Umwe mu bitabiriye afata ifoto na Stecy Abrams wahoze ahagarariye leta ya Georgia mu nteko ishinga amategeko ya Amerika

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Umwe mu bitabiriye afata ifoto na Stecy Abrams (ibumoso) wahoze ahagarariye leta ya Georgia mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika akaba umwanditsi w'ibitabo n'impirimbanyi izwi cyane y'uburenganzira bwa ba nyamucye
Ellen Johson Sirleaf (iburyo) yatangaje ko yishimiye guhura na Stacey Abrams

Ahavuye isanamu, Ellen Johnson Sirleaf

Insiguro y'isanamu, Ellen Johson Sirleaf (iburyo) yatangaje ko yishimiye guhura na Stacey Abrams
Zozibini Tunzi (wambaye ikazu y'ubururu) wabaye Miss Universe 2019 yitabiriye iyi nama

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Zozibini Tunzi (wambaye ikazu y'ubururu) wabaye Miss Universe 2019 yitabiriye iyi nama
Sophie Nzayisenga (iburyo) akirigita imirya y'inanga mu gususurutsa abitabirye iri huriro

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Sophie Nzayisenga (iburyo) akirigita imirya y'inanga asusurutsa abitabirye iri huriro
Itorero ry'igihugu Urukerereza mu mbyino nyarwanda

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Itorero ry'igihugu Urukerereza mu mbyino nyarwanda
Ibihe byo kwidagadura

Ahavuye isanamu, Women Deliver

Insiguro y'isanamu, Ibihe byo kwidagadura
Kwidagadura

Ahavuye isanamu, Women Deliver