Winnie Kalisa: Umukobwa wabonye amahoro, ibyishimo n'umuti mu ibumba

Winnie Kalisa
    • Umwanditsi, Yvette Kabatesi
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Ububumbyi ni umwuga uri muyo abahanga mu mateka bavuga ko yatangiranye n’imibereho ya muntu, ni umwuga uri no mu muco w’Abanyarwanda ariko muri iki gihe ni umwuga ukorwa n’abantu bacyeya, ndetse kugeza vuba aha witirirwaga Abatwa.

Winnie Kalisa umukobwa wize icungamari ku rwego rwa kaminuza akagakora no mu bijyanye n’imideri ubwo abantu bari barafungiwe mu ngo z’abo n’amabwiriza yo kwirinda Covid, nicyo gihe yasubiye guhura n’umwuga uri muri we, kuva icyo gihe ntiyasubiye mu byo yakoraga mbere.

Nasuye ikigo cye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, mu nzu y’amatafari yubatse mu buhanga Abakoloni b’ababiligi bazanye mu Rwanda, wakirwa n’indabo nziza hanze, n’umuziki utuje imbere mu nzu uko ugenda ureba ibikoresho bikoze mu ibumba biri kuri za ‘étagères’.

Ni kuri Laini Studio, urugo rwe, amahoro ye, business ye, ibyishimo bye, kandi umuti wa stress kuri we, nk’uko abivuga.

Winnie areba bimwe mu bikoresho yakoze
Insiguro y'isanamu, Winnie areba bimwe mu bikoresho yakoze

We n’abo yahangiye umurimo bakorana “dukora ibintu byose bikenerwa ku meza”, nk’uko abivuga. Hari kandi n’ibikoresho bishobora gufatwa nk’imitako.

Mu nganzo (aho batunganyiriza ibikozwe mu ibumba) yabo intoki nizo zikora akazi kenshi. Gusa bafite n’imashini ebyiri, iyo babumbiraho n’indi itwika.

Winnie Kalisa ati: “Ibindi byose bikorwa n’intoki, kuva aho dukura ibumba, kurigeza hano, turisekura, turiyungura, kugeza dusohoye isahani cyangwa igisorori.”

Kalisa arashaka “kugarura gahoro gahoro inkono” ariko zikoze bigezweho. Ati “kuko ibiryo bitetse mu nkono byararyohaga, nk’ibijumba bitetse mu nkono n’ubu abantu baracyabibaza.”

Ibyo Winnie Kalisa avuga kuri uyu mwuga we:

Umwihariko w’ibumba ni uwuhe?

Ikintu cya mbere tugerageza gukora hano, ubundi iyo ukora bino byo kubumba amadongo, uba ukoze ikintu kizamara imyaka irenga 1,000 ku isi, naho yameneka ibumba ntabwo rigenda ngo yivange n’ubutaka.

Igikoresho gikoze mu ibumba gishobora kumara imyaka myinshi

Bitwara igihe kingana iki kubikora?

Ni ukuvuga ngo guhera ku gutunganya ibumba kugeza igihe ‘piece’ yumiye bishobora gutwara byibuze hagati y’ibyumweru bitatu n’ukwezi.

Birahenda ariko nanone, ikintu tujya tubwira abantu baza hano, [ni uko] guhenda kwabyo ari umwanya abantu babikora, ubuhanga, n’agaciro kabyo.

Ikintu cya mbere gihenze ni ubu buhanga bwa muntu bwo kubikoresha intoki.

Kuki wumvise ushaka gukoresha ibumba?

Icya mbere ni uko kubumba nibwo bukorikori bushaje bwa mbere dufite hano.

Hari ikintu gitangaje kubona uburyo ibitaka – ibintu abantu tudatekerezaho, aribyo bintu twakoresheje guhera mu myaka 500 ishize, guhera kubyo turiraho, nibyo byakoraga nka frigo ufite akabindi bagashyiramo amazi kugira ngo akomeze akonje, nibyo twanyweragamo nibyo abantu bakoreshaga mu gutaka amazu.

Ni ibintu rero natangiye gukora numva nishimye.

Aka kazi niyo mahoro ye kandi niwo muti we wa 'stress'
Insiguro y'isanamu, Aka kazi niyo mahoro ye kandi niwo muti we wa 'stress'

Nibwo buryo bwonyine nk’umuntu uba urimo wese, ni wowe n’intoki zawe n’ibitaka, niyo mpamvu ubona ntashobora guhagarika gutekereza ibishya.

Ni ibintu nkunda cyane mu buryo buvura, ni urugendo ruvura.

Uramutse umaze umwanya hano wakwibaza uti ‘uku kwihangana kuva hehe?’. Iyo ari ibumba ritabaye amazi menshi biba ari umuriro wabuze, yaba atari umuriro ni umuntu waje hano akishima cyane akibagirwa ko ari ibintu bimeneka akaba amennye nk’akabati kose!!

Ni ibintu biba buri munsi, kuko tugira n’abana baza hano buri wa gatandatu baje kwiga.

Ugomba kwiga kwihangana kuko ibintu biraza [ubundi] bikagenda.

Abaguzi baraboneka?

Mbona abaguzi, gahoro gahoro abantu bagenda baza, kugiti cyabo, n’amahoteri. Abantu bakunda ibintu babona, gahoro gahoro bagenda baza babwira abandi, ndabishimira Imana uko baza.

Uracyari muto, wize icungamari, wahisemo aka kazi ute?

Winnie avuga ko ibi akora ari akazi gakomeye kandi abantu bakwiye kumenya agaciro kabyo
Insiguro y'isanamu, Winnie avuga ko ibi akora ari akazi gakomeye kandi abantu bakwiye kumenya agaciro kabyo

Guhera cyera nakundaga gukoresha intoki, buri kintu cyose nkashaka kucyikorera, niba ari ugufuma, mu nzu nabagamo ngasiga irangi njyewe ubwanjye, [nkunda] guhaguruka nkumva ko ndi gukora, bajyaga bavuga ngo meze nk’abacyecuru, ntabwo nicara hamwe!!

Muri Covid naricaye, ibintu byose isi yose ifunze, ntumiza imashini ndicara ndatangira ndakora…ni uko natangiye, amezi atatu yagiye gushira mfite stock y’ibikoresho. Byaje kurangira ntangiye Laini Studio.

Ubu ndibona mu myaka 10 ndimo gukora ibi kuko ni amahoro, ndakora ibintu nkunze kandi bikangabanyiriza stress, mbese ni umuti wavuyemo akazi!

Ababona ubumba bavuga iki?

Inshuti zanjye za hafi zizi ko ikintu cyose gikoreshwa intoki ari cyo kinshimisha, ariko hari abandi bavuga bati ‘uri mutoya, wize ‘finance’, wakoze muri ‘fashion industry’, nta hantu ibi bintu bihuriye’.

Cyereka iyo bicaye tukaganira niho bagenda bumva uko ahahise hanjye hose haza hagahura n’ibi bintu.

Hano hari umuziki utuje, ni ukubera iki?

Hano, guhera k’umuziki wumva, kugera kuri buji ducana, kugera ku ndabyo, ni ahantu uza ukicara ukumva uri mu rugo. Icara uruhuke nurangiza utubwire icyo twagufasha.

Winnie yifuza ko Abanyarwanda bamenya agaciro k'ibikoresho nk'ibi bikoze mu ibumba
Insiguro y'isanamu, Winnie yifuza ko Abanyarwanda bamenya agaciro k'ibikoresho nk'ibi bikoze mu ibumba

Kubumba bizwi cyane ku Batwa, ubwo ntuje kubatwara isoko?

Hoya, ahubwo nanjye ndimo ndiga umwuga, abenshi turakorana.

Hari ababyeyi [nkorana nabo], nk’iyo mfite komande nini nshaka gukorana n’abandi bahanzi.

Ni iki kikuvuna muri uyu mwuga?

Ikintu kimwe tukirimo gukoraho ni ukugerageza kumvisha abantu agaciro kabyo.

Abantu benshi babifata gutyo kugeza no kugikoresho cya nyuma, bati ‘ikintu cyabumbwe mu bitaka, ntabwo gikwiye kugura ayo mafaranga’ rero guha agaciro ibintu bikozwe n’amaboko, akumva yuko atabigereranya n’ibintu bivuye i Dubai,

Ikintu kimvuna guhera natangira ibi ni ukugerageza kwigisha abantu {guha agaciro ibyo dukora}, niyo mpamvu dutanga amahirwe ku badusura yo kuberaka no kubigisha {ababyifuza} uko bikorwa kugira ngo babishime, babone aho bituruka babone inzira bicamo kugira ngo bibagereho nk’abakiliya.