Uko Jeannette Uwimana yarenze ingorane z'abatumva batanavuga, n’uburenganzira bwabo asaba….

Insiguro ya video, Uko Miss Jeannette Uwimana yarenze ingorane bahura nazo, n’ibyo asaba….

Mu gihe iki cyumweru ku isi cyahari abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Jeannete Uwimana - umukobwa wa mbere ufite ubwo bumuga watinyutse kujya mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda - aravuga uko yabitinyutse, ingorane abafite ubu bumuga bahura nazo n'uburenganzira abasabira kuri Perezida Paul Kagame.

Abagera ku 70,000 mu Rwanda bafite ubwo bumuga, nk'uko ihuriro ry'abafite ubumuga mu rwanda NUDOR ribivuga...