#7: Inkuru mwasomye cyane na video mwarebye cyane mu 2023

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro
Umwaka wa 2023 uragana ku musozo, ni umwaka wabayemo byinshi mu makuru, kuva ku makimbirane akomeje mu burasirazuba bwa DR Congo, ibura ry’igitoro mu Burundi, umugabo wemeye ko yishe abagore benshi akabahamba iwe i Kigali, ibiza bivuye ku mvura byahitanye abantu benshi i Kalehe muri DR Congo n’i Rubavu mu Rwanda, kugera magambo ya Perezida Tshisekedi y’intambara ku Rwanda…
Buri munsi, mu minsi itatu isigaye ngo uyu mwaka wa 2023 urangire, turagenda tubagezaho inkuru mwasomye cyane, hamwe na video mwarebye cyane ku rubuga rwacu rwa Facebook.
Tugeze ku mwanya wa 7 tumanuka tugana kuwa mbere w’iyasomwe cyane na video yarebwe cyane (hasi mu nkuru).
Ari nako tubifuriza impera nziza z’umwaka, n’umwaka mushya muhire wa 2024.
Impinduka mu gisikare cy'u Rwanda: Hari ihuriro hagati y'ibiriho n'ibivugwa?
PerezidaPaul Kagame abwira abategetsi bashya ba gisirikare yashyizeho barahiye kuwa gatatu yagize ati:
"Ndagira ngo mbabwire ko nta gishya mu nshingano muhawe, igishya ni uko umuntu yavuye hamwe akajya ahandi cyanga se yavuye ku rwego rumwe akajya ku rundi, niyo mpamvu mvuga ko ari ibintu bisanzwe".
Gusa mu mboni za bamwe no mu mateka ya vuba, guhagarika minisitiri w’ingabo n’umugaba w’ingabo icya rimwe, ku munsi ukurikiyeho hakirukanwa abasirikare barenga 100 barimo abajenerali babiri, n’abandi barenga 100 amasezerano yabo agaseswa, si ibintu bisanzwe, cyangwa se si ibintu bibaho kenshi.
Izi mpinduka zatumye benshi bibaza icyaziteye, bamwe bavuga ko zifite aho zihuriye n'ibyo guhirika ubutegetsi, bakazihuza n’ibivugwa mu karere.
Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, umusesenguzi akaba n'inzobere muri siyansi ya politikiOmar Khalfan, uba muri Amerika, izi mpinduka azihuza n’ibivugwa mu karere.
Ati: “Ntabwo umuntu yavuga ngo arimo [amavugurura mu gisirikare] kuba gusa…Perezida Kagame arimo kubona ko hari ibintu bitarimo kugenda neza, cyane cyane ku bijyanye n’abasirikare ashobora kuba yaha amabwiriza runaka ntibayumve agahitamo kuvuga ati ‘reka mpindure’…”
Ibinyamakuru mu Rwanda byo bisubiramo umuvugizi w’ingabo Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ko abasirikare birukanywe bazize amakosa bakoze harimo n’agize ibyaha. Ndetse ko bamwe bashobora kugezwa mu nkiko.

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro
Ni ibiki bivugwa mu karere?
Mu cyumweru gishize ibinyamakuru byo muriUganda byasubiyemo Lt Col Emmanuel Katabazi, umwe mu bakuru b’ubutasi muri Uganda, ashishikariza inzego z’umutekano zaho kuba maso kuko hakurya muri DR Congo hashobora kwaduka intambara.
Katabazi yavuze ko iyo ntambara muri DR Congo ishobora gusiga ubutegetsi bumwe cyangwa bubiri bw’ibihugu byo mu karere butembagaye. Ntiyatangaje ibyo bihugu.
Ikinyamakuru The Daily Monitor kimusubiramo agira ati: “Uyu ubibabwira ni umukuru wungirije [w’ikigo cy’ubutasi cya Uganda]”.
Yavuze ibyo hashize umunsi umwe i Kinshasa muri DR Congo bafunze Salomon Kalonda, umujyanama wihariye wa Moïse Katumbi, ubutasi bwa gisirikare muri iki cyumweru bwamushinje umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa afatanyije n’inyeshyamba za M23.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri DR Congo bavuga ko ibiregwa Kalonda ari ibishingiye gusa ku mpamvu za politike. M23 yo yavuze ko uwo leta ya Kinshasa “ishaka kwikiza imushinja ibyo ari byo byose”.
Leta ya Kinshasa ivuga ko iya Kigali ishaka gukuraho ubutegesi i Kinshasa iciye mu mutwe wa M23. U Rwanda ruhakana gukorana na M23. Leta y’u Rwanda nayo ishinja iya Kinshasa gukorana na FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa DRC.
Mu Ukuboza (12) 2022 Perezida Félix Tshisekedi yabwiye urubyiruko i Kinshasa ati: “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu…bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”
Amagambo ye yafashwe na Kigali nko kugaragaza yeruye ko ashaka kuvanaho ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Uko ibintu bimeze bisa n’ibyarushijeho kumera nabi ubwo hasohokaga ifoto igaragaza Perezida Tshisekedi ari kumwe na Eugène-Richard Gasana wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda i New York akavanwaho kandi ubu ubutegetsi bwa Kigali bukaba butamureba neza.
Nta makuru yatanzwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa ku gihe n’impamvu Tshisekedi yahuye na Ambasaderi Gasana.
Uko byifashe ubu nta gushidikanya ko ubutegetsi bwa Kigali na Kinshasa burebana nabi, kandi ibyo bishobora kuganisha ku mayeri yose ashoboka ya buri ruhande yo kwigizayo urundi.
Ibiriho n'ibivugwa
Mu gihe inyeshyamba za M23 zemeye kuva mu bice zafashe, nk’uko bivugwa n’ingabo z’akarere zoherejweyo, ubu hakaba hari agahenge kamaze amezi, abasesenguzi bamwe bavuga ko ibintu bishobora kongera kumera nabi kuko ikibazo kitarabonerwa umuti. Leta yavuze ko itazaganira n’uyu mutwe kandi nawo wavuze ko utazashyira intwaro hasi ibyo bitabaye.
Umwe mu basirikare bakuru mu Rwanda utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ko uko ibintu byifashe muri DR Congo “biteye impungenge zikomeye ubuyobozi bwacu”.
Abajijwe niba ziriya mpinduka mu bakuru b’igisirikare zifite aho zihuriye n’uko ibintu bimeze hamwe n’ibivugwa byo guhirika ubutegetsi, yagize ati: “Sinabyemeza neza gutyo, ariko n’uwabihakana ashobora kuba yigiza nkana.”
Yongeraho ati: “Ibiriho, n’ibivugwa n’abaturage, burya akenshi ntibiba bitandukanye cyane, kandi ubuyobozi bwose bukomeye bugira impungenge bugafata ingamba kare.”
Khalfan we ahuza ziriya mpinduka za gisirikare mu Rwanda n’ibivugwa mu karere, n’ibyavuzwe na Katabazi, avuga ko impinduka nk’izi umukuru w’igihugu azikora “akenshi na kenshi iyo harimo ibyo kwitegura intambara cyangwa se kubona ko hari ikibazo gishobora gutuma intambara iba hagati y’iguhugu n’ikindi…”
#7 - Video yarebwe cyane kuri Facebook yacu: Francine Niyonkuru afise ubumuga bwo kutabona yibaza impamvu abasore batabaresha
Francine warangije amashuri ya kaminuza afite ubu bumuga yagiranye na BBC ikiganiro giteye amatsiko kandi benshi bakunze. Iyo video wayireba kuri Facebook uciye hano






