Kagame yashinje ‘Tshisekedi’ gushakira ku Rwanda impamvu yo gusubika amatora muri DR Congo

Ahavuye isanamu, Rwanda Presidency
Perezida Paul Kagame yashinje, atavuze mu izina, perezida wa DR Congo gushaka impamvu yo gusubika amatora ya perezida yo mu mwaka utaha muri DR Congo ashyira ku Rwanda ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Uruhande rwa Congo ntacyo rwahise rutangaza ku byavuzwe na Perezida Kagame.
Leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali “gutera Congo yihishe muri M23”, mu ijambo yavuze mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko ari “intambara yadushojweho n’abaturanyi”, avuga ko yahisemo gushyira imbere inzira ya mbere y’ibiganiro ariko ko “ishobora kutugeza kuya kabiri [intambara] kuko iya mbere “nta musaruro” yatanze.
Kuri uyu wa gatatu, ari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yakira indahiro z’abategetsi bashya, mu buryo butari buherutse Perezida Kagame yafashe isaha imwe avuga ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo, ati “Nzongera kukivugaho hashize igihe nanone”.
Yavuze ko iki kibazo kimaze imyaka hafi 30 kirimo kandi kirebwa n’impande nyinshi zirimo leta ya Congo ubwayo, u Rwanda, FDLR, M23, MONUSCO, intumwa z’ibihugu, n’ibihugu bikomeye nka Amerika, Ubwongereza, n’Ubufaransa.
Ati: “Biteye isoni kuba abo bose benshi gutyo, dufite ubushobozi bwinshi, kandi tuvuga ko turimo gukemura ikibazo ubundi cyoroshye ariko kikaba kimaze imyaka mirongo kidakemuka.”
Yavuze ko “bibabaje” ko u Rwanda ari rwo buri gihe rufatwa nka nyirabayazana wacyo, ntikibe ikibazo cya Congo, cyangwa FDLR, cyangwa ibihugu bikomeye “Congo ifite byinshi iha kurusha u Rwanda”.
"Insina ngufi"
Akoresheje igiswahili, yaciye umugani mu Kinyarwanda uzwi nka “Insina ngufi niyo icibwaho amakoma” agaragaza ko aho gushyira ikibazo cya Congo ku bihugu bikomeye bagishyira ku Rwanda “nk’insina ngufi”.
Ati: “Bavuga ko dushinjwa kwiba amabuye y’agaciro ya Congo, kimwe cyo sibyo, ntabwo turi abajura, dukorera ibyo twabonye n’ibyo tubona… Hagati aho tubibona kandi no ku nkunga iva kuri abo badushinja cyangwa bemera ko dukora ibyo, bisobanura ko ibyo bihugu bikomeye ahubwo baduha inkunga nini.”
Kagame yavuze ko kimwe mu bibazo bireba u Rwanda muri DR Congo ari umutwe wa FDLR, kandi ko ubu atangiye “kwemera ibyo ntemeraga” ko haba hari umuntu ahantu runaka wifuza ko ibaho iteka.
Aterekanye ibimeyetso, yagize ati: “Nta munsi n’umwe ingabo za UN [ziri muri Congo] zarwanyije FDLR cyangwa ngo zigerageze kuyirandura.”
Yongeraho ati: “Gusa babaye intyoza cyane mu kurwanya ababi cyane, M23 mu 2012, ariko twababuriye ko barimo gukemura ikibazo igice, ko ikindi gice kizagaruka kikaduhanga twese… Tubabwira ko iki atari ikibazo cyo gukemuza intwaro ko ari ikibazo cya politike.
“Baratwihoreye, sawa. Imyaka 10 nyuma cya kibazo kigarutse kuduhanga twese, ariko uburyo bworoshye bafite ni ukugishinja u Rwanda, ubu ni aho tugeze.”
Kagame yashinje leta ya Kinshasa kutubahiriza amasezerano yagiye igirana na M23 nk’abanyecongo bafite benewabo b’impunzi mu karere, barimo abarenga 80,000 baba mu Rwanda.
Avuga ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo atari M23 gusa kuko hari na FDLR n’indi mitwe irenga 100 yitwaje intwaro, ko bigomba “gukemurwa nk’ibibazo bya Congo atari ibibazo by’u Rwanda”, yongeraho ati “ariko twafasha kuko dushaka amahoro mu baturanyi”.
Ku mabuye y’agaciro ya Congo
Perezida Kagame yahakanye ibivugwa ko hari amabuye y’agaciro ava muri Congo akajya gucuruzwa mu Rwanda, avuga ko aheruka kubibazwa “n’abantu bakomeye cyane” baganiriye nawe.
Ati: “Nababwiye ko hari ikintu nzi, ko hari abantu bava muri Congo, mu nzira zitemewe cyangwa zemewe, bakazana amabuye y’agaciro ariko menshi anyura hano ntabwo ahaguma, ajya i Dubai, ajya i Brussels, i Tel Aviv, yajyaga no mu Burusiya, ho sinzi niba akijyayo.
“Narababajije nti ‘ese namwe ntimwaba muri ku rutonde rw’abiba amabuye ya Congo kuko ibyo bintu bigana iwanyu? Naho twebwe igihugu cyacu ni inzira. Baradushinja kwiba amabuye ya Congo, naho se aho agana?”
Yavuze, nta bimenyetso, ko ‘Tshisekedi’ atatsinze amatora ya 2019
Mu ijambo rye, Paul Kagame yavuze ko yumvise umuntu mu binyamakuru bitandukanye avuga ko “atakuraho intambara n’u Rwanda”, yasobanuraga ibyavuzwe na Perezida Felix Tshisekedi mu minsi yashize.
Ati: "Ubwo nari nkivugana n’uwo muntu ukomeza kuvuga ibyo, nakundaga kumubwira ko twarambiwe intambara ko ducyeneye gukorana, dushaka amahoro ku bihugu byacu byombi.
“Kuko niba ushaka umuntu ufite icyo azi ku ntambara wandeba rwose, hari icyo nyiziho kandi nzi uburyo ari mbi, kandi ku bw’ibyo nzi uburyo nta kintu kirenze amahoro umuntu yagira.”
Mu ijambo rye yashinje mugenzi we wa DR Congo gushaka guteza impagarara kugira ngo amatora ya perezida ateganyijwe umwaka utaha yigizweyo.
Ati: “Atari n’uko yatsinze amatora ya mbere nk’uko tubizi. Niba ashaka ubundi buryo amatora akurikiyeho yakwigizwayo yashaka izindi mpamvu zitari twebwe.”
Kagame yavuze ibi nta bimenyetso agaragaje, mu 2019 Komisiyo y’amatora ya Congo yatangaje ko Felix Tshisekedi yatsinze amatora ya perezida n’amajwi 38% akurikirwa na Martin Fayulu wagize amajwi 34%.
Muri Congo ‘hari impamvu yatujyana yo’ - Kagame
Mu ijambo rye yahakanye ko u Rwanda rwateye Congo ariko avuga ko “hari impamvu zatujyanayo” akomoza ku bisasu byarashwe mu majyaruguru y’u Rwanda mu mezi ashize, n’ibitero bya FDLR mu 2019.
Yavuze ko yasabye mugenzi we wa Congo ko u Rwanda rujyayo gufatanya n’ingabo za Congo kurwanya umutwe wa FDLR, “barabyanga”.
Ati: “Ubwo barasaga hakurya y’umupaka nabwiye perezida wa Congo ko ubwo ari ubutumire buhagije. Mu gihe mbere nabasabaga ko badutumira tugakorana mu gukemura ikibazo, kurasa ku butaka bwacu ni ubutumire buhagije kandi ibyo niko n‘ubu bikiri.
“Nemera ko ubusugire bwa Congo bugomba kubahwa, ndabyemera rwose, ariko n’ubw’u Rwanda bugomba kubahwa…
“Ibyo bitabaye tuzatuma hari umuntu urara amajoro adasinziriye.”













