U Rwanda ruvuga ko indege y’intambara ivuye muri DR Congo yavogereye ikirere cyarwo

Ahavuye isanamu, SCOTT OLSON
Ubuvugizi bwa leta buvuga ko indege y’intambara ya Sukhoi-25 ivuye muri DR Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda saa tanu z’amanywa kuwa mbere.
Itangazo ry’u Rwanda rivuga ko iyi ndege yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu burengerazuba mbere y’uko isubirayo, kandi ko “nta gikorwa cya gisirikare cyakozwe” kuri iyo ndege.
Mu itangazo leta ya Kinshasa yemeje ko indege “ititwaje intwaro" yo muri buriya bwoko yari iri mu gikorwa cy'ubugenzuzi cy'ingabo, "mu buryo bw’impanuka yagurutse mu kirere cy’u Rwanda".
Leta ya Congo ivuga ko “nta na rimwe yigeze igira imigambi yo kuvogera” ubutaka "bw’abaturanyi bayo".
Itangazo ry'u Rwanda rivuga ko abategetsi barwo binubiye "ubu bushotoranyi" ku ba DR Congo, kandi ko abategetsi ba Congo bemeye ibyo byabaye.
Ku cyumweru, ku kibuga cy’indege cya Goma muri DR Congo hagaragaye indege ebyiri z’intambara bivugwa na bamwe ko zije mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23.
Ntibizwi neza niba imwe muri izi ndege ariyo yaba ivugwa mu itangazo ry’u Rwanda ryo kuri uyu wa mbere.
Haracyari umwuka mubi hagati y’ibihugu, nubwo muri iyi weekend ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba DR Congo n’u Rwanda bahuriye muri Angola mu muhate mushya wo guhosha amakimbirane.
DR Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo leta y'u Rwanda yagiye ihakana kenshi.
M23 ubu igenzura igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru.













