‘Izi ngabo ntabwo ari izo kurwana intambara, ibyo biza hanyuma’ – Kagame

Ahavuye isanamu, RBA
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ubwo yahaga ipeti rya sous-lieutenant abasirikare bashya barenga 500 mu ngabo z’u Rwanda yavuze ko izo ngabo atari izo kurwana intambara, ko ibyo byaba nyuma.
Byari byitezwe ko Kagame ashobora gusubiza mugenzi we Félix Tshisekedi wa DR Congo wumvikanye mu ijoro ryo kuwa kane mu magambo ahamagarira igihugu cye kurwana "intambara twashojweho n’abaturanyi" biciye muri M23 avuga ko ifashwa n’u Rwanda.
Mu muhango wa gisirikare i Gako mu Bugesera, Kagame yirinze gusubiza mugenzi we ahubwo avuga ko intego ya mbere y’ingabo z’u Rwanda ari “ukurinda umutekano” no “kurinda amajyambere”.
Ati: “Iyo ibyo bihungabanyijwe n’intambara ubwo nibwo nyine ibyo bindi biza, ibyo navuze ko biza nyuma [intambara]…bitandukanye no kubaka ingabo mu buryo zishoza intambara, ntabwo ari byo.”
Yavuze ko izi ngabo zahawe amasomo ya gisirikare n’amasomo y’ikoranabuhanga, “n’ubundi bumenyi bufasha kubaka igihugu”.

Ahavuye isanamu, RBA
Kagame yavuze kandi ko izo ngabo zahawe ubumenyi bwakoreshwa mu Rwanda no mu bindi bihugu “by’inshuti”.
Ati: “Nk’uko byagiye biboneka aho ingabo zacu zifatanya n’ibihugu bimwe bya Africa kugira ngo ibyo bihugu nabyo bishobore kubona umutekano nabyo byubakire kuri uwo mutekano bigere ku majyamebere abantu bose bifuza.”
U Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique na Mozambique kurwanya imitwe y’inyeshyamba zari zugarije ubutegetsi bw’ibi bihugu.
Mu basirikare bahawe ipeti rya sous-lieutenant uyu munsi harimo abize mu mashuri ya gisirikare mu mahanga, barimo Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame.
Ian Kagame mu kwezi kwa munani yarangije amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Royal Military Academy ry’i Sandhurst, mu Bwongereza.













