Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Amatora ateganijwe ni igipimo cya demokarasi mu Rwanda – Philippe Mpayimana
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu Philippe Mpayimana aravuga ko yifuza ko amatora ateganijwe mu cyumweru gitaha yaba igipimo cy’aho Abanyarwanda bageze bumva demokarasi.
Uyu mugabo utarashoboye kubona ijwi 1% mu matora aheruka aravuga ko yizeye kuzabona amajwi arushijeho kandi ngo nibitaba na byo hari ubutumwa bizaba bimuhaye.
Mu gihe yaba atorewe kuyobora igihugu, Mpayimana avuga ko yiteguye kuvugurura imiturire, ubwubatsi bw’inzu bukabungabunga ubutaka buto igihugu gifite.
Na ho mu bubanyi n’amahanga, Mpayimana avuga ko yifuza Afurika ishyize hamwe ndetse ngo yanakuraho inzitizi zose zibuza abantu kwisanzura ku mugabane wabo.
Mu gihe hasigaye iminsi 6 ngo habeho amatora y’umukuru w’igihugu, umukandida Philippe Mpayimana yavuze ko yifuza ko Abanyarwanda bazagaragaza ko bazamutse mu myumvire.
Kuri we ngo aya matora akwiye kuba igipimo cy’aho Abanyarwanda bageze bumva demokarasi n’uko abantu bagomba gusimburana ku butegetsi.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Mpayimana yavuze ko yifitiye icyizere. Ngo arumva azitwara neza mu majwi kuruta uko byamugendekeye mu myaka 7 ishize.
Ati: "Ndashaka ko aya matora azaba igipimo cy’aho Abanyarwanda bageze bumva demokarasi.
"Ninongera kubona rimwe ku ijana na byo bizaba bifite icyo bivuze ariko nifuza kurenzaho kugira ngo bigaragaze aho Abanyarwanda bageze bumva ko ari bo batanga ubutegetsi."
Yongeraho ati: "Nk’ubu dufite ubutegetsi bukomoka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Ibi byinjiye mu bantu ko nta yindi nzira yo kwinjira mu butegetsi niba utarabaye muri FPR."
Mu gihe yaba ageze ku butegetsi, Mpayimana yavuze ko yakwihutira kuvugurura imikoreshereze y’ubutaka. Abubaka bagakoresha ubutaka bazirikana ko hakenewe n’aho guhinga kandi igihugu gifite ubutaka buto.
Ati: "Nk’iyo ndebye umujyi wa Bugesera ubutaka wubatseho ukuntu bwera nibaza impamvu inzu imwe itari hejuru y’indi. Aho nubatse nturanye na murumuna wanjye. Mbere yo kubaka umukecuru wanjye yahasaruraga umufuka w’ibishyimbo. Ubu se iyo nzu yanjye nyubaka hejuru y’iya murumuna wanjye ntitwari kuba tucyeza wa mufuka w’ibishyimbo?"
Mu gihe yaba ayoboye igihugu, Mpayimana avuga ko yakwihutira kuvugurura imibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu.
Kuri we ngo Afurika yaba imwe, imipaka ntibe iyo kwigizayo abasangiye umugabane.
Naho ku miyoborere y’igihugu, Mpayimana avuga ko azashyira imbere ihererekanya ry’ubutegetsi kandi buri Munyarwanda akumva ko nta muntu runaka wavukiye gutegeka cyangwa se uhejwe mu myanya runaka y’ubutegetsi.