Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Imisanzu ihabwa FPR-Inkotanyi ‘umuntu ayitanga ku bushake bwe’ – Nathalie Munyampenda
Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza mbere y’amatora bitangira mu mpera z’iki cyumweru, ishyaka riri ku butegetsi FPR-Inkotanyi rivuga ko ‘rizafatira imyanzuro’ abasaba imisanzu y’iri shyaka mu buryo butari ku bushake bw’umuntu.
Kwaka abantu imisanzu ya FPR-Inkotanyi muri iki gihe cy’amatora, byagiye bivugwa ahatandukanye, mu bacuruzi, abikorera ku giti cyabo, n’abakozi mu bigo bimwe na bimwe bya leta, ko bikorwa ku gahato.
Iki kibazo cyabajijwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, Nathalie Munyampenda Komiseri ushinzwe imyitwarire muri FPR-Inkotanyi asubiza ko “gutanga umusanzu wawe ushyigikiye FPR-Inkotanyi nk’umunyamuryango ni ibintu bisanzwe”.
Yongeraho ati: “Icyo tugarukaho ni uko umuntu agomba kubikora ku bushake bwe. Icyo dushaka ni uko abanyamuryango babikorana ‘discipline’, cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi bw’umuryango.”
Avuga ko haramutse hari ababonetse baka imisanzu abantu ku gahato “tuzabafatira imyanzuro nk’uko bisanzwe”.
Muri iki kiganiro abanyamakuru bavuze kandi ko bisa nk’aho ishyaka FPR-Inkotanyi ryatangiye kwamamaza umukandida perezida waryo kubera indirimbo zimwamamaza abahanzi bamaze iminsi basohora mbere y’uko igihe cyagenwe cyo kwamamaza kigera.
Wellars Gasamagera, umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi yavuze ko abo bahanzi "basohora izo ndirimbo ku giti cyabo", ko ishyaka FPR ntaho ihuriye n’izi ndirimbo.
Na we yemera ko izo ndirimbo ziriho kandi ari nyinshi, zirata ibigwi by’umukandida Paul Kagame gusa ngo byakozwe n’abayoboke cyangwa abatari bo, ku giti cyabo.
Ati: “Bamwe ni abarwanashyaka babikoze babyibwirije...Barazikora bakazishyira kuri ‘social media’ uko babishaka. Ntibyatworohera kubabwira ngo babe bihanganye ariko uwo dushoboye kugeraho tumusaba kuba ategereje.”
Abasesenguzi bamwe bavuga ko abahanzi basohora izi ndirimbo mbere y’igihe kugira ngo barebe ko bazahabwa amahirwe n’amafaranga yo kwifashishwa mu gushyushya imbaga mu bikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi n’abakandida bayo.
Havuzwe kandi kubiyamamaza badaturuka mu ishyaka rya FPR bahohoterwa mu bikorwa byo gushaka amajwi, kenshi ngo bikorwa n’abayoboke cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze.
Nathalie Munyampenda yavuze ko FPR idashyigikiye uwo ari we wese wabangamira umuntu ukora ibyemewe n’amategeko. Ngo aho bizagaragara FPR ntizazuyaza guhana uwabikoze.
Ibikorwa byo kwiyamamaza biratangira kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena. FPR ifatanyije n’andi mashyaka agera kuri atanu, baramamaza umukandida Paul Kagame wiyamamariza manda ya kane nka perezida wa repubulika.
Kuri uwo mwanya kandi Frank Habineza aramamazwa n’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, ni inshuro ya kabiri yiyamamaje kuri uyu mwanya, ubushize mu 2017.
Philippe Mpayimana we aziyamamaza nk’umukandida wigenga, nawe ni inshuro ya kabiri yiyamamaje.
Mu matora ya perezida aheruka mu 2017, Paul Kagame yatsinze ku majwi 98%, Mpayimana agira 0.73% naho Frank Habineza agira 0.47%.
Uretse amatora ya perezida, hateganyijwe n’amatora y’abadepite, buri shyaka ryose riziyamamaza ukwaryo rishakisha amajwi abo ryashyize ku rutonde rwaryo.